Dr Sebaganwa Alphonse, Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi akaba n’impuguke ku myifatire, imitekerereze, n’imikorere nyamuntu biganisha ku burezi, by’umwihariko bw’abana bato, yaganirije IGIHE uburyo bukwiye mu guhemba umwana ku buryo bukwiye butamusigamo irari.
Ibihembo bishobora kuba ijambo, ikimenyetso cyangwa ikintu gifatika gihabwa umwana kugira ngo kimushimishe hagamijwe kumutera umwete wo gukomeza gukora neza kurushaho umukoro we, cyangwa gukomeza kugira imyifatire myiza.
Ibihembo biri mu byiciro:
1) Igihembo gishobora kuba ijambo ryiza rishimishije nko kubwira umwana uti “nuko nuko wakoze neza cyane, uri umwana mwiza dore wakoze neza”, n’ibindi.
2) Igihembo cya kabiri gishobora kuba kandi ikimenyetso, nko gukomera umwana amashyi wakoze neza, kumwicaza mu ntebe y’icyubahiro mu ishuri akanya gato .
Mwarimu ashobora gushyira mu ishuri intebe idasa n’izindi ahantu mu nguni, ikazajya yicarwaho akanya gato umwana wabaye indashyikirwa mu mukoro uyu n’uyu.
Icyo gihembo gishobora kuba nanone nk’umudali umwana wakoze neza yambara umwanya muto ntawutindane.
3) Igihembo cya gatatu gishobora kuba ikintu gifatika, nk’ibyo kurya, ibinyobwa, ibikoresho by’ishuri, imyambaro n’ibindi .
Nyuma yo kugaragaza amoko y’ibyo bihembo Sebaganwa ati “ Icyo navuga, ni uko ibihembo byo mu kiciro cya mbere biganisha ku rukundo umwarimu cyangwa umubyeyi agaragariza umwana (emulation affective), bigatuma nawe ashobora gukunda ibyo umwarimu cyangwa umubyeyi amusaba gukora. “
Akomeza avuga ko ibyo bitagomba kuba buri kanya uko umwana agize icyo akora neza!
Ati “ Agomba gusobonurirwa neza icyo umukoro ugamije, akamaro ka wo ku mwana no mu bandi bantu, kugira ngo awukore atagamije gushimwa cyangwa guhembwa.”
Ku bihembo by’icyiciro cya kabiri ati “ Ibihembo byo mu cyiciro cya kabiri biganisha ku cyubahiro (emulation pour l’honneur) umwana ahabwa kuko yabaye indashyikirwa cyangwa yagaragaje gutsinda neza ugereranije n’ubushize utagereranyije n’abandi.”
“Urugero ni nk’umwana wavuye ku manota 2/10 akagera kuri 6/10 yagombye gushimirwa kurusha uwavuye kuri 7/10 akagera kuri 8/10.
Uwa mbere yateye intambwe ndende kurusha uwa kabiri usanzwe anafite amanota meza.”
Ku bijyanye n’intebe y’icyubahiro, umudali wo kwambara cyangwa kumanika urupapuro yatsindiyeho mu shuri akanya gato, ibi byose biba bigamije ko umwana yiyubakamo icyizere cyo guhora atera imbere.
Ku bihembo by’icyiciro cya gatatu ari na byo abenshi bakunze gutanga, Dr Sebaganwa ati “Ibihembo byo mu cyiciro cya gatatu, aribyo mu by’ukuri bikunda gukoreshwa kenshi haba mu shuri cyangwa mu rugo, ni ibintu bifatika nk’amafaranga ,ibikoresho, ibikinisho n’ibindi ariko binarimo ingaruka nini ku mwana.”
Avuga ko bitewe n’agaciro ibyo bihembo biba bifite mu mafaranga, guhora ubiha umwana utamusobanurira neza ko icyo akoze cyose atagomba kugihemberwa bituma umwana abirarikira aho kugira ngo bitume agira ishyaka ryo gukomeza gukora neza.
Agira inama abahemba abana mu buryo bushobora kubangiza
Dr Sebaganwa avuga guhemba umwana iyo bidakozwe neza iyo ari ibintu bifatika bishobora kumugiraho ingaruka nyamara wibwiraga ko urimo gukora neza.
Ati “Reka mbabwire ko ibihembo ibyo ari byo byose atari bibi iyo bikoreshejwe mu gihe nyacyo, umwana yagaragaje imyifatire cyangwa imikorere myiza ku gikorwa cyihariye, agahabwa igihembo cyabiteganyirijwe ariko atari buri kanya ngo bimere nk’aho uko akoze ikintu neza ugomba kumuhemba, noneho yakumva adashaka ibihembo ntakore.”
Impamvu avuga ko ibihembo bya buri kanya ku mwana atari byiza, ni uko ngo umwana atangira guhangayikira cya gihembo cy’ako kanya aho kumva ko icyo akora gifite inyungu mu gihe kirekire kandi atari we wenyine gukora neza kwe bizagirira akamaro.
Dr Sebaganwa asoza avuga ko ari ngombwa cyane kwitonda mu guha abana ibihembo imburagihe cyangwa impitagihe kandi bitajyanye n’ikigamijwe kongeramo umwete.
Asaba ababyeyi kujya babanza kuganiriza abana babo mbere y’ikintu cyose bagiye kubakorera kuko aribwo umwana amenya impamvu yacyo.

TANGA IGITEKEREZO