00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyamamare byitabiriye umukino Argentine yatwariyemo Igikombe cy’Isi muri Qatar

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 Ukuboza 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Ku kibuga ‘Lusail Iconic Stadium’ cyakiriye umukino Argentine yatsinzemo u Bufaransa ikegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 ku Cyumweru, hari abafana bakomeye mu mupira w’amaguru baturutse impande enye z’Isi barimo ibyamamare n’abakomeye.

Amakipe yombi akimara kubona amatike yo kuzakina uyu mukino wa nyuma, ibyamamare, abashoramari ndetse n’abakinnyi bakanyujijeho batangiye kugura amatike no gushaka uburyo bazarebamo uyu mukino.

Ibihe bya mbere by’umunezero byagaragaye ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bombi bahuje urugwiro.

Perezida w’u Bufaransa kandi yagaragaye ari kumwe na Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, wari wakiriye aba bakomeye bose mu gihugu cye.

Umuherwe Elon Musk uherutse kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, na we yari kuri uyu mukino ndetse abinyujije kuri urwo rubuga yagaragaje amarangamutima ye ko yari ashyigikiye Argentine.

Yagaragaje kandi ko umukino yitabiriye wari mwiza ku rwego rwo hejuru.

Kuri uyu mukino kandi, hari abakinnyi benshi b’u Bufaransa batitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi kubera ibibazo by’imvune bagize mbere y’uko gitangira, ndetse n’abandi mu bakiniye u Bufaransa bemeye ubutumire bwa Perezida Macron ngo bajyane kuri uyu mukino.

Abo barimo Paul Pogba na Christopher Nkunku na bo bagaragaye bari kumwe n’umukinnyi wa AC Milan, Zlatan Ibrahimović, Javier Pastore wakiniye Argentine, Novak Djokovic wanditse izina muri Tennis na Khabib Nurmagomedov, umukinnyi ukomeye mu Iteramakofe.

Umuherwe Nasser Al-Khelaïfi uyobora Paris Saint-Germain na we yitabiriye uyu mukino wahuzaga amakipe abiri ahuriyemo abakinnyi bo mu ikipe ye. Mu Bufaransa hakinagamo Kylian Mbappé, naho muri Argentine hakinagamo Lionel Messi, kandi bose bagaragaje ikinyuranyo muri uyu mukino.

Abitabiriye uyu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ntabatinye kwemeza ko uyu ari wo mukino w’irushanwa ndetse waryoheye ijisho rya buri mukunzi wese w’umupira w’amaguru. Warangiye igikombe gitashye muri Argentine kubera gutsinda penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

Elon Musk ari mu baherwe barebye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi
Elon Musk yishimanye n'abitabiriye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2022
Zlatan Ibrahimović yahuye na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani
Ibyamamare, abayobozi n'abakinnyi b'umupira w'amaguru barebye umukino wa nyuma mwiza
Abayobozi bakomeye bitabiriye umikino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi muri Qatar
Argentine ni yo yegukanye Igikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .