Aya marushanwa y’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 yatangiye tariki ya 15 Werurwe 2017 agamije kureba urubyiruko rufite imishinga ndetse n’ibitekerezo bitanga ibisubizo ku bibazo bigaragara mu nzego z’ubuzima, ibidukikije n’uburezi.
Imishinga yose yakiriwe mu irushanwa yari 100, hatoranywamo itanu yahindura ubuzima bw’abaturage n’igihugu muri rusange igera mu cyiciro cya nyuma.
Mu gusoza ayo marushanwa, abatekereje iyo mishinga bayisobanuye babazwa n’ibibazo ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2017. Umushinga wiswe ‘My Green Home’ wa Muhoza Rosette na Cyinzuzi David biga muri Kaminuza ya Kepler wegukana igihembo nyamukuru
Umushinga wabo ugaragaza uko bazafata imyanda ifatwa ko nta gaciro, ibora bakayikoramo ibishingwe, itabora yo bakayikoramo amapave akoreshwa mu kubaka.
Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma bose bahawe telefoni zigezweho (smart phones), uwa kabiri n’uwa gatatu bongererwaho internet y’umwaka wose, mu gihe aba mbere bahawe amadolari ibihumbi bitanu, mudasobwa igendanwa na telefoni zigezweho.
Muhoza Rosette aganira na IGIHE yagaragaje ko umushinga wabo uteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi uzahindura ubuzima bw’abaturage mu kubakiza imyanda, bakanabonamo ibikoresho bidahenze.
Ati “Uyu ni umushinga wo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, yo gukoresha iby’iwacu, urumva ko imyanda yabangamiraga abaturage izakoreshwa, bakabona ifumbire itangiza ndetse n’amapave akozwe mu myanda itabora, bakayabona ahendutse.”
Yemeje ko nyuma yo gutsindira ibyo bihembo bazahita batangira gushyira mu bikorwa umushinga wabo, banakomeze gushakisha amafaranga yo kwagura ibikorwa byabo.
Umuyobozi wa Unicef mu Rwanda, Ted Maly, yagize ati “Gushyira mu bikorwa iri koranabuhanga bibyara ishoramari kandi rigatuma tugera ku bantu batari baragezweho.”
Yakomeje avuga ko imishinga yose y’urubyiruko yitezweho gukomeza gutanga ibisubizo ku Banyarwanda no guhindura ubuzima bw’abaturage haba mu buzima, uburezi n’ibidukikije.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Michael Adjei , yashimye imishinga urubyiruko rwazanye, agaragaza ko itanga icyizere cyo gutanga umusanzu mu iterambere.
Yagize ati “Turizera ko imishinga yagaragajwe uyu munsi izafasha urubyiruko kugira ibitekerezo bihindura sosiyete, mu gihe igihugu gikomeje gutera imbere cyishakamo ibisubizo ku bibazo bicyugarije.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ushinzwe ikoranabuhanga, Irere Claudette, yasabye urubyiruko gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga yaba yaba abahembwe n’abatahembwe .
Yagize ati “Iki gikorwa kirerekana ko nubwo muri bato ariko murashoboye kandi murashyigikiwe. Ndabasaba gukomeza gushyira mu bikorwa imishinga yanyu kuko yerekana ko mushoboye.”







TANGA IGITEKEREZO