00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwahaye inkambi y’Abarundi ya Mahama ibikorwaremezo bizafasha ubuzima bw’abana (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 November 2017 saa 11:26
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rifatanyije n’u Buyapani kuri uyu wa Kane batashye ibikorwaremezo byubatswe mu nkambi y’Abarundi ya Mahama, bizafasha urubyiruko cyane cyane abana kwishimira ubuzima no kubona uburezi bugezweho nk’abandi bana batari impunzi.

Ibikorwa byatashywe ni icyumba cya mudasobwa kiri ku ishuri rizwi nka Paysanat ryigwamo n’abana b’abanyarwanda ndetse n’impunzi z’Abarundi; ibibuga by’umupira byubatswe mu nkambi rwagati; ibikinisho by’abana; isomer; ahigirwa imyuga imwe n’imwe ndetse na gahunda zo kwita ku isuku n’isukura mu nkambi.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko bishimiye ko igikorwa batekereje kigezweho kandi kikaba kigiye gufasha abana b’impunzi kwishimira ubuzima.

Yagize ati “Twasanze ari ngombwa kubafasha ngo ubuzima buborohere uko dushoboye. Dufasha abantu bari mu bibazo bikomeye. Twishimiye ko umushinga twatekereje washyizwe mu bikorwa neza.”

Takayuki yavuze ko u Buyapani bwiyemeje gufasha izo mpunzi bitewe n’ubuzima n’imibereho yo mu nkambi bigoye.

Yagize ati “Iyi ni inkambi nini, abantu baracucitse kandi aha ni ahantu h’ibibaya si imisozi, isuku rero ni ingenzi cyane kuko niba umuturanyi wawe arwaye na we bizakugeraho ako kanya, niyo mpamvu y’ubu buryo bwo kwita ku isuku. Abana nabo bakura umunsi ku wundi, twe abantu bakuru ntidukunda guhinduka ariko abana bahinduka buri munsi, twifuza rero kubafasha ngo ubuzima bwabo buzabe bwiza mu gihe kiri imbere.”

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly, yavuze ko basanze abana b’impunzi bakwiye kubaho mu buzima bishimira nk’abandi bana baba mu buzima busanzwe ndetse no kubafasha mu burezi bwiza kugira ngo bazibesheho mu gihe kiri imbere.

Ati “:Birashimishije kubona abana batangira kwigira kuri mudasobwa, tuzi akamaro ka mudasobwa mu iterembere. Ikindi ni uko igihe abana batari ku ishuri babona ahantu heza ho kwishimishiriza no gutanga ibikenewe byose ngo babashe gukina. Dutekereza ko ari iby’agaciro ko n’abana b’impunzi babaho ubuzima busanzwe, bagakina, bakavumbura.”

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yashimye inkunga yahawe inkambi ya Mahama bikomeza kuyigira nziza muri Afurika.

Ati “Mahama ni imwe mu nkambi dufite nziza muri Afurika, urebye aho iri, urebye ari urwego iriho n’ibindi, ugereranyije n’izindi nkambi muri Afurika iyi niyo nkambi igezweho dufite.”

Icyakora Baba Fall yasabye ibibazo biri i Burundi byakemuka zigasubizwa iwabo kuko aricyo gisubizo kirambye.

Nubwo hashyizweho icyumba cya mudasobwa, ntigihagije ugeraranyije n’abana bari mu nkambi bose.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe impunzi muri Minisiteri y’Impunzi no gukumira Ibiza (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude , yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka umubare wa mudasobwa uzagenda wongerwa.

Ibikorwaremezo byatashywe kuri uyu wa Kane byatwaye amadolari y’Amerika asaga ibihumbi 640 (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 500 ) yatanzwe na Leta y’u Buyapani.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 50.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, afungura ku mugaragaro ibyo bikorwaremezo
Mu nkambi hashyizwemo aho abana bidagadurira
Hubatswe ibibuga bitandukanye birimo icy'umukino wa Basketball
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly
Urubyiruko rusobanurirwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Abagore bakora ibikoresho by'ubukorikori
Abana bashyiriweho isomero
Impunzi zahaye ishimwe u Buyapani
Umurishyo w'ingoma mu muco w'Abarundi uza ku isonga mu gushimisha abantu
Mu nkambi hashyizwe ibikoresho by'isuku
Abana mu gutaha isomero
Abana bigishwa kudoda mu gihe cy'ibiruhuko
Mu nkambi hashyizwe ibikoresho by'isuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .