Aya marushanwa yateguwe n’Umujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abagore bari mu nzego z’ibanze mu turere tuwugize, abari mu Ngabo bakora ikipe n’abari muri Polisi bakora iyabo ndetse yagombaga no kwitabirwa n’abagore bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta ariko ntibabashije kuboneka.
Ku mukino wa nyuma hageze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezereye iya Polisi muri ½ naho mu makipe y’uturere hagera iya Kicukiro yatsinze utundi tugize Umujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Kane ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aya makipe yombi yahuriye mu mukino w’ubusabane ariko warimo no guhangana gukomeye urangira ikipe y’inzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0.
Ni umukino wari witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, wanageneye ubutumwa abagore.
Yabasabye kumenya ko aho u Rwanda rwavuye ari kure kandi babigizemo uruhare bityo batagomba kwisuzugura no kwemera gusuzugurwa.
Yanabakanguriye kugana ibigo by’imari bakizigama kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bareke kujya bahora bumva ko bagomba gusaba kandi bafite ubushobozi bwo gukora bakunganirana n’abagabo mu kuzamura imiryango yabo.
Kapiteni w’Ikipe y’Akarere ka Kicukiro, Mukunde Angelique, usanzwe
Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe Ubukungu, yavuze ko bishimiye kwegukana igikombe kuko bagikoreye cyane ariko by’umwihariko banishimiye ubutumwa bahawe.
Yagize ati “Kuva amarushanwa yatangira twarakoze cyane ndetse twanitozaga umunsi ku munsi nyuma y’akazi. Twishimiye kwegukana igikombe kuko twagishakaga, twerekanye ko dushoboye kandi tuzanakomeza gukora siporo tunayishishikarize abo tuyobora kandi bazabyumva vuba kuko bazi ko nawe tuyikora.”
Mu makipe y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 20, ikipe ya Kimisagara niyo yegukanye igikombe itsinze iya Ndera igitego 1-0.



























TANGA IGITEKEREZO