Uyu mukobwa w’imyaka 30 benshi batangiye kwita umufana ukunzwe kurusha abandi mu gikombe cy’Isi, ni we muntu uri kugarukwaho na benshi i Doha nyuma y’uko Croatia isezereye u Buyapani muri 1/8.
Hari n’abatebya bakavuga ko arangaza abafana kugeza ku bakinnyi bari mu kibuga hagati.
Ku mbuga nkoranyambaga hari amafoto agaragaza abakunzi b’umupira w’amaguru bishimira imyambarire y’uyu mukobwa kugeza n’aho bafata telefone bakamufotora.
Mbere y’uko imikino y’igikombe cy’Isi itangira Qatar yari yashyizeho amabwiriza asaba abafana kwambara bakikwiza ariko uyu mukobwa we ntabikozwa.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko ayo mategeko yamubabaje cyane ndetse ko adatewe ubwoba no kuba yafungwa kubera imyambarire ye.
Yagize ati “Nararakaye cyane nyuma yo kumva ko hari amategeko agenga imyambarire muri Qatar, narikanze cyane , nibaza uko bizagenda kuko nta myenda ngira igera no ku mavi, gusa naravuze nti ngomba kuza byanze bikunze.”
Yakomeje agira ati “Niba ntari Umuyisilamu na hano bakwiriye kubahiriza imibereho yacu n’amadini yacu. Nambaye imyenda nkunze kuko ndi Umugatolika ukomoka muri Croatia.”
Abajijwe niba adatewe ubwoba no kuba yafungwa cyangwa guhabwa ibihano yasubije agira ati “Ibyo bintu ntibijya bintera ubwoba.”
Nyuma yo kugera muri Qatar uyu mukobwa yujuje miliyoni imwe y’abamukurikira kuri Instagram . Mu kwishimira aka gahigo yakoresheje ifoto ye imugaragaza yarangariwe na bamwe mu bafana bari baje gukurikira umukino wa Croatia na Maroc.
Ivana Knoll wavukiye mu Budage yerekeje muri Croatia afite imyaka 3, ni umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Croatia dore ko yari yanayiherekeje mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu 2018 mu Burusiya.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!