00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nzabamwita wareze benshi, asanga ufite umutima atatinya gukura umwana mu kigo cy’imfubyi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 19 September 2017 saa 11:22
Yasuwe :

Nzabamwita Verediana ni umubyeyi w’imyaka 58 w’abana batanu yibyariye ndetse n’abandi batanu yagiye arera mu rwego rwo kongera kubasubizamo ubuzima ndetse n’icyizere cyo kubaho mu muryango.

Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagali ka Nyamata, umwaka ushize aherutse kujya gufata umwana mu kigo muri gahunda ya ‘Tubarere mu Muryango’ nyuma y’abandi yagiye akuramo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Nzabamwita yavuze ko kuva kera yakundaga abana ndetse aterwa agahinda no kubona umwana wabuze urukundo rw’ababyeyi kandi igihugu kikibafite ngo barere n’abagiye.

Ati “Jenoside yahitanye umugabo wanjye n’umwana wanjye w’imfura ubwo rero ikirangira nareraga abana banjye narinsigaranye nkarera n’abandi bane b’imfubyi .
Numvaga ko ibihumbi bibiri nakoreye ku munsi twabisaranganya. Hari nubwo twarariraga igikoma cyangwa nacyo tukakibura ariko kuko nabaga mbakunze nabo bankunze ugasanga barishimye cyane.”

Yakunze kujya asura ibigo by’imfubyi abonerayo ubuhamya bwamuteye imbaraga yo guharanira kumva hari abo yakurayo akarera.

Ati “Nasuraga ibigo by’imfubyi byinshi, habagamo abana nzi ndetse yemwe n’abakomoka kuri bene wacu, aho niho natangiye kubonera ububi bw’ibigo by’imfubyi ndetse yemwe bamwe nkabakuramo bagasanga abo bafitanye isano bakiriho.”

Avuga ko yasangaga uretse kurya no kwambara gusa ku bijyanye n’ubundi burere umwana yabaga yarangiritse bikomeye.

Ati “Abana bo mu bigo b y’imfubyi baba barabaye nk’ibyihebe, umwana yibaza impamvu ataba mu muryango, yibaza impamvu atagira uwo yita papa cyagwa mama maze agahinduka igicamuke.”

Yakomeje agira ati “Uburere n’urukundo umwana abibonera mu muryango, ndakubwiza ukuri iyo uhuye n’umwana warerewe mu kigo cy’imfubyi uramumenya niyo yaba yarabaye umugabo cyangwa umugore ubona ko hari icyo yabuze nubwo wenda atari bose ijana ku ijana.”

Nzabamwita Verediana yita ku mwana we arera mbere yo kujya ku ishuri

Uyu mubyeyi utabariza abana bo mu bigo by’imfubyi avuga ko abafite ibi bigo bareba gusa niba umwana yariye cyangwa afite ibyo yambara, ibindi abana bakigenga. Ugasanga batangira no gutinyuka gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato cyane, kandi bashobora guhuriramo n’ingorane nyinshi.


Tubarere mu muryango ni “gahunda y’Imana”

Urumva ko nagiye ndera abana batandukanye bamwe turarambanye abandi bagiye bajyanwa mu miryango yabo ariko nyuma yo kubona iyo mico yabo bana nasubiye kuzana undi.

Umwaka ushize nagiye gusaba umwana, numvaga nshaka ko byibura namutangirira hasi agakurana uburere yatorejwe mu muryango.

Uyu mubyeyi avuga ko kuba umwana ahora amubuza kuzamusubiza mu kigo cy’imfubyi byerekana ko hari itandukaniro ry’uko abayeho n’uburyo yabagaho.

Ati “Iyi gahunda ni iy’Imana ntabwo nzi uko abayobozi babitekereje gusa, nziko ariyo yabakoreyemo, abana bo mu bigo by’imfubyi babura ubumuntu kubazana mu miryango niko kubaka igihugu kizima.”

Yifuza ijwi ryarangurura muri buri rugo ngo bakire umwana w’imfubyi

Nzabamwita avuga ko bitewe n’uburyo abayifuza ko abakiri bato bose babyiruka bakunda u Rwanda n’abanyarwanda hari ubwo aba yifuza nk’amababa akaguruka muri buri rugo abasaba kwakira umwana w’imfubyi.

Ati “Kwakira umwana ukamuha urukundo n’uburere nibyo byatuma akunda u Rwanda, akumva ko hari barwitangiye akabakunda. Ntabwo ari ibintu bikeneye ubushobozi runaka ngo ube ufite akazi cyangwa utagafite, igikenewe cyane ni urukundo no kumva ko icyo uriye nawe yakiryaho.”

Amara impungenge abumva ko abana barererwa mu bigo by’imfubyi bashobora kubananira cyangwa se bakanduza imico mibi abandi .

Ati “Ntabwo umwana wahawe urukundo, ukamuganiriza, ukamwitaho ananirana, ahubwo usanga yumva kurusha na bo usanganywe. Iyo ufite abandi bana ubanza kubabwira ukuntu hari undi mwana wabuze uwo yita papa cyangwa mama.
Ukababwira ukuntu umuzanye nawe yakwishima ahubwo abana basigara bamukwishyuza, bakakubaza impamvu utaramuzana.”

Nzabamwita agaragaza ko ari iby’igiciro gikomeye kuvana umwana mu kigo cy’imfubyi ukamugira uwawe.

Ati “Icya mbere wumva ko wakoreye Imana yo idusaba kwita ku mfubyi, wumva ugize umusanzu mu kubaka igihugu cyawe ngo kigire abantu bazima kandi wumva nawe wishimye kuko ufite icyo wakoze ukiri ku Isi.”

Ubuzima bw’umwana yakiriye w’imayaka ine

Manzi Christian w’imyaka ine iyo umurebye ubona ari umwana wishimye, useka ndetse iyo umubwiye ngo akubwire ibyo yiga mu mashuri y’inshuke ahita aririmba ‘Rwanda Nziza’, indirimbo yubahiriza igihugu.

Iyo arimo aganira na Nzabamwita Verediana yita mama we usanga arimo guteta nk’abandi bana ndetse akamubaza aho yabaga igihe cyose atamubonaga.

Uyu mubyeyi amubwira ko yari yaragiye kwiga, umwana nawe akamwinginga ngo ntazasubire kwiga kugira ngo batazamusubiza kwa masoeur (ikigo cy’imfubyi yabagamo).

Tubarere mu muryango ni gahunda ya Leta igamije kuvana abana bose mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu muryango kugira ngo bakurane uburere n’urukundo rwa kibyeyi.

Ushaka gufata umwana ajya ku kigo kibafite akabaza inzira binyuramo umwana ukazamuhabwa.

Manzi Christian wakuwe mu kigo cy'imfubyi afite ibyishimo byo kuba mu biganza bya Nzabamwita
Nzabamwita afite n'ishuri ry'inshuke anezezwa no guhora mu bana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .