Imikino yose irangiye yaranzwe na byinshi byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru. IGIHE yabakusanyirije ibintu bitanu by’ingenzi byaranze imikino yo mu matsinda.
Abatoza beguye rugikubita
Amakipe amwe n’amwe yinjiye mu mikino y’igikombe cy’Isi yizeye ahanini ubushobozi bw’abatoza bayo ko bazabageza kure hashoboka muri iki gikombe.
Ibi ariko ntibyakunze kuko hari aberekanye urwego rukomeye bagakoza isoni bagenzi babo, bikabaviramo no gutakaza inshingano zo gutoza amakipe yabo.
Umutoza wa Mexique Gerardo Martino nyuma yo kubona ko imitoreze ye itigeze inyura abafana b’ikipe yari ayoboye, yasezeye kuri izi nshingano nyuma y’umukino wa Gatatu.
Gerardo Martino w’imyaka 60 ukomoka muri Argentine, mu itsinda yari aherereyemo yabuze itike amaze gutsinda umukino umwe, anganya umwe anatsindwa umwe.
Nyuma y’umukino wa nyuma yananiwe gutsinda Argentine, yanditse ubutumwa avuga ko yahawe ubwisanzure muri iyi kipe ndetse agakorana neza n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mexique, gusa bitashoboka ko bakomezanya.
Undi mutoza watunguye bantu akegura ku nshingano, ni umutoza w’u Bubiligi Roberto Martínez. Uyu yari amaranye nayo imyaka itandatu akaba yaranayitoje mu gikombe cy’Isi cya 2018 aba uwa gatatu.
Martínez yari mu itsinda ririmo amakipe bitari byitezwe ko yamubuza gukomeza, bitewe n’abakinnyi yari afite mu ikipe ye. Gusa yaje gutungurwa no kubura amanota yamwemerera kuzamuka.
Uyu mutoza nyuma w’umukino wa nyuma bakinnye na Croatia, bakawunganya,
yahise atangaza ko yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.
Uyu mutoza w’imyaka 49 yatoje u Bubiligi ariyo kipe y’igihugu ya mbere atoje mu mateka ye.
Inkundura yo gusezera kw’abatoza ntabwo yari gusiga umutoza wa Ghana, Otto Addo. Uyu mutoza nawe yarisuzumye asanga umusaruro wo kubura itike amaze gutsindwa imikino ibiri agatsinda umwe atakwihangana.
Akimara gutsindwa umukino wa nyuma mu itsinda na Uruguay, yahise yegura mu ikipe atari amazemo n’umwaka umwe. Otto Addo yafashe inshingano zo gutoza iyi kipe kandi amaze imyaka itandatu adatoza.
Hari abandi batoza bicariye intebe ishyushye nabo bashobora kweguzwa ku nshingano mu gihe nta cyakorwa, kuko batigeze bitwara neza muri iri rushanwa.
Abo barimo Félix Sánchez wa Qatar, Carlos Queiroz wa Iran, Rob Page wa Wales, Kasper Hjulmand wa Denmark, Diego Alonso wa Uruguay, Dragan Stojković wa Serbie na Hansi Flick w’u Budage.

Amakipe yo muri Afurika na Aziya yatunguye Isi
Igitego Hwang Hee-chan ukinira Koreya y’Epfo atsinze Portugal mu minota ya nyuma, cyatumye bwa mbere mu mateka amakipe atatu yo ku mugabane wa Aziya agera muri ⅛ cy’igikombe cy’Isi.
Amakipe atandatu yaturutse ku mugabane wa Aziya yose yitwaye neza abasha gutsinda nibura umukino mu matsinda usibye Qatar.
Kuva hatangira gukinwa irushanwa ari amakipe 32, nibwo amakipe yo kuri uyu mugabane agize ibihe byiza. Ibi bihe byaherukaga mu 1994 ubwo Arabie Saoudite na Koreya y’epfo zitwaraga neza zose, arizo zitabiriye gusa.
Umukino wahagurukije isi yose ukagaragaza ko amakipe ya Aziya agomba kwitonderwa, ni umukino Arabie Saoudite yatsinzemo Argentine ibitego 2-1. Nyuma y’uyu mukino abakinnyi baragororewe ndetse bidasanzwe.
Rimwe mu matsinda twakwita “ay’urupfu” ryari itsinda ririmo u Budage, Espagne, Costa Rica n’u Buyapani. Iri tsinda ntibyari byoroshye ko u Buyapani bwarizamukamo, ariko bwatunguranye buriyoboye.
Amakipe yari akomeye niyo u Buyapani bwisasiye. Bwatsinze u Budage 2-1 ndetse bunatsinda Espagne nayo 2-1, bukomezanya na Espagne.
Indi kipe yatunguranye ni Koreya y’Epfo yatsinze Portugal mu minota ya nyuma. Abanya-Koreya y’Epfo ntibazibagirwa ijoro ryo gukomeza kwabo muri ⅛ cy’igikombe cy’Isi.
Kuba yatsinze si cyo cyayizamuye, ahubwo iyi kipe yakomeje ku bwo kwinjiza ibitego byinshi mu izamu kuko nibyo byatumye Uruguay yari yatsinze Ghana ivamo itabiteganyaga.
Amakipe yo muri Aziya ntabwo ariyo yatunguranye gusa kuko na Afurika yakoze ibyo benshi batakekaga, ndetse inakora amateka yaherukaga kubaho mu 1998, ubwo Nigeria yazamukaga mu itsinda ari iya mbere.
Ibi byasubiwemo na Maroc yayoboye itsinda ririmo Croatia ndetse n’u Bubiligi bwatahanye na Canada.
Amakipe yose uko ari atanu yaserukiye Afurika yari afite abatoza b’abenegihugu. Yose kandi nibura buri imwe yabonye amanota atatu mu mikino yose, nubwo hari amwe bitagize icyo bimarira akaviramo mu matsinda.
Ikipe yahabwaga amahirwe yo kuba yaserukira Afurika neza ni Sénégal. Iyi kipe yatsinze imikino ibiri mu mikino itatu, harimo n’umukino ukomeye yatsinze Equateur.
Ikipe ya Ghana yatashye ari iya nyuma ariko ntiyigeze yorohera abo bari kumwe mu itsinda. Iyi kipe yatsinzwe na Portugal bigoranye, nayo yisasira Koreya y’Epfo. Umukino wa nyuma niwo wayihagamye iva mu mukino nyuma yo kurata penaliti hakiri kare bakayishyura nta mbabazi.
Nyuma ya Ghana, Cameroun nayo yatunguye cyane Brésil iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, iyitsinda 1-0. Uyu mukino wasize werekanye ko Vincent Aboubakar yari umukinnyi wo kwitondera nubwo batashye.
Umukino wa Tunisia n’u Bufaransa wongereye ikuzo umugabane wa Afurika. Igitego kimwe cya Wahbi Khazri cyateye Abafaransa kwibaza niba iki gikombe bafite bazabasha kukigumana.


Imitegurire imeze neza n’imyitwarire myiza ku bakinnyi
Mu mupira w’amaguru by’umwihariko irushanwa rikomeye kuri uru rwego, abakinnyi benshi bakinana ishyaka riri hejuru, bikaba byanatuma habaho amakosa amwe n’amwe.
Igitangaje ni uko mu mikino y’amatsinda yose yarangiye habonetse amakarita atukura abiri gusa. Ikarita ya mbere yahawe umunyezamu wa Wales, Wayne Hennessey, indi karita yahawe rutahizamu wa Cameroun, Vincent Aboubakar.
Usibye ikosa rikomeye ryakozwe na Wayne Hennessey, indi karita ya Aboubakar yo yaturutse ku kwishimira igitego agakuramo umwenda, ibitemewe mu mukino.
Imikino yose imaze kuba, nta kibazo kirumvikana giturutse ku mitegurire y’imikino cyangwa imyifatire y’abafana ku bibuga byatuma umutekano uhungabana.
Imikino yose yo mu matsinda yabereye igihe yari yarateganyirijwe ndetse n’amasaha yitabwaho.
VAR yavugishije benshi
Rimwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu gufasha umusifuzi gufata ibyemezo bikwiye rya VAR ryarakoreshejwe muri iki gikombe cy’Isi, ariko mu mikino y’amatsinda benshi bagaruka ku kudakora uko bikwiye kwayo.
VAR abantu batangiye kuyishidikanyaho ku gitego cya Antoine Griezmann yatsinze Tunisie ku munota wa 98, ariko ikavuga ko habayemo kurarira.
Iri koranabuhanga kandi ryagarutsweho hibazwa kuri penaliti yagombaga guhabwa Lionel Messi nyuma yo gukinirwa nabi n’umuzamu wa Pologne Wojciech Szczesny.
Ahandi ryagarutsweho ndetse rikanakemangwa cyane ni ku mukino w’u Buyapani na Espagne, warangiye u Buyapani butsinze 2-1, ariko hakavugwa ko igitego cy’u Buyapani kitari cyo kuko umupira wari warenze mbere y’uko ugarurwa mu kibuga ugashyirwa mu izamu.
‘Semi-Automated Offside Technology’ naryo ni ikoranabuhanga rishya ryaje rije gukemura ikibazo cyo kurarira muri iki gikombe cy’Isi. Abenshi mu barebye imikino y’amatsinda bemeza ko ritari gukora akazi rishinzwe uko bikwiye.
Kubera igihe gito iri koranabuhanga rimaze ntabwo abenshi barasobanukirwa uburyo ricamo imirongo yaryo kugira ngo ryerekane uko igikorwa cyagenze.
Imisifurire kandi yajemo ikibazo ubwo umukino w’u Bufaransa na Australie, umusifuzi wa Kane Mukansanga Salima yamanitse inshuro ebyiri Riley McGree wagombaga kuva mu kibuga bituma hajyamo undi mukinnyi undi atavuyemo.
Aha hibajijwe kuri aya makosa yakozwe mu misifurire kuba atarabonywe n’abasifuzi bose bane bari ku mukino ndetse n’abari mu cyumba cy’ikoranabuhanga.

Imvune zatumye bamwe mu bakinnyi badakomeza
Iki gikombe nicyo kibaye mu mpera z’umwaka, ibihe amakipe menshi avuga ko abakinnyi baba batameze neza. Iyi niyo mpamvu mu ntangiriro zacyo hari abagize imvune mbere yuko gitangira, abandi bazigira cyaratangiye.
Ku ikubitiro Neymar Junior wari witezwe cyane muri iyi mikino ariko ku mukino wa Brésil na Serbie agira imvune yatumye atawurangiza. Uyu mukinnyi nubwo atigeze akomeza, hari amahirwe ko ashobora gukina indi mikino muri ⅛ nubwo nta byinshi abaganga b’ikipe baratangaza.
Myugariro wa Portugal Nuno Mendes nawe yagize imvue ishobora gutuma adakomeza gukina imikino y’igikombe cy’Isi.
Uyu musore w’imyaka 20 wari waratangajwe nk’inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa Portugal yagize imvune mu mukino bakinnye na Uruguay bituma atazongera kugaragara mu kibuga mu gikombe cy’Isi.
Undi mukinnyi utarakomezanyije n’ikipe ye ni Andre Onana wavuye muri bagenzi be kubera ikibazo cy’imyitwarire idahwitse yagize, bituma umutoza Rigobert Song amukura mu bandi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!