00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama z’impuguke ku bwoko bwa siporo zafasha abana

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 11 August 2017 saa 06:58
Yasuwe :

Ibijyanye na siporo z’abana usanga ari ikintu ababyeyi bakunze kwibaza bakumva ko hari izo bemerewe nizo batemerewe cyangwa ko hari izagenewe abakobwa n’izagenewe abahungu.

Mu gusubiza abibaza ibyo bibazo, IGIHE yaganiriye n’Umwarimu w’Ubumenyi ngororangingo na Siporo, Umutoza wa Gym akaba n’umusifuzi wa Basketball, Siborurema Alexis, wabyize mu Ishuri Nderabarezi ryahoze ari KIE maze asubiza birambuye ku bibazo abenshi bibaza kuri siporo z’abana.

IGIHE: Mwatangira mutwibwira n’icyo mukora?

Siborurema: Nitwa Siborurema Alexis, ndi Umwarimu w’Ubumenyi ngororangingo na Siporo mu bigo bitandukanye, ndi umutoza muri gym ndetse nk’aba n’umusifuzi wa Basketball wabigize umwuga.

IGIHE: Ese mwatubwira niba hari siporo zagenewe abana nk’uko abantu bakunze kubivuga, niba zihari se ni izihe? Ese ni iyihe mpamvu bivugwa ko hari izo batemerewe?

Siborurema: Ubundi siporo zose zibaho abana bemerewe kuzikora, ariko bakazikora mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyaka yabo. Abana bari hagati y’imyaka ibiri kugeza kuri itanu, baba bakiri bato ku buryo kubashyira mu mikino yubahiriza amategeko ntacyo bayungukiramo kinini.

Imikino yabo ibafasha kwishima no gukomera ingingo ni nko kwirukanka, udukino two kugerekeranya ibintu, kunagirana udupira, kwihishanya no koga n’ibindi bikoresha babishatse.

Siporo zagenewe abana bari hagati y’imyaka itandatu kugeza ku icyenda

Uko umwana agenda akura, agira icyerekezo akumva ndetse akaba yashobora no gukurikiza amabwiriza ahawe. Ku bw’ibyo bene aba bana bo muri iki kigero bo ushobora kubateganyiriza imikino ndetse bakaba banarushanwa bakagendera ku mategeko agenga umukino.

Aba bashobora gukina Basketball, ruhago, tennis, imikino ngororangingo, gusiganwa ku maguru, koga, n’iyindi.

Abo hagati y’imyaka 10 na 12

Kuri iyi myaka noneho umwana aba yagize ibitekerezo byisumbuyeho, azi ubuhanga n’ubucakura bwo kumufasha gukina neza no gutsinda. Uyu mwana yakina basketball, hockey, volleyball n’indi mikino. Igihe aba agezemo cy’ubugimbi n’ubwangavu bishobora kumuhungabanya cyangwa kuba byamuvana mu byo yakundaga.

Ashobora no kutabivamo ariko ugasanga atakibyitabira nka mbere kubera impinduka zirimo kumubaho mu mubiri we. Icyo gihe umutoza cyangwa umuntu ukurikirana umwana aba agomba kubimufashamo no kumuba hafi kugira ngo adakurizamo kubireka burundu kubera ibyiyumvo afite.

Iyo mwarimu atanga inama y’uko umwana ajya mu mikino yo guhiganwa n’abandi, biba bisaba kubanza kureba uko ubuzima bwe ndetse n’igihagararo cye bimeze kuko hari ubwo gukina n’abatari abo mu kigero cye bishobora gutuma ahakura imvune.

Abana nta mikino batemerewe ahubwo bagomba gufashwa bitewe n'ikigero cyabo

IGIHE: Hari ubwo usanga umubyeyi afata umwana akamujyana muri tennis, basketball cyangwa undi mukino we asanzwe akunda kugira ngo azamwigane, ese ntbishobora kuburizamo ya mpano yifitemo?

Siborurema: Aha uyu mubyeyi aba ahohoteye umwana we rwose pe! Nk’uko nabivuze haruguru, umwana aba yemerewe guca mu mikino yose noneho uko agenda akura akihitiramo uwo yakomeza gukina bitewe nuko arushaho kuwukunda ndetse no kuwumenya.

Ahubwo icyo uwo mubyeyi yafasha umwana we niba ashaka ko yazakina umukino yakinnye, yawumukundisha akiri muto akamufasha kuwumenyaho ibyibanze ubundi akajya anamujyana aho abandi bawukinira agakina n’abandi mpamya ko yazamukurikiza.

IGIHE: Tumenyereye ko abantu bakuru bajyanwa muri siporo no gushaka kuruhuka kubera akazi baba bakoze kakabananiza, abana bo siporo zabo ziba zigamije iki?

Siborurema: Ubundi siporo ifite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu cyane ubw’umwana. Siporo ituma imikaya n’amagufwa bye bikomera, ituma yigirira icyizere, imuruhura mu mutwe, imurinda indwara nka diabète, iz’umutima, iz’umuvuduko w’amaraso ukabije n’izindi. Ishobora kandi guhindura ubuzima bwe mu gihe ayikomeje akayikora nk’uwabigize umwuga akaba yakwiteza imbere utibagiwe n’umuryango we.

Ikindi gikomeye siporo ifasha abana ni ugutuma batsinda mu ishuri kurusha abandi, hari ubushakashatsi bwagiye bubigaragaza.

IGIHE: Igihe umubyeyi abona umwana we adakunda gukina yamufasha iki?

Siborurema: Icya mbere ugomba gukora ni ukumenya impamvu umwana wawe adakunda gukina nk’abandi ukabimuganirizaho, ukamwumva ubundi ukamuba hafi ukamwereka ko ushaka kumufasha kuri icyo kibazo afite. Ubundi abana batitoje gukina umukino runaka ari bato birabagora iyo bakina n’abandi babizi kubarusha.

Urugero, iyo bakina nk’umupira w’amaguru bakamuha umupira akawuhusha abandi baramuseka, icyo gihe acika intege akumva ameze nk’uwasebye. Icyo ugomba gukora nk’umubyeyi ni ukumufasha gukora imyitozo mu rugo yihariye, bizatuma yongera ubumenyi bwe kuri uwo mukino ndetse ukanasaba umutoza we mu ikipe kujya amwitaho by’umwihariko kugira ngo amutinyure arusheho kumuremamo icyizere.

IGIHE: Ni ryari umubyeyi ashobora kuvumbura ko umwana we afite impano mu mukino runaka?

Siborurema: Ubundi aha biterwa n’ubwoko bw’umukino uwo ariwo. Gusa hari ubwoko bubiri bw’impano.

Impano karemano aho umuntu wese umubonye akina avuga ati “uyu mwana ni umuhanga afite impano pe ” muri make ibyo akora ntashakisha ni ibyo yifitemo.
Aha natanga urugero mu mupira w’amaguru ku mukinnyi wa FC Barcelone, Lionel Messi. Hari kandi n’impano yakorewe, aho umwana aba akunda gukora cyane kugira ngo agire icyo ageraho. Urugero hano umwana ukabona wenda barimo gukina nka Basketball, Football, Volleyball,… niwe uri gutera abandi morali niyo baba batsinzwe.

Mbese ukabona ko afite ishyaka ryo gutsinda ndetse yaba atari no mu ikipe agakora imyitozo ku giti cye. Aha natanga urugero ry’umukinnyi wa Real Madrid, Cristiano Ronaldo impano ye niyo yakoreye.

IGIHE: Kugurira umwana ibikinisho hari icyo byamuhinduraho mu gukunda kwitabira siporo?

Siborurema: Yego birashoboka rwose, ushobora kugurira umwana bimwe mu bikoresho ugasanga biramurangaza cyane, umwanya wo kujya gukora imyitozo akaba ahugiye kuri ibyo bikinisho.

Ibyo bishobora gutuma asubira inyuma ugereranyije n’urwego yari amaze kugeraho mu mukino runaka cyane ko abana baba bataranamenya icyo bashaka kugeraho cyangwa n’icyo uwo mukino ushobora kuzabamarira mu gihe kizaza.

Gusa ntabwo ari ibikinisho gusa kuko ubu za mudasobwa, telefone, televiziyo n’indi mikino nka ’prestation games’ nabyo birabarangaza. Ntibivuze ko ibi byose navuze tugomba kubirinda abana ngo babikoreshe ahubwo icyo ababyeyi bagomba kubafasha ni ukubikoresha mu gihe cyabugenewe cyo kuruhuka.

IGIHE: Ni ryari umubyeyi ashobora kubuza umwana we gukina cyangwa se ni ibiki bishobora gutuma umwana atemererwa gukina?

Siborurema: Umubyeyi yabuza umwana we gukora siporo mu gihe yaba yabitegetswe na muganga igihe yaba yamusuzumye agasanga afite uburwayi butamwerera kuba yabasha kuyikora.

IGIHE: Ni iki mwabwira ababyeyi bumva ko hari imikino y’abana b’abahungu n’iy’abakobwa ?

Siborurema: Ndasaba ababyeyi kutajya babuza abana babo gukora siporo iyo ariyo yose kuko hari bamwe bafite imyumvire yuko hari siporo zagenewe abahungu n’iz’abakobwa. Ibi sibyo kuko imikino yose igihe umwana ayikunze agomba kuyikina. Ubundi babe hafi y’abana babo babashyigikire babatere ingabo mu bitugu kuko nibo Rwanda rw’ejo.

IGIHE: Murakoze cyane.

Siborurema: Murakoze namwe!

Umwarimu w'imyitozo ngororangingo akaba n'Umusifuzi, Siborurema Alexis
Abana b'abakobwa na bo ntibagomba guhezwa mu bikorwa bya siporo biyumvamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .