Si abantu benshi biyumvisha ko kuvana umwana mu bwigunge bwo kutabona urukundo rwa kibyeyi ari ibya buri wese ufite umutima w’impuhwe hatitawe ku mitungo n’amafaranga.
Mukarubuga Jacqueline, watoranyijwe nka ‘Malayika Murinzi’ n’umugabo we babayeho ubuzima buciririte barenze iyo myumvire bakira umwana w’imyaka 14 kandi barishimira ko bamukuye ibuzimu akagera mu buzima.
Uyu mubyeyi w’impuhwe (Malayika Murinzi) wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, yahisemo kujya mu kigo cy’imfubyi gufata umwana akamurera nk’uwe bwite, nyuma yo kubasura kenshi akabona ko hari batishimira uko babayeho.
Iyo akuganirije uburyo we n’umugabo we bakiriye umwana witwa Cyubahiro Patrick, warerewe mu bigo by’imfubyi atazi iwabo, Mukarubuga ibyishimo biramurenga akarizwa no kubona umwana we asigaye aganira, aseka, azi ubuzima mu gihe mbere ngo yari ameze nk’uvuye ku wundi mubumbe.
Ati “Mbere uyu mwana ntiyajyaga yishima, yarigungaga bikambabaza cyane, namenye uko nyina yagiye CHUK akamutayo afite nk’amezi atatu akigendera. Nyuma yagiye arererwa mu bigo by’imfubyi bitandukanye mutwara amaze kurererwa mu bigo bine.”
Uko Mukarubuga yahuye na Cyubahiro
Mu kazi ke ka buri munsi ko kwishyuza amafaranga y’umutekano, yagiye ku biro by’Akagari kabo asanga hari umwana watoraguwe w’uruhinja.
Yamusabye abayobozi ngo ajye kumwirerera kubera impuhwe za kibyeyi asanga bamaze kumutanga ariko inzego z’ibanze zimuhuza n’Ikigo Hope and Homes for Children gifasha abafite umutima w’impuhwe kubona abana.

Icyo kigo cyatangiye kumujyana gusura ikigo cy’imfubyi cya Gahanga cyendaga gufungwa kandi harimo abana batarabona imiryango, yagize urukundo rwinshi n’agahinda gakomeye ku bwo kubona abana bigunze, batishima batagira ababyeyi ndetse batabonye urukundo bavuga kandi bagakora ibyo bishakiye.
Ati “Narabasuraga nkarushaho kumva nkwiye kugira icyo nkora ngo abana barererwe mu muryango. Nyuma najyanyeyo n’umugabo wanjye noneho we aravuga ngo dufate abana batatu, twaraje tubitekerezaho twemeza ko tuzafata umwana umwe.”
“Cyubahiro namuhawe mu Ukwakira 2016 kuko ikigo cya Gahanga cyendaga gufungwa, naramusuraga bakambwira ngo turasa nkarushaho kumukunda, gusa ni ibintu bitoroshye kuko bibaye ari ubushobozi gufata umwana, njyewe ntabwo mfite.”
Avuga ko akorera ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwishyuza umutekano na ho umugabo we akaba akora telefoni ku buryo ashobora kumara iminsi runaka nta kintu yinjije.
Ati “Bibaye ari ubushobozi ntabwo twari dufite ngo twifuze kwakira umwana, ahubwo ku bwo kumva ko nshobora gukura umuntu mu bwigunge nkazamugira ufite icyo ashoboye, akavamo umugabo muzima ni byo byanteye kumva ko icyo nzarya cyangwa icyo nzanywa tuzagisangira kandi iyo myumvire nyihuje n’umugabo wanjye."
Ibyishimo bya Cyubahiro, umurunga umuhuza na Mukarubuga
Mukarubuga avuga ko ikintu kimushimisha mu buzima bwe ari ukubona Cyubahiro aseka.
Ati “Yaje yigunze, atishima umureba ukabona ko ashavuye. Nanjye ndishima cyane nkibaza ukuntu umuntu nkanjye w’umukene nagarurira umuntu ibyishimo, nkamukura mu bwigunge nkarushaho gushima Imana.”

Uyu mubyeyi avuga ko kuva umuryango we watangira gufata Cyubahiro nk’umwana wabo Imana igenda ibaha umugisha.
Ati “ Imana yampaye umugisha, ntabwo kuva namuzana turabura amafaranga yo kwishyura inzu, turarya kandi noneho hari ahantu naguze ikibanza, sinakubwira ngo nayakuye he nta n’umuntu wayampaye ni Imana ibikora kugira ngo abana banjye nzabone aho mbarerera.”
Ubuzima bwa Cyubahiro kwa Mukarubuga
Cyubahiro iyo umurebye aba afite akanyamuneza ku maso ndetse wumva ashimishijwe n’ubuzima arimo.
Ati “ Wenda nshobora kujya gusura abandi bana baba mu bigo by’imfubyi ariko sinasubirayo. Hano iyo mvuye kwiga mbereka ibyo nize. Mbona uwo tuganira mu buzima busanzwe kandi nagiye no muri korali ibintu byo kurwana no gutukana byararangiye.”
Yongeyeho ati “ Papa na Mama ndabakunda kuko nibo batumye menya neza ubuzima bwanjye; mbere nabaye mu bigo by’imfubyi bine, sinari nzi impamvu mbamo. Nahoraga nzi ko ababyeyi bazaza kunjyana ariko kumenya ko uwantaye yansize ndi uruhinja bituma aba ngaba aribo babyeyi banjye nzi.”
Inama ku bumva ko gukura umwana mu kigo bisaba ubukire
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko muri Kamena 2017, hari hakiri abana 1,244 mu bigo by’imfubyi mu gihe abagera 2714 aribo bari bamaze kubonerwa imiryango ibakira kuva gahunda ya Tubarere mu muryango itangijwe mu 2012 ndetse ibigo bimwe by’imfubyi bigatangira gufungwa.
Mukarubuga yavuze ko ahanini igikura abantu umutima bigatuma batinya kurera abana b’imfubyi ari imibereho irimo amashuri y’iki gihe ahenze ariko ahamya ko icy’ingenzi ari umutima w’impuhwe.
Ati “Abantu bose bakubwira ako amashuri ari ikibazo gituma badashobora gufata umwana ariko nababwira ko igihe cyose wumva ufite umutima w’impuhwe ikibazo cy’amashuri kitaba imbogamizi kuko niba abo wabyaye biga n’undi yakwiga, niba ubagaburira n’undi wamugaburira.”
Mukarubuga avuga ko ibijyanye n’uburere bisaba ko umwana bamuba hafi nk’abandi bose kuko akosa nk’uko n’abandi bana bose bakosa atari uko yarerewe mu kigo cy’imfubyi.
Cyubahiro Patrick yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

TANGA IGITEKEREZO