Gisa w’imyaka 14 yiga mu mwaka wa Gatanu mu Ishuri ribanza rya Rugando ku Kimihurura, umuryango we ukaba utuye mu Mudugudu wa Gasasa, Akagari ka Rugando, mu Murenge wa Kimihurura hepfo gato na Camp GP.
Mvunabandi Gakwisi se wa Gisa yatangarije IGIHE ko uyu mwana yakuranye impano yo gushushanya no gushaka kumenya ibintu byinshi.
Yagize ati “Impano yo gushushanya yatangiye kuyigaragaza akiri muto cyane. Ni umwana ugira amatsiko menshi, ukunda kumenya no kubaza kuri buri kintu. Rimwe na rimwe iyo yagiye mu mamurikagurisha araza agashushanya ibyo yahabonye akoresheje ibumba.”
Yakomeje agira ati “Byinshi muri ibi bihangano abikora mu mpeshyi kubera ko ariho bidashobora kwangizwa n’imvura mu buryo bworoshye.”
Impano y’uyu mwana itangarirwa n’umuhisi n’umugenzi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu kwigana.
Yagize ati “ Byaranshimishije cyane kubona iyi nyubako yayishushanyije, asanzwe akora n’ibindi bishushanyo abanyeshuri benshi bakaza kubireba, bakanabyishimira. Ibi bihangano kuko biba bikoze mu ibumba kandi nta wundi murimo byashyiriweho iyo bimaze igihe bihita bisaza.”
Umubyeyi w’uyu mwana atangaza ko kuba adafite ubushobozi buhagije bwamufasha gutera inkunga impano y’umuhungu we abibona nk’imbogamizi.
Ati “Hari n’abageraga aho akorera ibihangano bye bakabyishimira bakanamusaba gukora byinshi ariko ubushobozi bwamufasha bukabura. Akoresha ibumba gusa ariko aba yifuza kubona ibikoresho bikomeye byamufasha gukora ibihangano bikomeye bishobora kuramba.”
Mu butumwa bwanyujije kuri twitter, ubuyobozi bwa Hotel Radisson Blu bwagaragaje ko uyu mwana yakoze ikintu gikomeye; bwifuza gutumira uyu mwana muri Kigali Convention Center ariko butarabona uko bwamugeraho.
Ubu butumwa bugira buti “Turashaka gutumira uyu mwana muri Kigali Convention Centre. Ni gute twamugeraho. Ubufasha bwanyu kuri iyi ngingo ni ubw’agaciro.”
Mu biganiro byagarutsweho cyane n’abakoresha Twitter, bagaragaje ko uyu mwana afite impano idasanzwe idakwiye gupfukiranwa ahubwo igomba kubyazwa umusaruro mu bihe bizaza.


TANGA IGITEKEREZO