Uyu mukino wahuje ibi bihugu biri mu Itsinda B wabereye kuri Ahmed bin Ali Stadium, yarimo abafana 43.418.
Ni umukino ufite amateka cyane ko wahuzaga Amerika na Wales yitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi yari imaze imyaka 64 idakandagiramo, kuko mbere y’uyu mwaka yaherukagamo mu 1958.
Mu gice cya mbere cy’umukino, Wales yarushijwe cyane na Amerika ndetse iki gihugu kibifashijwemo na Tim Weah cyagisoje kiyoboye ku gitego 1-0.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 36, kivuye ku mupira Christian Pulisic yacomekeye Timothy Weah, na we akubura amaso akawuboneza mu izamu ririnzwe na Hennessey wa Wales.
Impinduka Wales yakoze mu gice cya kabiri zayongereye imbaraga ndetse itangira gutanga ibimenyetso ko ishaka kugaruka mu mukino.
Ku munota wa 64, Wales yabuze amahirwe yabazwe nyuma y’aho Umunyezamu wa Amerika Matt Turner yarokoye ikipe ye inshuro ebyiri zikurikirana, akuramo imipira yatewe na Ben Davies n’umutwe wa Kieffer Moore.
Umukino ubura iminota umunani ngo urangire, ni ukuvuga ku wa 82, Gareth Bale yahawe umupira na Aaron Ramsey awinjirana mu rubuga rw’amahina akorerwaho ikosa na Walker Zimmerman, ryavuyemo penaliti yahise yinjiza neza.
Uyu rutahizamu w’imyaka 33, igitego yatsinze ni icya 41 yinjije ari mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Wales.
Mu minota ya nyuma, Amerika yagerageje uburyo bwose bushoboka ishaka igitego cy’intsinzi ariko ntiyahiriwe no kubigeraho kuko umukino warangiye inganya na Wales 1-1.
Umukino wa mbere mu Itsinda B warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza “Three Lions’’ inyagiye itababariye Iran ibitego 6-2.
Kugeza ubu u Bwongereza ni bwo buyoboye iri tsinda n’amanota atatu n’ibitego bine buzigamye, bukurikiwe na Wales ifite rimwe, inganya na Amerika ya gatatu mu gihe Iran iri ku mwanya wa kane ari na wo wa nyuma.
Ibihugu byo mu Itsinda B bizongera gukina ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ugushyingo 2022 aho Wales izakina na Iran saa Sita mu gihe u Bwongereza buzisobanura na Amerika saa Tatu z’ijoro.
Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar kizakomeza gukinwa ku wa Kabiri, tariki ya 22 Ugushyingo 2022, aho Argentine izahura na Arabie Saoudite saa Sita z’amanywa mu gihe umukino usoza umunsi uzahuza u Bufaransa na Australia saa Tatu z’ijoro.
Imikino iteganyijwe
– Argentine VS Arabie Saoudite [12:00]
– Denmark VS Tunisia [15:00]
– Mexique VS Pologne [18:00]
– U Bufaransa VS Australia [21:00]



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!