Kuri uyu wa Kane nibwo iki kigo ku nshuro ya mbere cyatanze ku mugaragaro impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri 41 bakirangijemo amasomo y’uburezi bw’abana b’incuke mu byiciro binyuranye, icya mbere cya kaminuza n’amahugurwa mu burezi bw’incuke.
Madamu Jeannette Kagame yibukije ko abahanga mu mikurire ya muntu butangira umwana agisamwa kugeza afite imyaka itandatu aribwo yiga byinshi bigena imitekerereze n’imyitwarire ye, bimugenga ubuzima bwe bwose, asaba abarangije muri iki kigo gufasha abantu kubisobanukirwa no kwita ku bana bato by’umwihariko.
Yagize ati “Umusanzu tubifuzaho ni ugufasha abantu kurushaho kumva akamaro ko gutangira kwita ku burere n’uburezi bw’umwana na mbere y’uko avuka. Ni inshingano yanyu kwita ku bana bato ariko mukanibuka kubifatanya no kongerera ubumenyi ababyeyi ndetse n’abandi babarera ngo dukomeze gufatanyiriza hamwe kurera abana mu buryo buboneye, bwihuse.”
Yakomeje agira ati “Ubumenyi mwahawe buzabafasha gutanga umusanzu wo kurera no kurerera u Rwanda, ni amahirwe mufite kandi yo guhanga imirimo mugatanga akazi ku rubyiruko n’abandi babyifuza.”
Iri shuri ryatangiye mu 2013 mu rwego rwo gufasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2020, by’umwihariko kugeza uburezi ku bana b’incuke.
Umuyobozi wa PECDTC, Nyirantagorama Françoise, yavuze ko imitegurire myiza y’umwana w’incuke imurinda guhungabana mu gihe cyo gucuka, igatuma yimenyereza imibereho y’ishuri ndetse ikamuhuza n’abandi bana batavukana ariko basangiye byinshi.
Iyo mitegurire inamufasha kwiga imikino myinshi imufungura ubwenge, ikamukundisha kubana no gufatanya n’urungano rwe, ikamukundisha kwiga, cyane cyane igatuma yiga mu bwisanzure akarushaho kugaragaza impano zihariye ashobora kuba afite.
Yasabye abarangije mu kigo PECDTC gutanga umusanzu mu guhindura imyigishirize y’abana b’incuke ahanini ikigendera ku bunararibonye bw’abarimu gusa.
Yagize ati “Muzaharanire gutangiza amashuri y’incuke hirya no hino mu gihugu, muzaharanire kwigisha mu marerero, mbese mwitegure kwigisha no gutanga uburezi bubereye u Rwanda.”
Mu myaka itanu ishize amashuri y’incuke yariyongereye aho mu 2016 yari 2757 avuye ku 1870 mu 2012. Ni ngombwa ko haboneka ibigo bihugura abita ku bana b’incuke kuko ari ifatizo ry’ubuzima bwabo n’igihugu muri rusange.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yavuze ko kuba hari abasoje mu burezi bw’incuke, bije bisubiza ikibazo gikomeye cy’abarimu bafite ubushobozi cyane cyane muri iki cyiciro.
Yasabye abarangije gushyira ubumenyi mu ngiro bakagaragaza impinduka mu burezi bw’u Rwanda.
Ati “Turabasaba mwe banyeshuri barangije gushyira ubumenyi mwavanye hano mu ngiro, kugirango byibuze mube aba mbere bashobora kutwereka ko abarezi b’incuke babyigiye bafite ubumenyi nkubwo mwavanye hano, bashobora kugira icyo batwunganiraho mu gutanga uburezi bufite ireme.”
Imihigo ni yose mu barangije
Umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo, Kayitesi Diane, yavuze ko ibyo bahuguwe birimo uburyo umuntu yarera umwana, yaba uwo yabyaye ndetse n’uwo ashinzwe kurera, uko umwana yakura afite indangagaciro za Kinyarwanda n’ubwenge buhagije n’ibindi.
Yavuze ko agiye gufasha abarezi n’ababyeyi gusobanukirwa uko uburezi bw’umwana n’uko bwakwitabwaho kuko ari ishingiro rya byose.
Yagize ati “Ngiye gufasha mpereye aho nigisha, nkafasha bagenzi banjye bataragera muri ubu burezi, mfite ingamba zo gufasha ababyeyi mu miryango mbahugure uko barera abana babo atari abavutse gusa ahubwo kuva bagisama.”
Abanyeshuri basoje amasomo barimo 21 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu burezi bw’incuke, abandi 20 bahabwa impamyabushobozi mu burezi bw’incuke.




TANGA IGITEKEREZO