Ibi byabaye ku mukino ufungura iri rushanwa, aho kuri buri ntebe z’abitabiriye hariho agakapu gato karimo utuntu dutandukanye twagenewe abafana nk’impano zo kuba baritabiriye iki gikombe.
Bimwe mu byari birimo harimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Qatar, umwitero cyane wo kwifubika mu gihe cy’imbeho n’ibindi. Ni ibintu byashimishije abitabiriye uyu mukino.
Nubwo Qatar yakiriye Igikombe cy’Isi cya 2022 yatsinzwe na Equateur ibitego 2-0, iba igihugu cya mbere gitsindiwe mu rugo ku mukino ufungura iri rushanwa, ntibyabujije ko abafana bahabwa izo mpano.
Qatar iri mu Itsinda A hamwe n’u Buholandi, Sénégal na Equateur.
Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru uyu mwaka iri kubera muri Qatar kuva tariki 20 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2022.
Iyi mikino y’igikombe cy’Isi yitezweho kuzamura ibikorwa bitandukanye nk’ubukerarugendo byo muri iki gihugu cyakiriye binyuze mu kwakira abantu batandukanye bacyitabiriye.
Ku munsi wa mbere gusa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad haguye indege 400 zitwaye abanyacyubahiro n’abagenzi baturutse mu bice bitandukanye utibagiwe n’ibihumbi by’abafana, abakinnyi n’abandi bayobozi bitabiriye iyi mikino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!