00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi ntagisezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 Ukuboza 2022 saa 12:58
Yasuwe :

Lionel Messi yatangaje ko azakomeza gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine nyuma yo gutwara Igikombe cy’Isi, ni mu gihe benshi bacyekaga ko ahita asezera nyuma yo kubona iki gikombe rukumbi yaburaga mu buzima bwe.

Argentine yaraye yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022 itsinze u Bufaransa penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

Mbere y’irushanwa rirangira, amakuru yavugaga ko mu gihe Messi yatwara iki gikombe azahita asezera mu ikipe y’igihugu.

Nyuma y’umukino, uyu mukinnyi yatangaje ko akifuza gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Ati “Oya ntabwo ngiye gusezera mu ikipe y’igihugu, nashakaga gusoza gukina ntwaye Igikombe cy’Isi, ntakirenze iki nasaba. Ndacyashaka gukina nk’uwatwaye Igikombe cy’Isi nambaye umwambaro wa Argentine.”

Si Messi gusa wifuza gukomeza gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine kuko n’umutoza we Lionel Scaloni yatangaje ko amwifuza mu Gikombe cy’Isi gikurikira.

Yagize ati “Messi turamwifuza mu gikombe gitaha. Niba yifuza gukomeza gukina, umwambaro wa nimero icumi uzahora uteguriwe Lionel.”

Uretse gutwara Igikombe cy’Isi, Messi yanatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Muri iki gikombe, uyu mugabo w’imyaka 35 yatsinze ibitego birindwi, atanga imipira itatu yabyaye ibitego kuri bagenzi be.

Messi akwiye koko kuvuga ko nta kindi yasaba Imana kuko buri gikombe cyose yakiniye yabashije kugitwara.

Yatwaye Igikombe cy’Isi, Igikombe cy’Umugabane (Copa América), Champions Lague enye, La liga 10, Ballon d’Or zirindwi n’ibindi byinshi bimugira umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose.

Lionel Messi yatangaje ko azakomeza gukinira Ikipe y'Igihugu ya Argentine
Ikipe y'Igihugu ya Argentine yatwaye Igikombe cy'Isi nyuma y'imyaka 36
Byari ibyishimo by'ikirenga ku bakunzi ba Argentine nyuma yo gutsinda u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .