00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe byaranze Igikombe cy’Isi cya 2022 mu mafoto 200 y’indobanure

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ukuboza 2022 saa 01:21
Yasuwe :

Igikombe cy’Isi cya 2022 cyegukanywe na Argentine nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma wakinwe ku wa 18 Ukuboza, cyaranzwe byinshi na benshi byatumye hari abavuga ko kiri mu byiza byabayeho.

By’umwihariko, uyu mukino wa nyuma warangiye ari ibitego 3-3 mu minota 120 na penalit 4-2 ku ruhande rwa Argentine, wavugishije abatari bake bawukurikiye haba ku kuri Lusail Stadium n’abawurebye binyuze mu bundi buryo.

Iki Gikombe cy’Isi cyakinwe mu gihe shampiyona z’i Burayi zari zigeze hagati kuva tariki ya 20 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza kubera ubushyuhe bwinshi buba buri muri Qatar hagati ya Gicurasi, Kamena na Nyakanga.

Mu rwego rwo kukwibutsa ibihe byakiranze, IGIHE yakusanyije amafoto 200 yaranze iri rushanwa kuva ku birori biritangiza kugeza Argentine igejeje Igikombe cy’Isi i Buenos Aires.

Uko imbere muri Al Bayt Stadium hari hameze haba ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi cya 2022
Ababyinnyi bari mu myanya yabo mu birori bitangiza Igikombe cy'Isi
Umuhanzi w'Umunya-Koreya y'Epfo, Jung Kook, yaririmbye muri ibi birori bitangiza irushanwa
Abaturage b'i Baghdad muri Iraq barebera muri 'cafe' ibirori bitangiza Igikombe cy'Isi
Umwe mu bacuranze mu birori bitangiza Igikombe cy'Isi, avuza ingoma
La’eeb [bisobanura umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe] ni cyo cyari ikirango [Mascot] cy'Igikombe cy'Isi cya 2022. Aha cyagurukaga hejuru mu birori byo gutangiza irushanwa
Umukinnyi wa filime Morgan Freeman n'Umunya-Qatar Ghanim Al-Muftah uzwi cyane kuri YouTube bari mu birori bitangiza irushanwa
Umukobwa azunguza ibendera rya Qatar mu gace kahuriragamo abafana i Doha
Ibirori bifungura irushanwa byarimo imbyino zitandukanye
Mbere y'uko umukino wa mbere w'Igikombe cy'Isi cya 2022 utangira, harashwe ibishashi
Abafana banywa inzoza ubwo bareberaga umukino mu gice cyabahariwe i Doha
Umwe mu miryango yarebeye umukino ufungura irushanwa mu rugo i Doha
Abanya-Qatar bishimiye kubona Igikombe cy'Isi kibera iwabo kuri Al Bayt Stadium ku wa 20 Ugushyingo
Umufana witabiriye umukino wa Qatar na Equateur ku wa 20 Ugushyingo, yitandiye hose dore ko iki gihugu cyakiriye irushanwa kigendera ku mahame ya Islam
Enner Valencia atsinda penaliti, arobye umunyezamu wa Qatar Saad Al-Sheeb, yavuyemo igitego cya mbere cya Equateur ku munota wa 16
Abanya-Qatar basohotse muri stade umukino utarangiye kubera ko bari batsinzwe
Enner Valencia [wa gatatu uturutse ibumoso] yishimira igitego cya kabiri yatsinze mu mukino wa mbere w'Igikombe cy'Isi warangiye ari 2-0
Urumuri rwakozwe rugaragaza igikombe cy'Isi mu kirere cy'i Doha ku wa 20 Ugushyingo
Abakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo mbere yo gukina n'u Bwongereza
Abakinnyi b'u Bwongereza bapfukamaga mbere ya buri mukino bakinnye muri Qatar
Umuyobozi w'ishyaka ry'abakozi, Keir Starmer [hagati] yishimira igitego cya kabiri cy'u Bwongereza imbere ya Iran
Jude Bellingam atsinda igitego cya mbere cy'u Bwongereza bukina na Iran
Abafana b'Abanya-Iran basabira abagore ubwigenge ku mukino bahuyemo n'u Bwongereza
Abakinnyi b'u Bwongereza bishimira igitego Raheem Sterling yatsinze bakina na Iran ku wa 21 Ugushyingo
Abafana ba Senegal bategereje ko umukino bahuyemo n'u Buholandi utangira
Ubwo umukino wa Senegal n'u Buholandi watangiraga kuri Al-Thumama Stadium i Doha
Ismaila Sarr wa Senegal areba umupira wamuzagaho mu mukino bahuyemo n'u Buholandi
Ubwo abakinnyi ba Wales na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binjiraga mu kibuga
Walker Zimmerman akinira nabi Gareth Bale mu rubuga rw'amahina, byatumye Wales ihabwa penaliti yatsinzwe na Bale, ibihugu byombi binganya igitego 1-1
Abafana ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo guhura na Wales
Rutahizamu wa USA, Timoty Weah, umuhungu wa Perezida Weah wa Liberia, yishimira igitego cyo mu gice cya mbere bakina na Wales ku wa 21 Ugushyingo. Umukino warangiye ari 1-1
Lionel Messi wa Argentine yipfutse mu maso nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri na Arabie Saoudite ariko uyu mukinnyi yari yafunguye amazamu gice cya mbere kuri penaliti
Abakinnyi ba Arabie Saoudite bishimira ibitego 2-1 batsinze Argentine muri imwe mu mikino yabayemo gutungurana mu Gikombe cy'Isi
Rutahizamu wa Pologne, Robert Lewandowski nyuma yo guhusha penaliti mu gice cya kabiri cy'umukino banganyijemo na Mexique ubusa ku busa ku wa 22 Ugushyingo
Ifoto yafatiwe hejuru igaragaza muri Al Janoub Stadium mbere y'umukino wahuje u Bufaransa na Australia
Myugariro wa Tunisia, Yassine Meriah, arambura ukuguru ngo akureho umupira w'umutwe wari utewe na Andreas Cornelius wa Danemark ubwo ibihugu byombi byanganyaga ubusa ku busa ku wa 22 Ugushyingo
Abakinnyi b'u Bufaransa bashimira Mbappe ubwo yari amaze gutsinda igitego cya gatatu cy'ikipe ku wa 22 Ugushyingo
Selim Amallah wa Maroc agerageza kunyura hagati ya Marcelo Brozovic na Dejan Lovren mu mukino Maroc yanganyijemo na Croatia ubusa ku busa ku wa 23 Ugushyingo. Croatia yabaye iya kabiri mu Gikombe cy'Isi cya 2018
Antonio Rudiger w'u Budage asimbuka ngo atere umupira n'umutwe mu mukino bahuyemo n'u Buyapani
Ritsu Doan w'u Buyapani ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya mbere bakina n'u Budage. Umukino warangiye bawutsinze ku bitego 2-1
Abakinnyi ba Costa Rica bari ku ntebe y'abasimbura mu mukino bahuyemo na Espagne
Abanyamakuru bari mu kazi kuri Al Thumama Stadium i Doha ku mukino wa Espagne na Costa Rica
Ferran Torres wa Espagne atera ishoti ryanyuze ku munyezamu wa Costa Rica, Keylor Navas, rikavamo igitego cya kane mu mukino warangiye ari 7-0 ku wa 23 Ugushyingo
Alphonso Davies wa Canada yipfutse mu maso nyuma yo guhusha penaliti mu gice cya mbere bakina n'u Bubiligi
Michy Batshuayi w'u Bubiligi yishimira igitego cyatumye babona intsinzi ya 1-0 imbere ya Canada ku wa 23 Ugushyingo
Abakinnyi b'u Bubiligi bagaragaza ko nta kosa bakoreye kuri Richie Laryea wa Canada mu rubuga rw'amahina
Rutahizamu w'u Busuwisi Breel Embolo atsinda umunyezamu Andre Onana wa Cameroun
Son Heun Min wa Koreya y'Epfo yakinnye umukino wa Uruguay yambaye 'masque' kubera gukomereka ku jisho kwabayeho mbere y'Igikombe cy'Isi
Jung Woo Young wa Koreya y'Epfo aterana umupira Federico Valverde wa Uruguay ku wa 24 Ugushyingo. Umukino warangiye ari ubusa ku busa
Abafana ba Ghana bashyigikiye ikipe yabo ku mukino bahuyemo na Portugal
Cristiano Ronaldo yishimira igitego cya mbere na Joao Felix mu mukino Portugal yatsinzemo Ghana
Ronaldo yafunguye amazamu kuri penaliti yateye hejuru gato mu nguni y'ibumoso bw'izamu
Andre Ayew na Mohammed Kuduy bishimira igitego cyishyuye icyari kimaze gutsindwa na Ronaldo
Rafael Leao amwenyura ubwo yabonaga umupira we utambutse ku munyezamu wa Ghana, Lawrence Ati Zigi, byahesheje Portugal igitego cya gatatu
Neymar yishimira igitego cya mbere cya Bresil yagizemo uruhare
Richarlison yatsinze igitego cyiza ubwo Bresil yatsindaga Serbia 2-0 ku wa 24 Ugushyingo. Byombi byatsinzwe na Richarlison.
