00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu rwenya rwinshi, Mushikiwabo yasabye akaruhuko ku bw’intsinzi ya Maroc n’u Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 December 2022 saa 09:47
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yateye urwenya kuri Twitter asaba akaruhuko, nyuma y’aho ibihugu bibiri binyamuryango bitsindiye kujya muri ½ cy’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.

Maroc isanzwe ari Umunyamuryango wa OIF yatsinze Portugal 1-0 mu gihe u Bufaransa bwatsinze u Bwongereza 2-1. Ayo makipe yombi biteganyijwe ko azahurira ku mukino ubanziriza uwa nyuma ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.

Ubwo umukino w’u Bufaransa n’u Bwongereza wari urangiye, yanditse kuri Twitter atebya, avuga ko akeneye kuruhuka nyuma y’uko abanyamuryango babiri ba OIF binjiye muri ½.

Yagize ati "Nuko nuko #Maroc na #France, ibihugu bya @OIFrancophonie!! Abachou mukurikira #Qatar2022 mwiriwe neza! Ibintu birakomeye pee! Ibihugu 2 byacu bimaze gutsinda, bizahurira muri demi-finale ku wa gatatu!! Ni danger. Murumva ntafata akanini ko gusinzira ngakanguka umupira urangiye?"

Ni ubutumwa bwashimishije benshi mu bamukurikira kuri Twitter, batangira kumusubiza.

Nk’uwitwa Ruberanziza wa Nyakarashi yagize ati "Haaaaaa, nshuti yacu, mama w’abachou, kuri njye abanya-Maroc bamaze kwandika amateka, Imana ibashoboze! Harakabaho Maroc, harakabaho Afurika ngobyi ya muntu."

Henriette Kunda we yagize ati "Ese ugirango ibintu biri kuba muri iki gikombe cy’Isi ntibitangaje, umutima wanavamo daa! Ntibyoroshye ariko akanini ba ukaretse uzaba witeguye neza azatsinda undi."

Mizero Oscar we yagize ati "Umuchou, nta kabuza umufaransa azagitwara! Ndifuza ibi kugirango #VisitRwanda yambarwa na Mbappe irusheho kugira igikundiro n’igitinyiro, kuko abamukurikira baziyongera.On est ensemble."

Ni mu gihe Brisco we yagize ati "Ifanire Argentina ureke ibikurwaza umutima."

Louise Mushikiwabo ni umwe mu bakunze gukoresha cyane Twitter no kuyikoresha atebya, akaganira n’abamukurikira mu Kinyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages