Espagne yasezerewe na Maroc iyitsinze penaliti 3-0 nyuma y’umukino wahuje amakipe yombi warangiye anganyije 0-0. Uyu mukino wabaye ku wa 6 Ukuboza 2022.
Pablo Sarabia, Carlos Soler na Sergio Busquets ni bo barase penaliti ku ruhande rwa Espagne. Byahise biba inshuro ya gatatu isezerewe kuri penaliti mu marushanwa yikurikiranya.
Espagne yahise iba igihugu cya kabiri mu mateka y’Igikombe cy’Isi cyananiwe kwinjiza penaliti imwe nyuma y’u Busuwisi ubwo bwakinaga na Ukraine mu 2006.
Mbere yo kwerekeza muri Qatar, Enrique yasabye abakinnyi be kwitoza gutera penaliti mu kwirinda ko Espagne yakongera gusezererwa muri penaliti nk’uko byayigendekeye ubwo yatsindwaga n’u Butaliyani muri ½ cya Euro 2020.
Yagize ati “Natekerezaga ko bakoze umukoro nabahaye.’’
“Mu mwaka ushize mu mwiherero wa Espagne, nababwiye [abakinnyi] gutera nibura penaliti 1000. Nimutegereza kugera hano mukajya mwakwitoza gutera penaliti ntibizaba bihagije.’’
Luis Enrique Martínez García w’imyaka 52 yakomeje avuga ko mu gihe cyo gutera penaliti abakinnyi baba bafite igitutu ku buryo bisaba ko babyitoza mbere kugira ngo bitware neza.
Ati “Biritozwa, biragenzurwa kugira ngo uhangane n’igitutu. Amahirwe yakomeje kuba make. Abanyezamu bashobora gukora impinduka.’’
Yavuze ko ‘Espagne ifite umunyezamu mwiza’ ushobora kwitwara neza mu gihe cya penaliti.
Ati “Buri gihe iyo dusoje imyitozo, mbona abakinnyi benshi batera penaliti.’’
Umunyezamu wa Espagne, Unai Simón, yafashe penaliti imwe ya Maroc yatewe na Badr Benoun mbere y’uko myugariro wa Paris Saint-Germain Achraf Hakimi atsinda penaliti ya nyuma yafashije igihugu cye cya Maroc gukomeza muri ¼.
Maroc yanditse amateka yo kugera bwa mbere mu mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Isi izahura na Portugal yahageze isezereye u Busuwisi nyuma yo kubutsinda ibitego 6-1.
Inkuru wasoma: Maroc yanditse amateka yo kugera muri ya ¼ cy’Igikombe cy’Isi isezereye Espagne (Amafoto)





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!