Umusana afite umupira wanditseho amazina ya Mahsa Amini, umukobwa w'imyaka 22 wapfiriye muri kasho muri Iran azira ko atari yambaye yikwije. Aha hari ku mukino wahuje Iran na Wales
Abakinnyi ba Wales bacitse intege nyuma yo gutsindwa na Iran igitego mu minota y'inyongera
Abakinnyi ba Iran mu byishimo ubwo Roozbeh Cheshmi yari amaze gutsinda Wales igitego mu minota y'inyongera. Iran yongeyemo ikindi gitego umukino urangira ari 2-0 ku wa 25 Ugushyingo
Jhegson Mendez wa Equateur akura umupira kuri Cody Gakpo w'u Buholandi mu mukino amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1. Gakpo yatsinze ku munota wa gatandatu.
Abafana ba Senegal ku mukino bahuyemo na Qatar. Ikipe y'Igihugu ya Senegal yitirirwa intare za Teranga
Mohammed Muntari [hagati] yishimira igitego cya mbere Qatar yabonye mu mateka y'Igikombe cy'Isi. Hari ku munota wa 78 bakina na Senegal yari iyoboye umukino n'ibitego 2-1
Abakinnyi ba Senegal bishimira igitego ahagana muri koruneri ubwo Bamba Dieng yari amaze gutsinda igitego cya gatatu mukino batsinzemo Qatar 3-1
Umunyezamu w'u Bwongereza, Jordan Pickford akuramo umupira ubwo bakinaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Christian Pulisic wa Amerika atera ishoti mu gice cya mbere cy'umukino banganyijemo n'u Bwongereza ubusa ku busa ku wa 25 Ugushyingo
Robert Lewandowski yishimira igitego cya kabiri cya Pologne mu mukino batsinzemo Arabie Saoudite 2-0 ku wa 26 Ugushyingo. Cyari igitego cya mbere Lewandowski atsinze mu Gikombe cy'Isi
Jackson Irvine wa Australia agwa kuri Aissa Laidouni wa Tunusia ubwo bari bahanganiye umupira ku wa 26 Ugushyingo. Australia yatsinze umukino ku gitego 1-0
Abafana i Doha muri Qatar bareba umukino wahuje Pologne na Arabie Saoudite ku wa 26 Ugushyingo
Lionel Messi wa Argentine yishimira igitego cya mbere mu mukino bahuyemo na Mexique ku wa 26 Ugushyingo. Argentine yatsinze 2-0
Yeltsin Tejeda na Keysher Fuller ba Costa Rica bishimira gutsinda u Buyapani 1-0 ku wa 27 Ugushyingo. Fuller ni we winjije igitego
Thorgan Hazard w'u Bubiligi na Selim Amallah wa Maroc bahanganiye umupira mu mukino Maroc yatsinzemo 1-0. Yabaye intsinzi ya mbere ya Maroc mu Gikombe cy'Isi kuva mu 1998, iba iya gatatu mu mateka yayo muri iri rushanwa
Abafana ba Espagne ku mukino bahuyemo n'u Budage ku wa 27 Ugushyingo. Warangiye ari igitego 1-1
Rutahizamu wa Cameroun, Eric Mazim Choupo-Moting, atsinda igitego cya gatatu cyatumye banganya na Serbia mu gice cya kabiri
Sergej Milinkovic Savic wa Serbia yishimira igitego mu mukino banganyijemo na Cameroun 3-3 ku wa 28 Ugushyingo
Abafana ba Ghana bishimira intsinzi ku wa 28 Ugushyingo
Kim Min Jae wa Koera y'Epfo na Andre Ayew wa Ghana batanguranwa umupira ku mutwe mu mukino wabaye ku wa 28 Ugushyingo
Mohammed Kudus wa Ghana yishimira igitego mu mukino batsinzemo Koreya y'Epfo ibitego 3-2
Casemiro wa Bresil ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cyabahesheje intsinzi imbere y'u Busuwisi
Vinicius Junior atera umupira mu bizwi nka "rabona" ubwo batsindaga u Busuwisi igitego 1-0 bakagera muri 1/8 ku wa 28 Ugushyingo
Bernardo Silva wa Portugal agerageza kugumana umupira imbere ya Mathias Olivera wa Uruguay
Umugabo wivugwa ko ari Umutaliyani yagiye mu kibuga afite ibendera ryo mu mabara y'umukororombya hagati mu mukino wahuje Portugal na Uruguay. Iri bendera rikoreshwa n'abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina kandi bitemewe mu bihugu bigendera ku mahame ya Islam
Bruno Fernandes wa Portugal yishimira igitego cya kabiri mu mukino batsinzemo Uruguay 2-0 bakagera muri 1/8 ku wa 28 Ugushyingo
Homam Ahmed wa Qatar asimbuka ubwo yari kumwe na Denzel Dumfries w'u Buholandi ku wa 29 Ugushyingo
Frenkie De Jong w'u Buholandi atsinda igitego cya kabiri cy'ikipe ye mu mukino batsinzemo Qatar 2-0 ku wa 29 Ugushyingo. Iki gihugu cyakiriye irushanwa, cyatsinzwe imikino yose uko ari itatu cyakinnye
Ismail Jakobs wa Senegal agerageza gutwara umupira Enner Valencia wa Equateur ku wa 29 Ugushyingo
Ismaila Sarr wa Senegal yishimira igitego nyuma yo gutsinda Equateur 2-1 bakabona itike ya 1/8
Connor Roberts wa Wales ahagarika umupira ubwo bakinaga n'u Bwongereza
Umunyezamu wa Wales Danny Ward akora ku mupira wa Marcus Rashford wavuyemo igitego cya mbere cy'u Bwongereza
Rashford atsinda igitego cya gatatu cy'u Bwongereza mu mukino bahuyemo na Wales. Yatsinzemo bibiri ku wa 29 Ugushyingo
Phil Foden yishimira igitego cya kabiri cy'u Bwongereza bukina na Wales ku wa 29 Ugushyingo. U Bwongereza bwayoboye Itsinda B
Rezaeian Ramin wa Iran atera umupira n'umutwe ubwo bakinaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Shaq Moore wa USA, aserebeka ngo akure umupira kuri Abolfazl Jalali wa Iran
Christian Pulisic wa USA atsinda igitego rukumbi cyabatandukanyije na Iran ku wa 29 Ugushyingo. Iyi ntsinzi yatumye Amerika irenga amatsinda
Issam Jebali wa Tunisia atera umupira n'umutwe ubwo yari asatiriwe na Aurelien Tchouameni w'u Bufaransa
Abakinnyi ba Tunisia bashimira Wahbi Khazri watsinze igitego mu mukino batsinzemo u Bufaransa 1-0 nubwo bitari bihagije ngo bakomeze nka bwo bwayoboye Itsinda D
Umufana wa Danemark ubwo ikipe ye yari itsinzwe igitego ku wa 30 Ugushyingo
Riley Mcgree wa Australia azibira Mikkel Damsgaard wa Danemark
Leckie Mathew wa Australia yishimira igitego kimwe batsinze Danemark ku wa 30 Ugushyingo bigafasha Socceroos kugera muri 1/8
Umufana wari wisize 'make-up' mbere y'umukino wa Mexique na Arabie Saoudite
Henry Martin wa Mexique atsinda igitego cya mbere bakina na Arabie Saoudite
Messi ahanganiye umupira na Bartosz Bereszynski wa Pologne
Orbelin Pineda wa Mexique (ibumoso) ahanganiye umupira na Mohamed Kanno wa Arabie Saoudite mu mukino wabahuje ku wa 30 Ugushyingo. Mexique yatsinze ibitego 2-1
Umunyezamu wa Pologne, Wojciech Szczesny, akubita mu maso Lionel Messi wari umaze gukina umupira n'umutwe. Hatanzwe penaliti mu gice cya mbere, Messi arayihusha ku wa 30 Ugushyingo
Youssef En-Nesyri wa Maroc yishimira igitego cya kabiri batsinze Canada
Alistair Johnston wa Canada agerageza gushyira mu izamu rya Maroc akinishije umutwe ku wa 1 Ukuboza
Umufana w'u Bubuligi yananiwe kwakira uburyo babuze igitego mu mukino bahuyemo na Croatia
Umutoza wa Maroc, Walid Regragui, yateruwe n'abakinnyi bamunaga ibicu nyuma yo gutsinda Canada tariki ya 1 Ukuboza bakayobora Itsinda F
Borna Sosa wa Croatia atera umupira n'umutwe ubwo yari asatiriwe na Thomas Meunier
Leandro Trossard w'u Bubiligi ahanganiye umupira na Josko Gvardiol wa Croatia. U Bubiligi bwarasezerewe naho Croatia iba iya kabiri mu Itsinda F.
Abakinnyi b'u Bubiligi bararize nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Croatia bagasezererwa batarenze amatsinda
Umunyezamu w'u Budage, Manuel Neuer, atera umupira n'igipfunsi bakina na Costa Rica
Thomas Muller ahobera Antonio Rudiger nyuma yo gutsinda Costa Rica 4-2 ku wa 1 Ukuboza nubwo byarangiye basezerewe mu matsinda
Alejandro Balde wa Espagne agerageza kugumana umupira ubwo yari ahanganye na Ritsu Doan w'u Buyapani
Wataru Endo yishimana na bagenzi be nyuma y'intsinzi y'u Buyapani kuri Espagne
Inaki Williams wa Ghana atera umupira nyuma yo gusimbuka bakina na Uruguay
Ruben Neves wa Portugal atera umupira n'umutwe ubwo bakinaga na Koreya y'Epfo
Son Heung Min aserebeka ngo akure umupira kuri Joao Mario wa Portugal mu mukino Koreya y'Epfo yatsinzemo Portugal yayoboye Itsinda H
Hwang Hee Chan wa Koreya y'Epfo yishimira y'intsinzi ya 2-1 babonye imbere ya Portugal ku wa 2 Ukuboza . Hwang yinjije igitego cy'intsinzi mu minota y'inyongera.
Eric Maxim Choupo-Moting agerageza guturisha umupira ari hagati ya Eder Militao na Fabinho ba Bresil
Bremer wa Bresil ashyira umupira ku gituza ubwo bakinaga na Cameroun
Bremer atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba abandi mu mukino Bresil yatsinzwemo na Cameroun 1-0 ku wa 2 Ukuboza, ariko ikomeza kuyobora itsinda
Dusan Vlahovic atsindira Serbia igitego cya kabiri bakina n'u Busuwisi ku wa 2 Ukuboza
Manuel Akanji w'u Busuwisi atera umupira n'umutwe ubwo bakinaga na Serbia
Abakinnyi bashwana mu mukino u Busuwisi bwahuyemo na Serbia yasezerewe nyuma yo gutsindwa
Brenden Aaronson wa USA ateranwa umupira na Frenkie De Jong w'u Buholandi ku wa 3 Ukuboza
Kapiteni wa Amerika, Tyler Adams apfukamye hasi nyuma yo gutsindwa 3-1 n'u Buholandi muri 1/8 ku wa 3 Ukuboza
Abafana ba Australia i Sydney bishimira igitego cy'ikipe yabo ikina na Argentine tariki ya 3 Ukuboza
Lionel Messi yishimana na bagenzi be nyuma yo gutsinda Australia 2-1 muri 1/8 ku wa 3 Ukuboza
Dayot Upamecano w'u Bufaransa agongana n'umunyezamu wa Pologne, Wojciech Szczesny
Abakinnyi b'u Bwongereza bishima ubwo Harry Kane yari amaze gutsinda mukino bahuyemo na Senegal ku wa 4 Ukuboza. U Bwongereza bwatsinze 3-0 bugera muri 1/4
Umufana wa Senegal ashyigikiye igihugu cye mbere yo gukina n'u Bwongereza
Lovro Majer wa Croatia agwa hasi ubwo yari ahanganiye umupira na Ao Tanaka w'u Buyapani
Livakovic akuramo penaliti ya mbere ubwo Croatia yakinaga n'u Buyapani
Marico Pasaic ashimira umunyezamu Dominik Livakovic nyuma yo gutsinda u Buyapani kuri penaliti
Uhereye ibumoso ni Vinicius Junior, Raphinha, Lucas Paqueta na Neymar bishimira kimwe mu bitego bine byo mu gice cya mbere babonye bakina na Koreya y'Epfo
Richarlison atsinda igitego cya Bresil mu mukino batsinzemo Koreya y'Epfo 4-1 bakagera muri 1/4 ku wa 5 Ukuboza
Hakimi wa Maroc agerageza kwambura umupira Dani Olmo wa Espagne
