Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017, azibanda ku ngingo zitandukanye zirimo no gufasha abagore bafite abana kubona amarerero babashyiramo.
NAEB na UNICEF barajwe ishinga no gukorana by’umwihariko ku kwita ku buzima bw’umwana ukiri muto, imirire ye n’imikurire bijyana no guharanira uburenganzira bw’abajyanwa mu bivunanye nko gukora mu cyayi.
Mu Rwanda habarizwa inganda 15 z’icyayi n’amakoperative 19 y’abahinzi bacyo; aya arimo abahinzi ibihumbi 42 aho abenshi mu bayakoramo baba abakora mu nganda n’abasoroma ari abagore usanga bafite abana, abatwite n’abonsa, bagera kuri 60%.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda,Ted Maly, yatangaje ko bashyize imbaraga mu gukorana na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo guharanira ko uburenganzira bw’abana burushaho kubahirizwa kandi bizagerwaho binyuze mu gukorana n’inganda z’icyayi.
Yagize ati “Imirimo y’ubushabitsi igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana ari na yo mpamvu aya masezerano twashyizeho umukono ari ingenzi. Dushishikajwe no gukomeza gutanga ubufasha mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda kandi biratanga icyizere ko ubufatanye bwacu na NAEB buzazamura uburenganzira bw’abana by’umwihariko mu bakora mu cyayi. Aya masezerano tuzayungukiramo ku mpande zombi kuko azita ku mibereho y’abakozi n’imiryango n’abana.”
Yakomeje agaragaza ko “abana bagwingira cyane mu bice bihana imbibi n’imirima y’icyayi hari aho usanga birenga 30%.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NAEB, Sandrine Urujeni, yatangaje ko uyu mushinga watangirijwe ku kwita ku babyeyi n’abana bakoreshwa mu cyayi uzagezwa no mu zindi nzego zirimo iza Leta n’iz’abikorera.
Yagize ati “NAEB ikorana na ba rwiyemezamirimo n’abakora mu cyayi. Inshingano yacu ikomeye ni ukurinda uburenganzira bw’abakozi ariko twibanda ku bana n’abagore dukora ubuvugizi dusaba ko boroherezwa mu mikorere. Iyi mikoranire na UNICEF izafasha mu kuzamura ireme ry’ubuhinzi bw’icyayi n’imikorere ibereye abakozi.”

Nubwo NAEB idatangaza mu mibare amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga, Urujeni yavuze ko wubakiye ku bufasha mu bijyanye no gutanga amahugurwa.
Yagize ati “UNICEF izatanga ubumenyi n’amahugurwa ku burenganzira bw’abana n’amahame agenga ubucuruzi, kwigisha abaturage mu byaro no kubaha amahugurwa bizongera ireme ry’uburezi mu bato no kumenya uburyo bwo kwihaza mu biribwa. Ntabwo byanyorohera gushyira mu mibare ibikorwa bizakorwa ariko imibare iza nyuma y’ibikorwa byateguwe. Uyu ni mugambi munini w’igihugu aho turi kugira ngo dufashe abana bari mu mirimo mibi iyo ari yo yose bayivemo.”
Ubu bufatanye buzatera ingabo mu bitugu ibimaze kugerwaho
U Rwanda rwateye intambwe mu kwita ku mibereho n’uburezi by’umwana. Ibi biri mu ntego isi yihaye ko abana bose bazaba bagira uburenganzira ku marerero n’uburezi bubanziriza amashuri y’incuke bitarenze 2030.
Umuyobozi w’Amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda, Karamaga François, yavuze ko aya masezerano yasinywe bayitezeho byinshi.
Yagize ati “Tumaze imyaka igera kuri itatu twiga ku kibazo cy’abana bakoreshwa mu mirimo mibi cyane ikorerwa mu cyayi aho twagerageje gushyira imbaraga nyinshi duhangana n’uko nta bana bakongera kugaragaramo. Hari imirima y’abahinzi ku giti cyabo n’iba ifatanye, ihuriweho abanyamuryango, iyi ni nayo ikoresha abakorera amafaranga. Aha abana twabakuyemo kuko uri munsi y’imyaka 18 adashobora gusoroma icyayi. Ikibazo kigihari ari nacyo ubu bufatanye hagati ya NAEB na UNICEF buzafasha ni ugukemura ikibazo cy’ababyeyi baza gusoroma icyayi bafite abana bato.”

Yakomeje atangaza ko hatangiye gushakwa umuti kuri iki kibazo agira ati “Twatangiye kubaka amarerero nko muri Sorwathe no muri Rubaya. Aho hose ababyeyi bazashakirwa uburyo bwo kurera abana harengerwa uburenganzira bwabo no kunoza umurimo ngo bawukora babone umubyizi ukwiye. Ikindi kitugora ni imirima yo mu rugo aho umubyeyi yifashisha umwana. Uyu mushinga uzadufasha guhugura ababyeyi kuko nibo ikibazo kinini kiriho.”
Yakomeje agira ati “Turateganya ko hazakomeza kubaho no mu myaka izakurikira. Ku kibazo cy’imirire mibi twabasabye ko bakigisha uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ku bana. Ibiryo birahari ariko uburyo bwo kubitegura ni bwo bukirimo ibibazo.”
Nyuma y’aya masezerano, NAEB na UNICEF izahita itangira gufatanya n’izindi nzego zirimo MIGEPROF, MIFOTRA na MINALOC harebwa uburyo bwo guteza imbere imibereho no kwita ku isuku y’abana bavuka ku babyeyi baturiye imirima y’icyayi.
Mu myaka ibiri ishize abana 850 bakuwe mu mirimo yo gukora mu cyayi, muri bo 520 bigishijwe imyuga irimo kubaza, gusudira, kudoda, kuboha n’iyindi.











TANGA IGITEKEREZO