Urugero ni urw’isomero rikorera mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri mu Karere ka Musanze, rihuza abana basaga 50, iminsi ibiri mu cyumweru nyuma y’amasomo asanzwe.
Muri iri somero hifashishwa ibitabo by’inkuru ngufi byiganjemo ibishushanyo ku buryo bitarambira abana mu gihe cyo gusoma.
Abana bahabwa umwanya muto wo kuririmba, bakigishwa inyuguti y’umunsi, bagasomerwa mu ijwi riranguruye na bo ubwabo bakisomera maze bagahabwa ibitabo batahana mu ngo.
Ni isomeri rikorera ku kibuga cy’Urusengero rwa Restoration Church, akaba ari na rwo bugamamo mu gihe cy’imvura cyangawa iyo izuba ribaye ryinshi.
Usibye abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bari mu kigero cy’imyaka 7-9, muri iri somero harimo n’abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu baba barazamutse batazi gusoma neza Ikinyarwanda.
Ni gahunda abana bishimira ndetse bavuga ko kuva aho iri somero ryatangiriye abatari bazi gusoma neza babimenye kuko usibye gufashirizwa mu isomero, batizwa n’ibitabo byo gusomera mu rugo babifashijwemo n’ababyeyi babo.
Nyiramajyambere, Umubyeyi ufite umwana w’imyaka itanu muri iri somero yavuze ko rifatiye runini abana mu myigire yabo. Nubwo we atazi gusoma no kwandika avuga ko agerageza gushishikariza umwana we kwitabira kenshi ndetse ashimishwa n’uko ari we umusomera ibintu bimwe na bimwe.
Ibi bishimangirwa na bamwe mu barezi bavuga ko iyo umwana asoma byagura ibitekerezo bye cyane cyane igihe asubiramo inkuru z’ibyo yasomye imbere ya bagenzi be bikanatuma abasha gusobanukirwa amasomo yo mu ishuri nta mbogamizi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, ubwo yasuraga iri somero ku wa 20 Nzeri, yatangaje ko yashimishijwe no gusanga kure ya Kigali abana bahurizwa hamwe nyuma y’amasomo bagasoma, ashima uruhare rw’ababyeyi n’izindi nzego muri iki gikorwa.
Yagize ati “Ni ibintu twishimira kandi dusaba ko inzego zose zibigiramo uruhare zikumva ko gusoma ari byo bifasha abana bacu gusobanukirwa andi masomo biga. Iyo umwana asoma, ubwenge bwe burafunguka; ni yo mpamvu tugomba kurenga ibyo kwiga gusoma mu mashuri tukagira ibyicaro nk’ibi aho abana bahuzwa bagakomeza imyigire yabo babinyujije mu masomero.”
“Iyo umwana yize gusoma mu rurimi rwe bimufasha no kumenya izindi ndimi n’andi masomo, turifuza ko bikomeza dufatanyije n’abaterankunga bacu.”
Iri somero rigamije kubaka ubushobozi bw’ababyeyi n’ibigo by’amashuri mu gufasha abana kwimenyereza gusoma bakiri bato baba bari ku ishuri mu rugo cyangwa ahandi bashobora guhurira.
Kugeza ubu abana bitabira iri somero baracyari bake mu gihe rigenewe abagera ku bihumbi 20, Munyakazi akaba yasabye ko hashyirwamo ingufu rikitabirwa na benshi.



TANGA IGITEKEREZO