00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wa mwana wakoze Kigali Convention Center mu ibumba agiye kuyitemberezwamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2017 saa 12:18
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 14 witwa Gisa Gakwisi uherutse kwemeza abantu benshi ubwo hagaragaragara ifoto ye ari imbere y’ikibumbano cya Kigali Convention Center, azatemberezwa muri iyi nyubako y’akataraboneka mu rwego rwo gutuma inzozi ze ziba impamo.

Ifoto y’uyu mwana yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza isura ya Kigali Convention Center na Radisson Blu ndetse n’ibice biyikikije mu gihangano yakoze mu ibumba, ubuyobozi bw’iyi hoteli bwahise butangaza ko bwifuza kumubona.

Nyuma yo gushakisha uko bwavugana n’ababyeyi be, ku wa 9 Nyakanga 2017, we n’umuryango we bahawe amahirwe yo kuzasura Kigali Convention Center bakanakirirwamo.

Bazatemberezwa ibice byose bigize iyi nyubako, bahure n’itsinda ry’abakozi bayo banakirizwe amafunguro atangwa n’iyi hoteli ku Cyumweru.

Uyu Gisa w’imyaka 14 yiga mu mwaka wa Gatanu mu Ishuri ribanza rya Rugando ku Kimihurura, umuryango we ukaba utuye mu Mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, mu Murenge wa Kimihurura hepfo gato na Camp GP.

Mvunabandi Gakwisi se wa Gisa aherutse gutangariza IGIHE ko uyu mwana yakuranye impano yo gushushanya no gushaka kumenya ibintu byinshi.

Yagize ati “Impano yo gushushanya yatangiye kuyigaragaza akiri muto cyane. Ni umwana ugira amatsiko menshi, ukunda kumenya no kubaza kuri buri kintu. Rimwe na rimwe iyo yagiye mu mamurikagurisha araza agashushanya ibyo yahabonye akoresheje ibumba.”

Impano y’uyu mwana itangarirwa n’umuhisi n’umugenzi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu kwigana. Se ati “ Byaranshimishije cyane kubona iyi nyubako yayishushanyije, asanzwe akora n’ibindi bishushanyo abanyeshuri benshi bakaza kubireba, bakanabyishimira. Ibi bihangano kuko biba bikoze mu ibumba kandi nta wundi murimo byashyiriweho iyo bimaze igihe bihita bisaza.”

Gisa imbere y'inyubako ya Convention Center yari amaze gushushanya mu ibumba
Inyubako ya Kigali Convention Center iherereye ku Kimihurura

Inkuru bifitanye isano: Gisa w’imyaka 14 yakoze ishusho ya Kigali Convention Center yifashishije ibumba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .