Iri serukiramuco rya ‘Urusaro International Women Film Festival’ ritegurwa na CinéFemmes Rwanda ryatangijwe kuva ku wa 3 rizasozwa ku wa Gatanu, tariki 9 Werurwe 2018. Uyu mwaka ryahawe insanganyamatsiko igira iti “Sinema mu iterambere ry’umugore.”
Mu bikorwa byariranze harimo guha urubuga filime zigaragaza iterambere ry’umugore, izakozwe n’abagore, ubuhamya bw’abaturutse hanze barimo Mvele Pouline waturutse muri Gabon.
Usibye ibikorwa byo kwerekana filime zakozwe n’abagore muri iri serukiramuco benshi bahungukiye ubumenyi mu kuyobora ikorwa ry’amashusho binyuze mu mahugurwa yatanzwe n’abazobereye muri uyu mwuga.
Murekeyisoni Jacqueline wariteguye yabwiye IGIHE ko byibuze abarenga 40 bungukiye muri ibyo bikorwa. Ibirori bipfundikira ibikorwa bya UIWFF bizaba hashimirwa abagore mu ngeri zitandukanye mu mwuga wo gukora sinema.
Yagize ati "Twahuguye abagore 40 n’abagabo bamwe bifuje kwifatanya natwe muri uru rugendo, uyu mwaka turishimira ko abitabiriye aya mahugurwa ari benshi. Ku munsi w’ejo hazatangwa ibihembo icyenda bizaba bishingiye mu gushimira abagore bitanze muri sinema."
Yongeyeho ati "Imyiteguro igeze kure, ibirori bisoza birateguye neza. Ku bazitabira tuzagirana n’ubusabane bw’icyo kunywa turebera hamwe icyarushaho guteza imbere umugore muri sinema nyarwanda. Icyo twishimiye kuri iyi nshuro ni uburyo abantu bagiye bitabira iri serukiramuco ari benshi.
Umuhango wo gusoza iri serukiramuco utegerejwe kuri Hotel Umubano ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Werurwe 2018, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Abazitabira iki gikorwa bazerekwa filime z’Abanyarwanda zirimo iyitwa "Akarwa" ndetse n’iyitwa ’L’oeil du cyclone’ yakinwemo na Maimouna Ndiaye wo muri Gabon uziyerekana muri ibi birori.
Ibihembo icyenda bizatangwa ku bagore bitangiye umwuga wa sinema biziyongera ku kindi cyahawe Dusabejambo Clementine ubwo hatangizwaga iri serukiramuco. Ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kuba indashyikirwa muri sinema ndetse yagiye atwara ibihembo bitandukanye hirya no hino ku Isi abikesha filime yitwa "A Place For Myself" yakoze yibanda ku buzima bw’abana bafite ubumuga bw’uruhu.






TANGA IGITEKEREZO