Kuba babikora ni byiza ariko ako ni akazi cyane kareba umugabo kugira ngo atangire kugirana ubusabane n’umwana ukiri mu nda ndetse na nyuma yo kuvuka uwo mubano bakawukomeza.
Urubuga Zero to Three rwandika inkuru zerekeye abana bakivuka kugeza ku myaka itatu, rugaragaza ko iyo umugabo akunda gukorakora umugore we igihe atwite bituma we n’umwana bagira ubuzima bwiza. Isano y’umubyeyi n’umwana mu minsi ye ya mbere igumaho ubuzima bwe bwose.
Ibyo umugabo witegura kwakira umwana agomba kumukorera
– Muganirize, musomere inkuru, unamuririmbire
Umwana uri mu nda arengeje amezi atatu abasha kumva ibivugwa ndetse hejuru yayo abasha gutandukanya amajwi harimo n’irya se, ku buryo iyo avuze amumenya.
– Kujyana n’umugore kwa muganga kenshi gashoboka
Igihe cyose umugore agiye kwa muganga kwisuzumisha, umugabo aba agomba kumuherekeza inshuro zose zishoboka kugira ngo abone iterambere umwana uri mu nda agenda ageraho, ava ku rwego rumwe ajya ku rundi.
Abahanga bagaragaza ko ubwo buryo bwo kureba uko umwana wawe agenda akura hifashishijwe ikoranabuhanga burushaho gutuma mugirana isano yo kwiyumvanamo ataranavuka.
– Tangira kujya mu ishuri ritoza abagiye kwibaruka
Ishuri ry’abagiye kwibaruka rifasha abantu kurushaho kwitegura uko bazaba ababyeyi, uko bita ku isuku y’umwana, kumugaburira, kumuguyaguya ndetse n’ibindi byose uba ugomba kuzafatanya n’umugore mu kwita ku ruhinja.
– Imyitwarire itabangamira umwana
Umugabo aba akwiriye kugira imyitwarire myiza akirinda ko we n’umugore banywa itabi n’inzoga kuko byangiza umwana wabo nabo ubwabo.
Aba agomba kandi gushishikariza umugore agafata indyo iboneye cyangwa akayimutegurira mu gihe we afite intenge nke kugira ngo umwana na nyina bagire ubuzima bwiza.
– Kuba hafi umugore abyara
Nubwo abagabo benshi usanga batinya kujya mu cyumba cyo kubyariramo kugira ngo bataza gukora amakosa igihe babona umugore arimo kubabara, abagore bo bagaragaza ko igihe babona abagabo babo hafi bagira icyizere, ntibihebe ndetse n’ububabare ntibabwiteho.
Umugabo urebye umwana we nyina akimara kumubyara nawe bimutera urukundo ruhora rumugurumanamo igihe cy’ubuzima bwe kubera guhuza amaso nyuma y’amasegonda make ageze ku Isi.
Ibyo umugabo agomba gukorera umwana nyuma yo kuvuka
– Gukomeza ibiganiro n’umwana
Nk’uko uba wamumenyereje kumuganiriza, kumusomera inkuru, kumuririmbira akiri mu nda na nyuma yo kuvuka uba ugomba kubikomeza. Ikikwereka ko bitanga umusaruro ni uko umwana agenda akura aguha akugaragariza ko yishimira ibyo umukorera.
– Gushyira muri gahunda zawe kwita ku mwana
Umugabo wese akwiye kwita ku mwana nk’uko umugore nawe abigenza yaba mu kumusukura, kumuganiriza ndetse akanamuhoza igihe umwana arira.
– Gusobanukirwa n’imvugo y’umwana
Uko umwana agenda akura agira uburyo agaragaza ko yishimye cyangwa ko arakaye binyuze mu kurira, guseka, gukoresha ibimenyetso n’ibindi.
Umubyeyi rero w’umugabo aba agomba kwimenyereza umwana kugira ngo igihe bari bonyine abashe kumvikana nawe.
Uburyo umugabo yita ku mwana we bifasha umwana, umugore ndetse n’umugabo ubwe aba yiyubaka.
TANGA IGITEKEREZO