Ni ku nshuro ya mbere riri gutanga amasomo yagenewe abakobwa gusa; kuva muri Mutarama 2018 aya masomo akurikiranwa n’abakobwa 20 batoranyijwe muri 40 bahawe isuzuma ku ikubitiro.
Abanyeshuri bazigishwa mu mezi 14 barimo abafashijwe na Imbuto Foundation mu mashuri yisumbuye binyuze muri gahunda zayo zirimo iya ’Mentorship’ yo gushakira abana b’abakobwa b’imfubyi zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abo bareberaho babafasha mu buzima; ‘Edified Generation’ ifasha abana b’abahanga badafite ubushobozi bwo gukomeza kwiga amashuri yisumbuye; ‘Toastmasters’ itoza urubyiruko kumenya kuvugira mu ruhame no kugira indangagaciro z’umuyobozi mwiza; iy’Ubuzima bw’Imyororokere n’Uburenganzira ku bangavu n’ingimbi yatangiye mu 2010 n’iy’ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Aya masomo atangwa n’inzobere mu bijyanye no gutunganya amashusho mu buryo bugezweho buha abayahabwa ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo byabo no gutanga ibitekerezo no gutangaza inkuru z’u Rwanda nta shiti.
ADMA ikorera mu Rwanda kuva mu 2012, itanga amasomo ajyanye no gukoresha camera, uko itegurwa bitewe n’ahafatirwa amashusho, kuyatunganya n’ibindi.
U Rwanda ruri mu bihugu bikataje mu ikoranabuhanga ridasiga ibijyanye n’ubumenyi buhanitse mu by’isakazamakuru. Rwahawe igihembo na ITU, binyuze mu mushinga wo kwigisha abenegihugu n’Abanyafurika muri rusange bahabwa ubumenyi bwakwifashishwa ku Isi yose butangirwa muri ADMA.
Igihugu kandi cyashyize imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’umukobwa mu nzego zose ari naho hashibutse igitekerezo cya Imbuto Foundation cyo kubafasha guhaha ubumenyi buzabateza imbere.
Abanyeshuri batoranyijwe bamaze amezi asaga abiri bigishwa, bafite icyizere cyo kubona ubumenyi bwo gufata amashusho no kuyatunganya, gufotora no kubara inkuru bayifashishije.
Uwamahoro Joselyne warangije amashuri yisumbuye mu Icungamutungo muri College ACEJ Karama yatangarije IGIHE ko amaze kubona ubumenyi bw’ibanze.
Yagize ati “Amasomo ajyanye no gutunganya amashusho narayakundaga ariko ntabwo natekerezaga ko nzabona amahirwe yo kubyiga. Mu gihe maze niga hari byinshi namenye nko gutunganya amafoto, mfite n’ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha camera. Bizangirira akamaro cyane no hanze kuko usanga abakobwa bataritinyuka cyane ngo babyiyumvemo.”
Ikuze Liliane w’imyaka 21 wakurikiye ibijyanye na Graphic, wafashijwe na Imbuto Foundation kugera muri ADMA, yavuze ko kuba yiga amasomo ayakunda ari inzira izamugeza ku nzozi ze.
Umuyobozi wa ADMA, Christopher Marler, yavuze ko abanyeshuri bagaragaza umuhate mu masomo bahabwa ndetse hari icyizere ko bazabera abandi bakobwa urugero.
Yagize ati “Abakobwa ntibakunda gutekereza cyane mu gukora amahitamo y’ibijyanye na multimedia. Gahunda ya HeforShe yatumye batangira kubikangukira. Tugomba gushyira imbaraga mu kubashishikariza gukurikira amasomo yose atari multimedia gusa. Ni byiza ko ari twe tuvuga inkuru zerekeye u Rwanda bidakozwe n’abandi kandi ubu bumenyi nibwo buzabidufasha. Intego yacu nyamukuru ni ugutanga ubumenyi bufasha abo duha amasomo kubona akazi no kwihangira imirimo.”
Christopher yakomeje agira ati “Haracyari umubare muto w’abakobwa basaba kwiga aya masomo. Twasanze abagore bitwara neza iyo bahawe aya mahirwe. Turi kurushaho kubaka ubushobozi bwo kwigisha abantu benshi kandi twongeramo abakobwa. Kuri iyi nshuro twashatse abakobwa bafite ubushake bwo kwiga, kandi bazafashwa kubona ubumenyi buhagije. Iyo tuvuga iterambere ry’u Rwanda ntirishobora kugerwaho abagore badahawe umwanya ukwiye.”
Abanyeshuri bazahabwa ubundi bumenyi bushingiye ku gutegura no gusakaza amakuru y’ibiri kuba “live-streaming” no gukora inkuru ishushanyije.
ADMA yatangijwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro (WDA) na Sosiyete y’Abanyamerika, Pixel Corps imaze imyaka isaga 10 itegura abantu binyuze mu kubaha ubumenyi bwo gukora amafilime na video. Iri shuri ryashinzwe nk’inzira yo kongerera Abanyarwanda ubushobozi bubemerera guhatana ku isoko mpuzamahanga.
Iri shuri ryanyuzemo abantu benshi barimo n’abafite izina rikomeye ku isoko ryo gutunganya amashusho mu Rwanda; aba barimo n’abanyeshuri 18 ba RDF barinyuzemo mu 2016. Mu 2017 nibwo ADMA yatanze inyemezabumenyi ku banyeshuri 63 barimo abahungu n’abakobwa.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO