Usanga bamwe bahitamo kubeshya abana, abandi bakababategeka kutigera bababaza ibyo bibazo, umwana agahora mu rujijo.
Impuguke mu myifatire, imitekerereze n’imikorere ya muntu bifatiye ku burezi n’uburere, Dr Alphonse Sebaganwa, avuga ko ababyeyi baba bakwiriye kwirinda kubeshya umwana cyangwa gukoresha amagambo atesha agaciro n’iyo yaba ari ukuri kuko umwana bimugiraho ingaruka mu buzima.
Dr Sebaganwa ati “Abana bato nk’abari munsi y’imyaka itandatu kuko baba badasobanukiwe n’ibyabaye usanga bafite ibibazo byinshi byo kubaza ababyeyi impamvu batakibona se cyangwanyina kandi koko biba bifite ishingiro.”
“Ikibazo rero kiba ni uko usanga ababyeyi bamwe hari bwo baterwa umujinya n’ibyabaye kuko igitera gutandukana aba atari cyiza, maze ugasanga umwe abwiye umwana ukuntu se cyangwa nyina yari igisambo, yiyandarikaga, atahahiraga urugo, yari umubeshyi n’ibindi bibi byinshi bituma umwana azinukwa, akiga ubugome, akagira umutima mubi n’ibindi.”
Sebaganwa yakomeje agira ati “ Amagambo mabi atuma umwana atagirira icyizere abantu bakuru kandi na we ubwe ntakigirire, bikaba byamutera imyifatire idahwitse nko kwigunga, kugira umushiha, kwanga gukora ibyo ategetswe ,guhungabana mu myigire n’ibindi.
Iyo umuntu ahora abwira umwana ko uwo bashakanye yamurenganyaga,umwana ashobora gukura yumva ko azamuhorera, agatangira kwiga ubugome kandi si byo.
Uko bigomba gukorwa
Dr Sebaganwa avuga ko umwana aganirizwa bitewe n’ikigero cye, ukirinda kumubeshya, ukamuhumuriza, agafashwa gusura se cyangwa nyina uko bishoboka kose.
Ati “Ntabwo umubyeyi akwiriye kurindira ko umwana amubaza , ahubwo akwiriye kwegera umwana mu buryo basanzwe bakina bisanzuranaho akamuganiriza.”
“Umubwira ko ibyo se cyangwa nyina yamukoreraga nko kumujyana ku ishuri , kumutembereza kumukinisha cyangwa kumwigisha uzajya ubimufashamo ndetse mwajya no kumusura akabimukorera kuko akimukunda. Aho ngaho umwana yumva ko nta gikuba cyacitse kuko kwemera ko muzajya mumusura biba bigaragaza ko mugifitanye ubumwe.”
Dr Sebaganwa anagaragaza ko bene ubu buryo bwanakoreshwa mu gusobanurira umwana impamvu hari uwo atakibona wo mu muryango igihe yafunzwe.
Ati “ Nabwo wirinda kumvisha umwana ko naka arengana azira kanaka umwanga n’andi magambo mabi atuma umwana atangira kugira urwango muri we. Umubwira ko runaka yagize ikibazo akaba atemerewe kuba mu rugo ahubwo ko ari mu butabera ndetse ko azagaruka ikibazo nigikemuka kandi nabwo koko mukazajya mujyana kumusura.”
Dr Sebaganwa avuga ko bitewe n’uko umwana yumva vuba, iyo umusobanuriye bimukura mu rujijo kandi bikaba ari byiza ko umubwiza ukuri kuko igihe umubeshye akumva abandi bavuga ibitandukanye n’ibyo wamubwiye, bituma atazongera kwemera ibyo umubwira.

TANGA IGITEKEREZO