00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame mu banyacyubahiro bitabira ibirori bifungura Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 20 November 2022 saa 02:49
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi bakuru bamaze kugera mu Mujyi wa Doha muri Qatar aho bitabiriye ibirori bifungura imikino y’Igikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 22.

Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar kiratangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Ugushyingo, kizasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cy’Isi birabera kuri Al Bayt Stadium, yakira abafana ibihumbi 60. Biratangira saa Kumi mbere y’umukino ubimburira indi uhuza Qatar na Equateur uteganyijwe saa Kumi n’Ebyiri.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yageze i Doha mu gitondo cy’uyu munsi mbere y’uko iri rushanwa rihuza ibihugu by’inkorokoro 32 ku Isi yose.

Yahasesekaye avuye mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie: OIF), yanatorewemo Louise Mushikiwabo muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru wawo. Ni amatora yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Hamad, Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ‘Protocol’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ibrahim bin Yousef Fakhro; Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Mu gihe habura amasaha make ngo ibirori bitangire, abakuru b’ibihugu, abanyepolitiki, abadipolomate n’abanyacyubahiro baturutse mu mfuruka zose z’Isi bakomeje kugera muri Qatar.

Mu bahageze harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Algérie, Abdelmadjid Tebboune.

Aba biyongeraho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, wageze muri Qatar ku wa Gatandatu. Urugendo rwe rwaje nyuma y’aho igihugu cye na Qatar bisubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi muri Mutarama 2021.

Mu bandi bategerejwe harimo Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, nk’uko byemejwe na Televiziyo y’Igihugu mu Misiri.

Hari n’abayobozi batageze muri Qatar aho Igikombe cy’Isi kigiye kubera bohereje ubutumwa bwo gushyigikira iki gihugu kigiye kucyakira.

Ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo 2022, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yakiriye telefoni ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, amushimira, anamwifuriza amahirwe masa mu mikino bafite.

Ibiro bya Emir wa Qatar byatangaje ko ibirori bifungura Igikombe cy’Isi bizitabirwa n’abayobozi bakomeye, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Qatar iri mu Itsinda A hamwe n’u Buholandi, Sénégal na Equateur. Iki gihugu kirafungura Igikombe cy’Isi gikina na Equateur kuri uyu wa 20 Ugushyingo, kizakurikizaho Sénégal ku wa 25 Ugushyingo mu gihe umukino wa nyuma mu itsinda kizawukina n’u Buholandi ku wa 29 Ugushyingo 2022.

 Reba stade yakira ibirori bifungura Igikombe cy’Isi

Perezida Kagame yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye ibirori bifungura Igikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages