Aya marushanwa yateguwe n’Umujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abagore bari mu nzego z’ibanze mu turere tuwugize, abari mu Ngabo bakora ikipe n’abari muri Polisi bakora iyabo ndetse yagombaga no kwitabirwa n’abagore bo muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta ariko ntibabashije kuboneka.

Ku mukino wa nyuma hageze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezereye iya Polisi muri ½ naho mu makipe y’uturere hagera iya Kicukiro yatsinze utundi tugize Umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Kane ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aya makipe yombi yahuriye mu mukino w’ubusabane ariko warimo no guhangana gukomeye urangira ikipe y’inzego z’ibanze mu Karere ka Kicukiro yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0.

Ni umukino wari witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, wanageneye ubutumwa abagore.

Yabasabye kumenya ko aho u Rwanda rwavuye ari kure kandi babigizemo uruhare bityo batagomba kwisuzugura no kwemera gusuzugurwa.

Yanabakanguriye kugana ibigo by’imari bakizigama kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bareke kujya bahora bumva ko bagomba gusaba kandi bafite ubushobozi bwo gukora bakunganirana n’abagabo mu kuzamura imiryango yabo.

Kapiteni w'Ikipe y’Akarere ka Kicukiro, Mukunde Angelique, usanzwe
Umuyobozi w'Akarere wungirijwe ushinzwe Ubukungu, yavuze ko bishimiye kwegukana igikombe kuko bagikoreye cyane ariko by’umwihariko banishimiye ubutumwa bahawe.

Yagize ati “Kuva amarushanwa yatangira twarakoze cyane ndetse twanitozaga umunsi ku munsi nyuma y’akazi. Twishimiye kwegukana igikombe kuko twagishakaga, twerekanye ko dushoboye kandi tuzanakomeza gukora siporo tunayishishikarize abo tuyobora kandi bazabyumva vuba kuko bazi ko nawe tuyikora.”

Mu makipe y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 20, ikipe ya Kimisagara niyo yegukanye igikombe itsinze iya Ndera igitego 1-0.

Iri cenga ryakomewe amashyi mu mukino w'abagore
Iri cenga ryakomewe amashyi mu mukino w'abagore
Abagore bagaragaje ubuhanga mu guconga ruhago
Abagore bagaragaje ubuhanga mu guconga ruhago
Abari bicaye ku ntebe y'abasimbura y'ikipe ya Kicukiro
Abari bicaye ku ntebe y'abasimbura y'ikipe ya Kicukiro
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yakurikiranye umukino
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yakurikiranye umukino
Abasimbura mu ikipe y'abasirikare baciwe intege no gutsindwa
Abasimbura mu ikipe y'abasirikare baciwe intege no gutsindwa
Abasirikare bari baje gufana bagenzi babo  b'abagore
Abasirikare bari baje gufana bagenzi babo b'abagore
Mu byishimo by'intsinzi bazamuye amaboko nk'abashimira Imana
Mu byishimo by'intsinzi bazamuye amaboko nk'abashimira Imana
Kapiteni w'ikipe y'abayobozi
Kapiteni w'ikipe y'abayobozi
Bakinanye ubwitange  bukomeye
Bakinanye ubwitange bukomeye
Bagaragaje ko bamenyereye siporo
Bagaragaje ko bamenyereye siporo
Abaturage  bari baje gufana abayobozi babo
Abaturage bari baje gufana abayobozi babo
Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto'o niwe wari umutoza w'ikipe y'abayobozi bo mu Karere ka Kicukiro
Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto'o niwe wari umutoza w'ikipe y'abayobozi bo mu Karere ka Kicukiro
Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba, Gen. Mubarak Muganga
Umuyobozi w'Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba, Gen. Mubarak Muganga
Ikipe ya Kicukiro yishimira igikombe
Ikipe ya Kicukiro yishimira igikombe
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan  n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal mu muhango wo gutanga igikombe
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan n’ Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal mu muhango wo gutanga igikombe
Abakinnyi b'ikipe y'abatarengeje imyaka 20 ya Kimisagara basuhuza abayobozi
Abakinnyi b'ikipe y'abatarengeje imyaka 20 ya Kimisagara basuhuza abayobozi
Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Kicukiro bishimira igikombe
Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Kicukiro bishimira igikombe
Bacinye akadiho iminota 60 irangiye bafite intsinzi
Bacinye akadiho iminota 60 irangiye bafite intsinzi
Kapiteni wa Kimisagara ashyikirizwa igikombe
Kapiteni wa Kimisagara ashyikirizwa igikombe
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan atanga igikombe
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan atanga igikombe