Uwizera washinze iy’inzu mu 2008, afite ubuhanga bwihariye mu kongerera ibitambaro ubwiza n’agaciro akoresheje uburyo bw’amashusho n’amarangi busanzwe bumenyerewe mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba na Aziya buzwi nka ‘batik’.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwizera, yavuze ko igitekerezo cyaje ubwo yari umunyeshuri muri Sénégal, atangira kwiga tekiniki yo gushyira amashusho n’amarangi ku myenda mu gihe gito cyane; amaze amezi agera ku icumi akaba yarafashe umwanzuro wo kuza kubikorera mu Rwanda.
Yagize ati“Igihe cyarageze birankurura ndabikunda cyane, numva igihe kirageze ko mbyiga. Umuvandimwe wanjye yampuje n’umuntu unyigisha. Ikindi kuba nari mfite impano yo gushushanya kuva nkiri muto, byaruzuzanyije.”
Uwizera wamaze amezi 10 abyiga ndetse anakorera aka kazi ko guha agaciro imyenda muri Sénégal yafashe umwanzuro wo gutaha, atangira gushyira mu bikorwa ubumenyi yari afite.
Ati “Tugira ubuhanzi bwacu bwihariye n’uburyo bwo guhuza amashusho n’amabara. Abantu bashobora kuba bakora nk’ibyacu barahari, ariko twe umwihariko wacu tugendera ku bintu byoroheje, tukajyanisha amabara mu buryo bunogeye ubibona.”
Ntiyaciwe intege n’abumvaga ko umukobwa atakwikorera
Uwizera avuga ko agitangira byari bigoye ko nk’umukobwa yinjira mu bijyanye no kwikorera, aho abantu benshi babanje kutamwumva.
Ati “Akenshi iyo navugaga ngo ndi umukobwa wikorera, ntabwo abantu babyumvaga, bavugaga ko bidashobora kubaho. Ariko kubera iyi myaka ishize ndetse na gahunda za leta zo gushyigikira umugore, tubona ko hari impinduka nyinshi.”
Yavuze ko uretse kuba abagore bari mu bucuruzi bamaze kugirirwa icyizere, anashimishwa no kuba Abanyarwanda bagenda barushaho guhindura imyumvire ku bijyanye no kugura ibintu bikorerwa mu Rwanda.
Ati “Bigenda bihinduka, abantu basigaye batwegera cyane. Ntabwo twakira abantu ku giti cyabo gusa, twakira n’ibigo. Hari igihe twibona twakiriye ibigo biri hagati ya bitatu na bitanu mu kwezi. Kuri ubu baratwegera, impungenge zisigaye ku bwiza bw’ibyo dukora gusa.”
Ahamya ko akurikije abakiliya bashya bagana Glo Creations ndetse n’abagaruka bishimangira ubwiza n’umwimerere w’ibyo bakora, ariko kandi baticara ngo bumve ko urugendo rwarangiye ahubwo bashyira imbaraga mu kurushaho kubinoza no kuzana udushya.
Nubwo hari intambwe igenda iterwa, Uwizera avuga ko bagifite imbogamizi zo kuba mu Rwanda nta nganda zihagije zikora ibikoresho by’ibanze bakenera, bituma bahendwa no kubitumiza mu mahanga, rimwe na rimwe bakabazanira ibitari ku rwego rw’ubuziranenge bifuza.
Afite gahunda yo kwagura, akagira uruganda rukora ibitenge
Uwizera uvuga ko kwikorera byatumye arushaho gutinyuka, kumenya uko yitwara igihe ari gukorana n’abantu bari mu byiciro bitandukanye, afite inzozi zo kuba mu myaka itanu iri imbere Glo Creations izaba imaze gukomera no kuba uruganda runini rukora ibitenge.
Ati ‘‘Mu myaka itanu, Glo Creations turibona turi uruganda rukora ibitenge rukabigeza hirya no hino mu gihugu, twerekana ko hari ibitenge bijyanye n’ibyo bakunda. Tuzaba turi uruganda ruha agaciro ibitambaro bizakorwamo imitako yo mu nzu ndetse n’iyo kwambara. Muri ibyo bitenge turashaka kujya dukoramo imyenda umuntu ashobora guhita yambara (prêt-à-porter).”
Kugeza ubu Glo Creations ikora imitako itandukanye yo mu nzu n’imyambaro irimo nk’imipira yitiriwe Kigali.
Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO