Muri iki gihe, Isi yose ihanze amaso Qatar ahari kubera Igikombe cy’Isi kiri gukinwa ku nshuro ya 22.
Muri iyi mikino usangamo abakinnyi n’abatoza bagenda baca uduhigo bitewe n’iyo bakora.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batatu bakuze kurusha abandi bari gukina Igikombe cy’Isi 2022.
Nubwo aba bakinnyi bafatwa nk’abakuze kurusha abandi ariko si bo bafite agahigo ko kwitabira imikino y’Igikombe cy’Isi ari bakuru kurusha abandi.
– Alfredo Talavera Díaz: Uyu munyezamu wa Mexique ni we mukinnyi ukuze kurusha abandi mu Gikombe cy’Isi.
Uyu mugabo w’imyaka 40 asanzwe akinira Fútbol Club Juárez y’iwabo muri Mexique. Ari gukina Igikombe cy’Isi cya gatatu nyuma ya 2014 na 2018.
Kuva atangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Mexique, amaze kuyikinira imikino 40.

– Atiba Hutchinson: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Canada na Besiktas yo muri Turikiya, ni we mukinnyi wa kabiri ukuze kurusha abandi mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.
Uyu mugabo w’imyaka 39 ni Igikombe cy’Isi cya mbere ari gukina ahanini bijyanye n’uko igihugu cye kidakunze kwitabira iyi mikino.
Mu mukino wa kabiri Canada yatsinzwe na Croatie ibitego 4-1, uyu mugabo yabaye umukinnyi wa mbere umaze gukinira igihugu cye imikino 100, aho yatsinze ibitego icyenda.

– Pepe: Kepler Laveran de Lima Ferreira wamenyekanye nka Pepe w’imyaka 39 ni myugariro w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Porto y’iwabo, amaze gukinira imikino 130 akayitsindira ibitego birindwi.
Pepe ari gukina Igikombe cy’Isi cye cya kane nyuma ya 2010, 2014 na 2018. Uyu mugabo yibukirwa cyane ku mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2014 ubwo yahabwaga ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Thomas Müller.

Muri rusange umukinnyi ukuze kurusha abandi wakinnye Igikombe cy’Isi ni umunyezamu wa Misiri, Essam El-Hadary wagikinnye mu 2018 afite imyaka 45.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!