Ibyo hari abahita babihuza n’iterambere ry’isi yihuta bagaragaza ko kuba abana birirwa bareba televiziyo, bakina imikino muri telefoni na mudasobwa bishobora kuba ari byo nyirabayazana y’ubwo burwayi bw’amaso ku bana.
IGIHE yegereye umuganga w’amaso akaba ari n’Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’amaso, mu yahoze ari KHI ,Kitema Gatera, maze amara impungenge ababyeyi n’abarezi babitekereza batyo.
Gatera avuga ko kuba abantu babona abana bambaye amadarubindi nta gitangaza kirimo kuko uburwayi bwabo buba bwaragaragaye bagatangira kuvurwa hakiri kare kurenza hambere aho umwana yajyaga kwivuza nta garuriro ndetse yaranatakaje ubushobozi bwo kureba kubera kumutindana cyangwa ntajyanwe kwa muganga.
Ibyo byatumaga uko umwana akuze areba bagira ngo ni ko akwiye kuba areba nubwo yaba atabona neza.
Yakomeje avuga ko hari abavuga ko uburwayi bw’amaso ku bana mu Rwanda ari ingaruka z’ibikoresho by’ikoranabuhanga nko kwirirwa bareba televiziyo, bakina imikino muri mudasobwa cyangwa muri telefoni nta bushakashatsi burabyemeza.
Ati “Ku bana, amaso yabo aba afite ubushobozi bwo gukora igihe kirekire ku buryo kwemeza ko kubireba byaba bibakururira kurwara amaso si byo. Ntabwo navuga ngo indwara iyi n’iyi y’amaso iterwa no kureba ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga cyane kuko n’umubare w’abana babibona atari munini mu Rwanda."
“Kugeza ubu ntibiragaragara neza cyangwa ngo hakorwe ubushakashatsi bwemeza ko kureba televiziyo cyane cyangwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga hari aho bihuriye n’indwara z’amaso ziriho zigaragara ku bana, icyakora ku bantu bakuru ho birahari.”
Yavuze ko bitewe nuko abantu bakuru akenshi bibangiza ari byo bishobora gutuma bagira impungenge bakabifata ko no ku bana ariko bimera, gusa ngo imikorere y’ijisho ry’umwana (physiologie de l’oeil) iba yihuta cyane itandukanye no ku muntu mukuru.
Ati “ Itandukaniro rirahari ku bantu bakuru bo bibatera ikibazo, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu buryo busanzwe, umuntu ahumbya inshuro 15-20 mu munota umwe kandi ko ari byo byiza bihesha ubuzima bwiza ijisho.”
Muganga Gatera avuga ko mu gihe umwana areba televiziyo cyangwa mudasobwa amaso ye aba areba ibirimo bihita atarimo gukoresha ubwonko cyane cyangwa ngo bibasabe izindi ngufu zo gutekereza.
Gusa ngo si byiza ko umwana akoresha televiziyo, mudasobwa , tablets, smartphones igihe kirenze isaha imwe kugeza ku masaha abiri byamuteza ibibazo byakuriririraho indwara z’amaso.
Indwara z’amaso ku bana akenshi aba ari ‘allergie’
Gatera avuga ko akenshi indwara z’amaso ku bana aba ari ingaruka zo kwivumbagatanga kw’umubiri ‘allergie’.
Ati “ Bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, ivumbi, amavuta yisiga n’ibindi ushobora kubona umwana yatukuye amaso, akunda kuyabyiringira, azana amarira, kugira imirishyi n’ibindi.Icyo gihe hari ubwo umubyeyi ashobora kugira ngo biterwa n’uko umwana akunda kureba televiziyo cyane ariko ari ‘allergie’ kandi izo ni indwara zisanzwe ku bana haba ku bareba televiziyo n’abatazireba.
Uko umubyeyi yarinda umwana indwara z’amaso
Muganga Gatera avuga ko uburyo bwiza bwo kurinda abana bitari amaso gusa ahubwo no kubafasha kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe ari uko ababyeyi bakwiye kugira ingengabihe kuri buri kintu cyose ku bana.
Ati “ Nubwo byaba bitari buteze indwara runaka ku bana ariko si byiza nanone ko abana bafata umwanya munini babireba. Umubyeyi agomba kuvuga ati ‘ku munsi muzajya mureba televiziyo isaha imwe, mujye gukina isaha imwe, musubiremo amasomo amasaha aya n’aya n’ibindi. Ibyo byose bituma umwana ataba imbata y’ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa se ibindi byose atindamo cyane.”
Yongeraho ko imirire myiza ku bana yiganjemo imboga n’imbuto na yo ari ingenzi mu kurinda abana indwara z’amaso.
TANGA IGITEKEREZO