Uyu mukino wabereye kuri Lusail Stadium ku wa 18 Ukuboza 2022, warangiye Argentine itsinze u Bufaransa penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3.
Ubwo Argentine yishimiraga igikombe yegukanye nyuma y’imyaka 36 yari imaze itagikozaho imitwe y’intoki, mu bagaragaye bagiteruye harimo na Salt Bae, Umunyaturikiya usanzwe ukoresha amazina ya Nusret Gokce.
Uyu rwiyemezamirimo wanditse izina mu guteka yanagaragaye yifotozanya n’abakinnyi ba Argentine, anafite imidali bahembwe nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi.
Mu bo bafatanye amafoto harimo Angel di Maria, Lisandro Martinez ndetse hari aho yagaragaye aruma ku mudali w’umwe mu bakinnyi ba Argentine.
FIFA ivuga ko Igikombe cy’Isi ari ‘‘ikintu cy’agaciro’’ kigomba ‘‘gukorwaho, kikanafatwa n’abantu b’intoranywa barimo abagitwaye ndetse n’abakuru b’ibihugu.’’
Iri shyirahamwe ryatangaje ko nyuma y’igenzura ryakoze, ryarebye uko abantu binjiye mu kibuga mu birori bisoza imikino y’Igikombe cy’Isi.
FIFA yakomeje iti “Ibyemezo biboneye bizafatwa.”
Salt Bae ufite restaurant i Doha, yarebye umukino wa nyuma yicaye mu myanya y’icyubahiro ndetse mu gihe cyawo yatangazaga amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze.
Uyu mugabo yagaragaye ku mikino itandukanye y’Igikombe cy’Isi muri Qatar ndetse hari n’amafoto amwe n’amwe yafashe ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Rutahizamu w’Umunya-Pologne, Robert Lewandowski.
Yanashyize ku mbuga ze nkoranyambaga video ahoberana na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino mu Ugushyingo 2022. Hari mbere y’uko atangaza amafoto n’amashusho ari kumwe n’abanyabigwi Ronaldo, Cafu na Roberto Carlos bakanyujijeho muri Brésil.
Restaurant ya Salt Bae ifite umwihariko mu guteka inyama z’ubwoko butandukanye yakira abiganjemo ibyamamare bitandukanye; mu bayigaragayemo harimo Messi, Cristiano Ronaldo, David Beckham, Jack Grealish na Thibaut Courtois.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!