Umunyezamu Yassine Bounou wa Maroc akuramo umupira mu minota ya nyuma y'umukino bahuyemo na Espagne
Aymeric Laporte wa Espagne yananiwe kwakira uburyo basezerewe na Maroc kuri penaliti
Abakinnyi ba Maroc bishimira intsinzi ubwo Achraf Hakimi yari amaze gutsinda penaliti yatumye basezerera Espagne ku wa 6 Ukuboza. Ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku busa
Abdelhamid Sabiri wa Maroc atsinda penaliti ubwo bakuragamo Espagne
Pepe atsinda igitego cya kabiri cya Portugal ku wa 6 Ukuboza
Goncalo Ramos yishimira igitego cya mbere muri bitatu yatsinze ubwo Portugal yanyagiraga u Busuwisi ibitego 6-1 ku wa 6 Ukuboza, babona itike ya 1/8
Borna Sosa wa Croatia akora mu kanwa Antony wa Bresil ubwo bari bategereje umupira
Abakinnyi ba Bresil bishimira mu kibuga nyuma yo gusezerera Bresil kuri penaliti. Marquinhos wateye penaliti ya nyuma apfukamye hasi
Umunyezamu wa Croatia Dominik Livakovic yishimira kubona Marquinhos atera penaliti igiti cy'izamu ubwo bakinaga na Bresil
Neymar akomezwa na Dani Alves nyuma yo gusezererwa na Croatia muri 1/4 cy'Igikombe cy'Isi
Van Dijk atura hasi Paredes byatumye abakinnyi b'u Buholandi birukira mu kibuga kuko uyu mukinnyi wa Argentine yari amaze gukinira nabi mugenzi wabo, Nathan Ake.
Weghorst aterana umupira Enzo Fernandez agafasha u Buholandi kwishyura Argentine byanganyije 2-2 ako kanya
Emiliano Martinez akuramo penaliti yatewe na Kapiteni w'u Buholandi, Virgil van Dijk ubwo Argentine yakomezaga kuri penaliti
Abakinnyi b'u Buholandi bishimira igitego cya Wout Weghorst cyatumye banganya na Argentine 2-2 mu minota y'inyongera, bajya muri 30 yindi
Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez, agerageza gusuhuza Teun Koopmeiners w'u Buholandi mbere yo kumutera penaliti
Lionel Messi na Leandro Paredes bishimira gukomeza muri 1/2
Youssef En-Nesyri wa Maroc yinjiza igitego mu mukino batsinzemo Portugal
Cristiano Ronaldo wa Portugal yubitse umutwe hasi nyuma yo guhusha uburyo ku mupira wakuwemo na Yassine Bounou wa Maroc
Abafana ba Maroc bishimira intsinzi muri stade ku wa 10 Ukuboza
Sofiane Boufal wa Maroc yishimira intsinzi hamwe n'umwe mu bo mu muryango we
Abakinnyi ba Maroc bishimira intsinzi y'igitego 1-0 babonye kuri Portugal ku wa 10 Ukuboza, bakora mateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika kigeze muri 1/2 cy'Igikombe cy'Isi
Umunyamakuru w'Umunyamerika Grant Wahl wapfiriye mu Gikombe cy'Isi, yibukiwe kuri Al Bayt Stadium ku wa 10 Ukuboza. Wahl yapfiriye ku mukino wa Argentine n'u Buholandi
Aurelien Tchouameni w'u Bufaransa yishimira igitego cya mbere batsinze u Bwongereza muri 1/4
Kylian Mbappe w'u Bufaransa akurwaho umupira na Declan Rice w'u Bwongereza
Harry Kane w'u Bwongereza atsinda penaliti yatumye biba 1-1 bakina n'u Bufaransa. Gusa, yahushije indi yari gutuma biba 2-2, batsindwa 2-1.
Olivier Giroud yishimana na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cy'u Bufaransa cyabahesheje intsinzi
Abakinnyi b'u Bufaransa bagerageza kuzibira umupira uteretse watewe na Marcus Rashford mu minota ya nyuma
Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez, agera ku mupira bakina na Croatia
Mason Mount yananiwe kwakira uburyo batsinzwemo n'u Bufaransa muri 1/4 cy'Igikombe cy'Isi ku wa 10 Ukuboza
Abakinnyi ba Argentine bishimira kugira 2-0 mu gice cya mbere
Josko Gvardiol wa Croatia yaguye mu nshundura ubwo Julian Alvarez yari atsindiye Argentine igitego cya gatatu (3-0)
Theo Hernandez atsindira u Bufaransa igitego cya mbere bukina na Maroc muri 1/2
Jawad El Yamiq wa Maroc agerageza gutera umupira yigaramye ubwo bakina n'u Bufaransa. Umupira wafashe igiti cy'izamu
Abafana ba Maroc bashyigikiye ikipe yabo ubwo yakinaga 1/2 hamwe n'u Bufaransa
Jawad El Yamiq wa Maroc agerageza gutera umupira yigaramye ubwo bakina n'u Bufaransa. Umupira wafashe igiti cy'izamu
Abakinnyi b'u Bufaransa bishimira intsinzi nyuma yo gutsinda Maroc 2-0 muri 1/2 cyakinwe ku wa 14 Ukuboza
Josko Gvardiol wa Croatia yishimira gufungura amazamu ubwo bakinaga na Maroc mu guhatanira umwanya wa gatatu
Achraf Dari yishyuriye Maroc atsindishije umutwe biba 1-1 mu minota icyenda ya mbere nubwo Croatia yongeye kuyobora umukino mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Kapiteni wa Croatia, Luka Modric, yishimira intsinzi n'umukobwa we nyuma yo kubona umwanya wa gatatu ku wa 17 Ukuboza 2022
Abakinyi ba Croatia bishimira intsinzi y'ibitego 2-1 byabahesheje umwanya wa gatatu imbere ya Maroc ku wa 17 Ukuboza
Abakinnyi b'u Bufaransa n'aba Argentine bitegura kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri Lusail Stadium
Messi yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri penaliti ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi bahuyemo n'u Bufaransa
Ubwo Messi yafunguraga amazamu kuri penaliti
Di Maria aroba umunyezamu Hugo Lloris nyuma kuzamuka kuri 'contre-attaque'
Angel Di Maria yishimira igitego cya kabiri cya Argentine mu gice cya mbere
Julian Alvarez wa Argentine ahanganiye umupira na Dayot Upamecano w'u Bufaransa
Mbappe atsinda igitego cya kabiri cy'u Bufaransa cyatumye iminota 90 irangira ari 2-2
Lionel Messi atsinda igitego cya gatatu cyatumye biba 3-2 mu minota y'inyongera
Mbappe yishimira penaliti yatsinze mu minota ya nyuma, amakipe yombi akanganya ibitego 3-3
Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez, yishimira gukuramo penaliti ya Kingsley Coman
Montiel yararize ubwo yari amaze gutsindira Argentine penaliti yayihesheje intsinzi
Uko abakinnyi b'u Bufaransa bari bameze haterwa penaliti
Kylian Mbappe yananiwe kwakira uburyo batsinzwemo na Argentine kuri penaliti
Abakinnyi ba Argentine mu byishimo ubwo Gonzalo Montiel yari amaze gutsinda penaliti ya kane
Lionel Messi asoma Igikombe cy'Isi nyuma yo guherezwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'irushanwa
Lionel Messi ateruye Igikombe cy'Isi ubwo bacyishimira kuri Lusail Stadium muri Qatar ku Cyumweru
Abafana ba Argentine bahuriye kuri Obelisk i Buenos Aires bishimira Igikombe nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku wa 18 Ukuboza
Messi yagiye afite Igikombe cy'Isi mu ndege ubwo batahaga ku wa Kabiri mu rukerera
Umunyezamu Emiliano Martinez akikiye igikombe mu ndege
Ikipe ya Argentine yageze mu rugo ijyanye igikombe nyuma y'urugendo rw'indege rwamaze amasaha 21
Abanya-Argentine ntibaryamye ubwo bari bategereje ikipe yabo ko igera mu rugo
Ikipe y'Igihugu ya Argentine yazengurutse i Buenos Aires iri mu modoka
Uruvunganzoka rw'Abanya-Argentine n'ikipe bahuriye i Buenos Aires ku wa 20 Ukuboza bishimira igikombe begukanye
Amafoto ya Lionel Messi ateruye Igikombe cy'Isi yagaragazwa i Buenos Aires ubwo bishimiraga iyi ntsinzi ku wa 20 Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .