Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Musoni udaterwa ipfunwe n’akazi ko gusetsa abana, kubakinisha no kubafasha kwidagadura aho akora muri ‘Spiderman Game Center’, yavuze ko atagakora nk’amaburakindi kuko akishimira nk’impano imurimo ndetse ko yari afite n’akandi kazi akakareka.
Uyu mugabo avuga ko akazi ke kamworohera kuko ari umuntu usanzwe akunda abana ndetse akaba azi no kubihanganira.
Yagize ati “ Impamvu aka kazi navuga ko kanyorohera aho kungora ni uko nsanzwe ndi umuntu ukunda abana cyane.Kuganira nabo, kubakinisha, kubasetsa , kubaterura no kutarambirwa ibyo bambwira ni ibintu binshimisha kandi bikanyoroherera.”
Avuga ko kuva mu bwana we yakundaga imikino yo kwihishanya, gukusanya abandi akabiganira udukino yitekerereje n’ibindi bitandukanye.
Ati “Ikikubwira ko ibi bintu mbikora mbikunze kandi mbyishimiye kurenza ko naba nkuramo amafaranga ni uko mbere nacuruzaga ariko nkabonye ubucuruzi ndabureka, nasanze gahwanye n’impano nifitemo.”
Yongeraho ati “ Mba numva nishimye kuko abana b’imico itandukanye banyura imbere kuko hano muri Spiderman Game Center hari nk’ubwo twakira abana 20 ku munsi abo nibo bake kandi bose baba banyuze imbere yanjye nabafashije kwishima.”
Iyo umubajije icyo akora kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu za nijoro, Musoni akubwira ko yisanisha n’abana akabanza kubatinyura,akurikizaho kubereka ibikinisho by’amoko atandukanye bihari,ubundi yambara nka sipderman agakina na bo akababaza n’utubazo utsinze akamuhemba bityo bityo.
Avuga ko bitewe n’ukuntu abana bamukunda cyane kuko aba yagiye ku rugero rumwe nabo,ngo ibyo bituma bahora bagaruka ikigo akorera ntikibure abakiriya.
Yubatse inzu kubera akazi ko gukinisha abana
Uyu mugabo watangiranye na ‘Spiderman Game Center’ mu 2015 avuga ko ahembwa amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 200 bikaba bituma atunze umuryango we i Kigali ,yarubatse inzu iwabo mu Ngororero ndetse afite n’inka.
Yagize ati “Abana banjye umwe afite imyaka itanu undi afite itatu kandi bose bariga, niyishyurira mituweli tukabasha no kubaho muri Kigali. Ikindi gikomeye nkesha aka kazi ko gufasha abana kwidagadura ni uko nabashije kubakamo inzu ya miliyoni ebyiri n’igice ndetse nkanaba mfite inka eshatu.”
Umugore we yishimira ibyo akora
Musoni avuga ko bitewe n’uko umugore we azi impano ye cyane yo gukunda abana no kubaguyaguya ngo nta kibazo agira na mba.
Ati “ We asanzwe azi impano yanjye ko ntashobora guca kumwana ntamuvugishije cyangwa se ntamuteruye. Rero yishimira ko nkora ibyo nkunda, niyo nagize ikiruhuko niriwe mu rugo arishima cyane abana banjye ndetse n’ab’ababaturanyi anezezwa no kuba nsabana nabo.”
Abwira abagabo ibanga rituma abana babakunda yagize ati “Umwana umutwara buhoro ntumubwire nabi ngo umukange nibwo abona ko uri inshuti ye akaba yabasha kukugirira icyizere. Ubusanzwe ijwi ry’abagabo riba riremereye iyo uvuze nabi umwana arahabuka cyangwa se wamureba nabi kubera abagabo bagira n’umwanwa akagufata nk’igikoko.”
Ikindi yongeraho ni uko usanga abana bikundira umuntu bakunze kubona cyangwa se babana nawe kenshi , agasaba abagabo kwegera abana babo bakabagira inshuti.







TANGA IGITEKEREZO