Umukino wahuje Argentine n’u Bufaransa wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukuboza 2022.
Argentine yatsindiwe na Lionel Messi [winjije ibitego bibiri] na Angel Di Maria mu gihe Les Bleus yatsindiwe na Kylian Mbappé, wanyeganyeje inshundura inshuro eshatu.
Uyu mukino wasembuye amarangamutima y’abakunzi ba ruhago ku Isi kubera uburyohe wari ufite.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihugu bakoraniye mu duce dutandukanye bareba umupira, abenshi muri bo by’umwihariko ibyishimo birabasaga barirekura babyina intsinzi ya Argentine yatsinze u Bufaransa na Lionel Messi wegukanye Igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka ye.
Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi cya gatatu [1978, 1986 na 2022], igiheruka yagitwaye mu myaka 36 ishize.
Muri Kigali iyi ntsinzi yabyiniwe mu bice bitandukanye by’umwihariko muri Kigali Convention Centre (KCC), Camp Kigali, Bogaloo no mu Marangi mu Biryogo.
Ibirori byabereye muri KCC byateguwe na Coca Cola binyuze mu Ruganda Rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, BRALIRWA.
Byahuriranye no kwizihiza imyaka 48 ishize iki kinyobwa ari umufatanyabikorwa w’Igikombe cy’Isi.
Si aha gusa kuko no muri Car Free Zone ya Nyamirambo ahazwi nko mu Marangi, umunezero wari wose ku mbaga y’abafana yari ihateraniye yaje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu myaka ine.
Abakunzi ba Argentine barebeye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi muri Skol Football Village iherereye Camp Kigali, ntibahishe umunezero wabo mbere na nyuma y’umukino.
Mbere y’umukino abakunzi bose bari batuje biteze ikiri buve hagati y’amakipe yabo, ariko ibyishimo byazamutse ku munota wa 23 w’umukino ubwo Lionel Messi yashyiragamo igitego cya mbere.
Ku gitego cya kabiri cyagiyemo imvura yabaye nyinshi ituma abafana batisanzura uko bikwiye, ariko urukundo rw’umukino rutuma abihebeye Argentine baguma ku cyizere bemera kunyagirwa. Uku ni ko byakomeje no mu minota 15 y’akaruhuko amakipe yombi yagiyemo mu gice cya mbere.
Bakiva mu karuhuko bakomezanyije uwo murindi, ariko bisaba iminota 80 kugira ngo ibyari ibyishimo bibe agahinda gakomeye cyane. Mu gihe cy’umunota umwe gusa Kylian Mbappé, yatsinze ibitego bibiri by’u Bufaransa birimo icyabonetse ku munota wa 80 n’uwa 81.
Abafana ba Argentine bacitse intege bararuca bararumira, abari kuri Skol Football Village biyumvira amajwi yaririrmbaga Mbappé gusa. Umukino wongeweho iminota umunani rubura gica, amakipe yombi ajya mu nyongera z’iminota 30.
Izi nyongera zaranzwe no kudakoma kw’abafana ku mpande zombi, uretse abafanaga uburyo bukomeye ku mpande zombi. Mu gace ka kabiri k’iyi minota Messi yatsinze igitego, icyari intebe gihinduka umutaka batangira kumuririmba.
Mu gihe bagihugiye muri urwo, bakubiswe n’inkuba basubije amaso inyuma bakabona u Bufaransa bubonye penaliti. Igitima cyadishye ariko biba iby’ubusa bashyirwamo igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Kylian Mbappé biba 3-3.
Abari bikuye basubijemo udupira ndetse baranifubika imvura ibabana nyinshi bikomeye ku buryo umubare munini wisanze aho bugama bategereje guterwa kwa penaliti. Penaliti ya kabiri y’u Bufaransa yatewe na Kingsley Coman ni yo yakojeje agati mu ntozi.
Abari aho bitereye mu kirere batangira kwishimira ko igikombe bari hafi kucyegukana. Penaliti yatewe na Aurélien Tchouaméni na yo yatumye abafana b’u Bufaransa batanga umwanya abari bamaze kubona itsinzi baridagadura karahava.
Uku kubyina intsinzi bagutewemo ingabo mu bitugu n’umuhanzi Ish Kevin wageze ku rubyiniriro imvura ari nyinshi, ariko n’abatari bashyigikiye ikipe iyo ariyo yose muri uyu mukino bajya hejuru barabyina.
Ish Kevin yakurikiwe ku rubyiniro na Ariel Wayz waririmbiye abakunzi be ndetse n’ab’umupira w’amaguru mu gihe bagitegereje kureba uko Lionel Messi aterura igikombe kiruta ibindi yaburaga mu buzima bwe.
Akimara guterura iki gikombe nka kapiteni w’ikipe, buri wese ywishimiye intsinzi ya Argentine yacanye itoroshi rye bafatanya ibyo byishimo n’ubwo batari kuri Lusail Iconic Stadium muri Qatar.
Ntabwo muri Skol Football Village ariho byacikaga gusa kuko kimwe no mu bindi bice by’igihugu, mu Biryogo ahazwi nko mu Marange, ku bufatanye na Coca Cola bari bitabiriye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Ibyishimo bitari biri hejuru cyane ugereranyije n’ahandi, kubera imvura nyinshi wasangaga bamwe muri bo bari kwifatira agacyayi na capati birebera umupira. Urebye ubukonje bari bafite mu mpera z’igice cya mbere wari kugira ngo bose babajwe n’uko u Bufaransa butarabona igitego.
Gusa abakunzi b’amakipe yombi muri aka gace bari bategereje ko umusifuzi Szymon Marciniak awurangiza agakiza impande zombi. Bake muri bo bagaragaye u Bufaransa bumaze kubona ibitego bibiri, ariko na bo bagira aho bagarukiriza kuko batari bazi uko biri burangire.
Nk’abandi bafana bose Argentine ikimara guterura igikombe bose bikojeje mu kirere benshi muri bo batangira kuririmba Messi.
Abari muri Kigali Convention Center bari bahurijwe hamwe na BRALIRWA binyuze mu kinyobwa cyayo cya Coca Cola, na bo ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Argentine.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bagaragaje amarangamutima batewe n’uyu mukino.
Muhire Valentin yavuze ko umukino wabagoye ariko urangira umupira ugaragaje ibyawo.
Yagize ati “Navuga ko noneho umupira ubaye umunyakuri kuko u Bufaransa bwazaga bwishyura iyo butwara iki gikombe byari kuba ari agahinda gakomeye.”
Uwase Kevine na we yagize ati “Ndishimye bitavugwa ubu noneho Messi wacu n’iyo yasezera ntacyo asigaje gutwara. Imana ishimwe cyane.”
Kayitare Jean Pierre yavuze ko yabonye umukino mwiza yakwifuza kujya ahora areba umeze nka wo buri munsi.
Ati “Turebye umukino wa nyuma mwiza wujuje ibintu byose pe. Wari umukino mwiza cyane. Ubusanzwe njye mfana Ronaldo ariko bombi gusoza gukina umupira badatwaye Igikombe cy’Isi byari kuba ari agahinda mu Isi y’umupira rero ubwo Messi agitwaye byibura ni byiza.”
Muri rusange Igikombe cy’Isi cyatwawe na Argentine, umukinnyi mwiza yabaye Lionel Messi, umunyezamu mwiza ni Emiliano Martinez wa Argentine, umukinnyi watsinze ibitego byinshi yabaye Kylian Mbappé (8) mu gihe umukinnyi mwiza ukiri muto ari Umunyargentine w’imyaka 21, Enzo Fernandez.
Byumwihariko Messi yatwaye ibikombe byose yakiniye mu buzima bwe dore ko yaburaga igikombe cy’isi gusa.
Muri KCC byari ibirori bibereye ijisho








































Camp Kigali byari byashyushye!!!
Abafana binjira muri Camp Kigali
























Imvura yaguye, abari hanze bashatse aho bikinga























Byari ibyishimo bivanze no guhagarika umutima























Umuraperi Ish Kevin yasusurukije abitabiriye Igikombe cy’Isi







Ariel Wayz yataramye baranyurwa









Mu Marangi yo mu Biryogo, abakunzi ba ruhago baserutse ku bwinshi
















Amafoto: Ntare Julius na Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!