Aya makuru yemejwe na Stephen Hung, inshuti ikomeye ya Davido akaba n’umwe mu bayobozi ba Global Citizen itegura ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Mu butumwa uyu muherwe yahaye abamukurikira kuri Instagram yanditse agira ati “Nejejwe cyane no kuba inshuti yanjye Davido yemeje kuzatarama mu birori bisoza imikino y’Igikombe cy’Isi, mfite amatsiko menshi yo kumubona hariya.”
Ku bakurikiye ibirori bitangiza imikino y’Igikombe cy’Isi ntibagize amahirwe yo kubona no kumva indirimbo ‘Hayya Hayya(Happy Together)’ yakozwe n’abarimo Davido , Trinidad Cardona na Aisha.
Biteganyijwe ko iyi ndirimbo yakorewe iyi mikino y’Igikombe cy’Isi izaririmbwa mu birori bisoza Igikombe cy’Isi ku wa 18 Ukuboza 2022.
Mu birori bitangiza iyi mikino haririmbwe ‘Dreamers’ ya Fahad Al Kubaisi yafatanyije na Jung Kook, umwe mu bagize BTS, itsinda ry’abanyamuziki bo muri Korea y’Epfo.
Hashize ukwezi n’iminsi umunani Davido ahagaritse ibikorwa byose by’imyidagaduro yari afite birimo na A.W.A.Y Festival nyuma y’urupfu rw’umuhungu we w’imyaka 3 witabye Imana ku wa 31 Ukwakira 2022.
Umva hano ‘Hayya Hayya (Better Together)’ indirimbo yakorewe imikino y’igikombe cy’Isi 2022
‘Dreamers’ ya Jung Kook na Fahad Al Kubaisi bakoreye iyi mikino y’Igikombe cy’Isi 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!