00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wamenyesha umwana muto ko umuntu wo mu muryango yapfuye

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 19 October 2017 saa 09:16
Yasuwe :

Bikunze kuremerera ababyeyi cyangwa abarezi kubwira abana bato ibijyanye n’ibyago byabaye mu muryango cyane cyane iyo hari umuntu wa hafi wapfuye.

Usanga umwana aba arimo kubona ibimenyetso byinshi bidasanzwe nk’umubabaro ku bagize umuryango, abantu benshi basura umuryango kandi nabo bababaye, kudacana radiyo cyangwa televiziyo, gucana umuriro hanze n’ibindi byinshi.

Munsi y’imyaka itandatu umwana aba atarabasha gusobanukirwa neza bimwe mu bimukikije, ariko akabyiyumvamo kuko ashobora nawe kubabara abonye abo babana nabo bababaye.

Mu gushaka kumenya uko ababyeyi bakwiriye kwitwara iyo bitaboroheye kubwira abana ko umuntu bazi yapfuye, IGIHE yegereye impuguke mu myifatire, imitekerereze, n’imikorere ya muntu bifatiye ku burezi n’uburere, Dr Alphonse Sebaganwa, Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi.

Avuga ko ababyeyi baba bakwiriye kwirinda kubeshya umwana kuko bimugiraho ingaruka mu buzima.

Ati “Ibimenyetso byose by’impinduka kubera uwitabye Imana mu muryango bikora k’umwana akabyibazaho, ndetse rimwe na rimwe akagaragaza nawe kutamererwa neza nko kurira kuko abonye abandi barira, kwigunga, kudasinzira neza, kutarya neza, kwivumbura, kwanga buri kintu n’indi myifatire idasanzwe.”

Avuga ko ababyeyi baba bakwiriye kumwegera bakamumenyesha ibyabaye mu magambo yoroshye ariko arimo ukuri.

Ati “Muri ibyo bihe, ni ngombwa ko umwana yegerwa kurusha mu bindi bihe, akamenyeshwa ibyabaye mu magambo yoroshye ariko arimo ukuri ndetse agahumurizwa.”

“Urugero ni nk’igihe umuryango ugize ibyago byo gupfusha umwe mu bawugize. Ni ngombwa ko umwana abwirwa ukuri kw’ibyabaye cyangwa akabyerekwa.”

Akomeza asobanura ko kizira guteza umwana urujijo, ngo nyuma yo kumenyeshwa iyo nkuru mbi asigare yibaza ibibazo byinshi birebana n’ubuzima.

Ati “Uyu mwana rero umusobanurira mu magambo yoroshye umwereka ibyabaye, ariko uruhande runini umuhumuriza; nko kumubwira uti ‘naka yapfuye, uti ntituzongera kumubona ariko uhumure tuzajya tumwibuka igihe cyose.’

“Ni ukwirinda kumubwira amwe mu magambo arimo igihu (urujijo) ngo naka yasinziriye, yagiye mu rugendo, yagiye mu ijuru, Imana yamuhamagaye n’ibindi bituma umwana ashobora kuguma mu gihirahiro cyo kurindira uwo atazongera kubona ku buryo aho azabimenyera ashobora kukwanga burundu.”

Dr. Sebaganwa asobanura ko ayo magambo ubwayo atari mabi, ariko umubyeyi ngo ntagomba gutuma umwana yibaza mu ijuru aho ari ho, impamvu Imana yahamagaye uwapfuye cyangwa se niba nawe izamuhamagara.

Asaba ababyeyi kwigisha abana ko umuntu avuka, agakura ariko igihe kikagera agapfa.

Iyo abajije niba nawe azapfa umubwira ko ubundi umuntu apfa ari uko ashaje atari kenshi ko umwana apfa nubwo rimwe na rimwe bishobora kubaho, ukamuhumuriza kandi ugakora ku buryo ikiganiro kitaba kirekire.

Ibyerekeranye n’uko umwana areba umurambo

Dr Sebaganwa ahamya ko ari ngombwa ko umwana yerekwa umurambo agasobanurirwa kugira ngo amenye neza ko uwo muntu atazongera kumubona ariko azajya amwibuka mu buryo bunyuranye.

Igihe bamaze gutunganya umurambo, ndetse bawushyize mu isanduku, urera umwana aba agomba kumufata akaboko akagenda amuganiriza akamubwira ko agiye kumwereka runaka wapfuye akaba atazongera kumubona.

Iyi mpuguke ishimangira ko bituma umwana atikanga kandi ko yerekwa igice cyo hejuru mu maso kuko bitamuhungabanya nko kumwereka umuntu wese uryamye ahantu runaka.

Agomba kubwirwa ko abasigaye bazamwitaho bakamukunda nk’uko uwagiye yabikoraga kandi koko bakamwitaho cyane cyane mu bihe bikurikira urupfu.

Umwana ageze aho nyakwigendera ashyingurwa umufashe amuganiriza ku buryo nibamanura isanduku bitamuhungabanya kuko aho niho amenyera kwa kuri k’uko ugiye atazagaruka.

Igihe umaze gusobanurira umwana ibyabaye ni byiza kumuba hafi kuko ashobora no kwanga kuryama ngo adasinzira nawe agapfa.

Uba ugomba kumuhumuriza ndetse no gusubiza ibibazo byamuteye urujijo kuko ahita atangira kwibaza byinshi ku bijyanye n’imibereho ya muntu n’iherezo rye.

Dr Sebaganwa atanga inama y’uko kubwiza umwana ukuri ari byiza aho kugira ngo ubimuhishe burundu azajye ahora akwishyuza umuntu wamubeshye ko azagaruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .