Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 18 Ukuboza 2022. Muri Skol Football Village, witabiriwe cyane ku buryo wabonaga ko nta myanya isigaye yo guhagararamo cyangwa kwicaramo.
Imitima yari yahagaze mu ntangiriro z’umukino ndetse na nyuma y’iminota bakinnye mbere yo kujya muri penaliti.
Ntibyafashe umwanya munini kugira ngo aba bafana bari bemeye kunyagirwa n’imvura yose bikoze mu birere batangire kubyina intsinzi ya Argentine ku bari bayishyigikiye. Mu gihe bari bategereje ko umwanya wo gutanga ibihembo ugera, ku rubyiniro hagiyeho Umuhanzi Ariel Wayz.
Uyu mwari uherutse kwegukana Igihembo cy’Umuhanzi mwiza mu bagore mu mwaka wa 2022, muri ‘Isango na Muzika Awards’, yaje kwerekana ko atabiherewe ubusa. Yatangiye kuririmba abakunzi b’umupira w’amaguru yaba abatsinze n’abatsinzwe bose bacinyira hamwe akadiho.
Ntiyamaze umwanya munini ku rubyiniro ariko umuto yamazeho yongeye kwerekana ko akomeye kandi agifite imbaraga zo gukora umuziki no kunezeza abakunzi bawo.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Wayz yahishuye ko yari ashyigikiye bikomeye Ikipe y’u Bufaransa yari imaze gutsindwa, ariko nta kundi yari kubigenza yagombaga kwihagararaho.
Ati “Ni byiza cyane kuba naririmbiye abakunzi b’umupira w’amaguru. Nta tandukaniro rinini ririmo hagati yabo n’abandi bakunzi kuko byari byiza cyane. Kuri njye nari nshyigikiye u Bufaransa ku buryo bukomeye. Nababaye kuba twabuze igikombe.”
Yakomeje agira “Usibye no kuba byari akazi ariko, kuba ntari nezerewe ntibyari kumbuza kunezeza ababonye intsinzi ari bo bafana ba Argentine n’abakunzi b’umuziki.”
Ntabwo ari Ariel Wayz wacurangiye ari muri Skol Football Village gusa, kuko n’umuhanzi Ish Kevin na we yanyuze abari bitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Argentine yatsinze kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120 yakinwe.







Amafoto: Ntare Julius
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!