00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar2022: Abaguze amatike ahenze bemerewe kunywera inzoga muri stade

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 12:22
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA riheruka guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano no gucuruza inzoga hanze ya stade umunani zizakinirwaho Igikombe cy’Isi muri Qatar, ariko ku bafana baguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro, bo bemerewe kunywera inzoga ku kibuga.

Ku wa Gatanu ni bwo FIFA yatangaje ko yemeranyije na Qatar guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano no gucuruza inzoga hanze ya stade.

Nubwo bimeze bityo, abafana baguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro mbere, bemerewe guhabwa inzoga n’ibindi binyobwa byose bisembuye. Abo bafana bemerewe kwinjira muri stade amasaha atatu mbere y’umukino.

Abafana baguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro bazanitabwaho byihariye, ni abaguze itike iri hagati ya $950-$4,950.

Si ubwa mbere hafashwe icyemezo cyo kudacuruza inzoga muri stade kuko muri Shampiyona y’u Bufaransa, Espagne na Écosse nta nzoga zishobora kuhakandagira.

Itangazo rya FIFA ryo ku wa Gatanu, tariki 18 Ugushyingo 2022 ryavugaga ko inzoga zizajya zicururizwa ahantu hahariwe abafana, ariko ahari hashyiriweho kuzicuruza mu nkengero za stades hakuweho.

Kugeza ubwo iki cyemezo cyafatwaga, kuri stade zitandukanye hari habambwe amahemba yo gucururizamo inzoga mu kwitegura umukino ufungura Igikombe cy’Isi hagati ya Qatar na Equateur, uteganyijwe saa kumi n’rbyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Abafana batandukanye bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo kuko kinyuranye n’ugushaka kwabo no gufasha abakunzi ba ruhago kuryoherwa n’iri rushanwa rya mbere ry’imikino rikurikirwa na benshi ku Isi.

Qatar yatangaje ko nibura abafana barenga miliyoni imwe ari bo bazasura iki gihugu mu gihe cy’iminsi 29 irushanwa rizamara.

Abafana baguze amatike yo mu myanya y'icyubahiro bashobora kunywera inzoga muri stades zitandukanye zateganyirijwe gukinirwaho Igikombe cy'Isi muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .