00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘The Beginning of Life’ yahaye ababyeyi umukoro ku mibereho y’abana babo

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 16 December 2016 saa 01:19
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF Rwanda ryizihije isabukuru y’imyaka 70 uyu muryango umaze ubayeho, wishimira intambwe wateye mu gusigasira uburenganzira bw’umwana, umuhango wahuriranye no kwerekana filime ‘The Beginning of Life’ yasigiye ababyeyi umukoro w’uburyo bwo kwita ku bana babo.

‘The Beginning of Life’ yerekanwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2016. Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu bihugu icyenda birimo na Kenya igaragaza uburyo umwana akura kuva avutse kugeza abaye mukuru by’umwihariko igashimangira uruhare rw’umubyeyi mu mikurire ye.

Abahanga batandukanye mu mibereho y’umwana, bavuga ko ku myaka itatu ya mbere, umubyeyi ashobora kumenya ahazaza h’umwana we hanyuma agatangira kumukurikirana kugira ngo azavemo umuntu ubereye sosiyete.

Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa muri New Zealand ku mikorere y’ubwonko bw’umwana w’imyaka itatu harebwa ubushobozi afite mu bijyanye n’indimi, ubwo gukoresha umubiri akiri muto (amaboko n’izindi ngingo) cyangwa se uburyo agenzura ibyiyumviro bye birimo umujinya n’ibyishimo.

Mu bantu 1000 bo muri New Zealand bakoreweho ubu bushakashatsi, nyuma y’imyaka irenze 20, baje gusanga abagiye bagira amanota muri bya bintu byagenzuwe; byagaragaye ko bashobora gukura bakaba umuzigo kuri sosiyete. Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abenshi muri bo banywa itabi, bakagira umubyibuho ukabije cyangwa bagakoresha ibindi biyobyabwenge.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine yatangaje ko Leta ifatanyije na UNICEF igiye gukora ubushakashatsi mu kurushaho guha agaciro imikurire y’umwana.

Yagize ati “Hari politiki Guverinoma yashyizeho yo kwita ku mwana muto, kuva akiri mu nda ya nyina kugeza agize imyaka itandatu. Hari ibigo turi gushyiraho dufatanyije na UNICEF ndetse n’izindi nzego. Minisiteri y’Uburezi nayo iradufasha kubaka amashuri y’incuke kuko bizatuma ba bana bitabwaho bakigishwa indangagaciro, bagakura bafite icyo bazimarira ejo hazaza, bakaba icyitegererezo mu buzima bwabo, bakaba ari ba bandi Isi yifuza.”

Umutoni atangaza ko politiki ihari irebana n’imikurire y’umwana igomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko mpuzamahanga kuko agomba kwitabwaho akiri muto.

Ati “Hari ubushakashatsi bugiye gukorwa hagamijwe kureba icyo umwana muto akeneye n’icyo yakorerwa kugira ngo azabashe kubaho neza mu muryango. Ibi bizadufasha gusubiza bya bibazo bizava mu bushakashatsi ndetse no kunoza gahunda izafasha kugera ku bana bari mu miryango ikennye kugira ngo n’abo uburenganzira bwabo bwubahirizwe."

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Ted Maly, yatangaje ko mu myaka 30 bamaze bakorera mu gihugu bishimira umusanzu batanze ndetse n’ubufatanye na Leta mu mishinga yayo yo guha uburere bukwiye abana bakiri bato.

Ati “Gahunda yacu yubakiye ku guha abana uburenganzira bubakwiye boherezwa mu mashuri, bakavuzwa, bagahabwa n’ibindi nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Muri ubwo bufatanye na Leta y’u Rwanda ndashimira Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame ku ruhare rwabo mu gushimangira ihame ryo gutekerereza no guha agaciro abana bato mu Rwanda.”

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano y’uburenganzira bw’abana mu 1990.

UNICEF ifasha muri gahunda zitandukanye mu Rwanda harimo iya “Tubarerere mu muryango”, aho bita ku bana b’imfubyi no kubashakira imibereho.

UNICEF yashinzwe kuya 11 Ukuboza 1946, n’Inteko rusange ya Loni igamije gutanga ibiribwa, na serivisi z’ubuzima ku bana bo mu bihugu byari bimaze kugirwaho ingaruka n’intambara ya Kabiri y’Isi yose. Kuva muri uyu mwaka Loni yahise itangira gutanga ubufasha butandukanye ku bana ari nako irushaho guharanira ko uburenganzira bwabo bw’ibanze bwubahirizwa.

Reba hano agace ka THE BEGINNING OF LIFE

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .