Izi mpanuro yazitanze ku wa 8 Werurwe 2018, mu birori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, aho abayobozi n’abakozi ba Access Bank bifatanyije n’abanyeshuri ba Fawe Girls School kuwizihiza.
Minisitiri Mbabazi yabwiye aba bakobwa ko kugira ngo ejo habo hazabe heza bagomba kugira intego mu buzima bwabo ndetse bagaharanira gukora cyane ngo bagera ku cyo biyemeje.
Ati “Icyo ushaka kuba icyo aricyo cyose hari ikiguzi, hari igitambo. Bigusaba kwigomwa, gukora ubushakashatsi cyane, kutarangara. Muri ibyo byose igihugu cyabashyiriyeho urubuga, kiraborohereza, ariko ibisagaye biri mu biganza byanyu, ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu.”
Yabasabye kwakira ubuzima babayemo bakirinda kwisumbukuruza, ati “ Ushaka ko ubuzima bwawe bubaho neza unyura mu nzira y’inzitane, kuko ibyiza ntabwo byoroshye. Sindagera mu ijuru ariko baravuga ngo no mu nzira ijya mu ijuru biragoye kuko ari heza. No kugera kuri iyo ntego yawe ntabwo byoroshye harimo inzitizi.”
Abakobwa batanze ibitekerezo bagiye bagaragaza ko bafite byinshi bifuza kugeraho birimo kuba abayobozi, abashakashatsi, abatwara indege n’ibindi ndetse bakaba baratangiye guharanira kuzabigeraho babinyujije mu gutsinda amasomo yabo neza.
Murekatete Josiane wiga mu mwaka wa kanemu Ishami ry’ubutabire n’ibinyabuzima ari mu bavuze intego bafite mu buzima, agaragaza ko yigeze kujya kwa muganga akabura umwitaho ku gihe kubera umubare muke w’inzobere mu buvuzi, bituma afata umwanzuro wo kuzabwiga kugira ngo azibe icyuho.
Umuyobozi w’Ishami ryihariye ry’abari n’abategarugori muri Access Bank, Nadine Rutabayiro, yavuze ko nka banki bahisemo kuza kwizihizanya Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore n’abana b’abakobwa bakiri mu mashuri kugira ngo babaganirize ndetse babatinyure, bumve ko ntacyo batageraho babishatse.
Ati “Turifuza ko abana bato bazamuka bafite intego, yumve ko ari kwiga ngo azabe umuyobozi cyangwa umushoramari w’ejo hazaza. Ibyo byose azabigeraho nagira intego akiri hasi. Niyo mpamvu twahisemo kuza kubaganiriza kugira ngo bumve ko hari ababashyigikiye kandi babari imbere kugira ngo babafashe kugera ku ntego zabo.”
Access Bank yatangije ishami ryihariye rigenewe abari n’abategarugori mu 2015, ishishikariza abagore gutinyuka no kumva ko hari icyo bashoboye, bityo bakagana banki zikabafasha kwiteza imbere, n’igihugu kidasigaye inyuma.




















Amafoto: Serge Muhizi
TANGA IGITEKEREZO