00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto yafashwe n’abana b’abanyarwanda agaragaza indoto n’ibyifuzo byabo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 November 2017 saa 01:41
Yasuwe :

Abana bari hagati y’imyaka 13 na 17, bafashe amafoto agaragaza indoto n’ibyifuzo byabo mu buzima bwa buri munsi; akanagaragaza icyizere bifitiye kimwe n’ibyo bibuka byababayeho.

Aya mafoto yafashwe bigizwemo uruhare n’Ishami rya Unicef mu Rwanda, ryafashije abana kubara inkuru z’ubuzima n’indoto zabo bifashishije amafoto. Byakozwe ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Abana yakoresheje amahugurwa y’iminsi itanu yo gufotora.

Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef, rir kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ribayeho dore ko ryashyizweho mu 1947.

Ni imyaka yabayemo ibikorwa bitandukanye hirya no hino ku Isi nko kurengera abana ngo ntibakoreshwe imirimo ivunanye, kubasubiza mu mashuri, ku barinda ihohoterwa ndetse no kububakamo icyizere kugira ngo bumve ko nabo hari icyo bashoboye kandi ko aribyo bizatuma barushaho no kuvamo abantu bazima b’ejo hazaza.

Icyo gihe abana bahawe amasomo y’uburyo bikorwa mu magambo kugira ngo bazane amafoto agaragaza icyizere bifitemo mu buzima bwabo.

François D’Assise w’imyaka 17 yafotoye ifoto igaragaza umubyeyi uteruye umwana, maze mu gusobanura impamvu yayo agira ati “Nkiri muto mama yaranteruraga nkumva nguwe neza, nabonye rero umubyeyi uteruye umwana, nibuka urwo rukundo numva nafata iyo foto”

Mukeshimana Afissa na Nzeyimana Jean Claude b’imyaka 15 bafotoye umubyeyi ukora ububumbyi kugira ngo abone icyo atungisha abana be, bati “ Umubyeyi nka Makarusanga Zuraika ni icyitegererezo kuko akora cyane mu bucuruzi bwe bwo kwihangira umurimo wo gukora amavazi ngo abashe kubonera ubuzima bwiza abana be.”

Gloria Uwera (17) wafashe iyi foto, yavuze ko yashimishijwe n’uburyo umwana muto ufite urubuto, yamubwiye ko akunda kujyana na mama we agiye gucuruza. Ati “ Yagerageje no kungurisha urubuto. Icyifuzo cyanjye ni uko buri mwana akura yifitemo umutima wo gukunda umuryango no kwihangira umurimo”
Valentine Niyonkuru (17) wafashe iyi foto yavuze ko ubwo yayifotoraga, yibutse uburyo akiri muto yitabwagaho n’ababyeyi be. Indoto ze ni uko buri mwana wese yakwitabwaho uko bikwiye
Ifoto yafashwe na François D’Assise w’imyaka 17 wibuka urukundo rw’umubyeyi we mu buto
Cedrick Bizimana (17) na Claudia Kamanzi (15) bafashe iyi foto bagaragaza ko gukina ari ingenzi, ndetse ko buri mwana wese akwiye kugira umukino agaragaramo yaba umupira w’amaguru n’indi
Iyi foto yafotorewe ku Intwari i Nyamirambo na Claire Twagirihirwe (14) na Emmanuel Iradukunda (13). Aba bana indoto zabo ni uko buri wese yagira amahirwe yo kwiga akagaragaza impano yifitemo
Elia Ufitimana (13) na Ester Uwase (14) bafatiye iyi foto ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; bashaka kugaragaza uburyo indyo yuzuye ifasha umwana mu mikurire ye yaba mu gihagararo no mu mitekerereze
Iyi foto yafashwe na Cedrick Bizimana (17) na Claudia Kamanzi (15) ku Kigo Nderabuzima cya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Bavuze ko ‘umwana ashobora gusinzirira mu mahoro mu mugongo w’umubyeyi we hanyuma akagira indoto z’ahazaza mu gihe umuryango we ufite ubuzima buzira umuze’
Valentine Niyonkuru (17) na Gloria Uwera (17) bafatiye iyi foto ku Ishuri ribanza ryo mu Karere ka Kicukiro aho bashakaga kugaragaza ko buri mwana we akwiye gukoresha amazi asukuye. Bati “ iyo afite amazi meza, aba afite isuku”
Aline Niyonkuru (17), Affisa Mukeshimana (16) na Claire Twagirihirwe (14) bafashe iyi foto, bavuze ko abantu bose bakwiye kugira umuco wo gukorera hamwe ibikorwa biteza imbere igihugu nk’Umuganda
Aline Niyonkuru (17) na Francois D’Assise (17) indoto zabo ni uko buri mwana yakurana umutima wo guhanga udushya agamije kuzamura imibereho y’umuryango rusange
Iyi foto yafatiwe ku Ishuri ribanza rya Saint Jean Bosco ku Kicukiro bigizwemo uruhare na Aline Niyonkuru (17) na Francois D’Assise (17). Bagaragaza ko abana bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, bagaharanira ko amashuri n’aho batuye hahora hasukuye
Afissa Mukeshimana (16) na Jean Claude Nzeyimana (15) bafashe ifoto igaragaza umubyeyi w’umubumbyi uhihibikanira iterambere ry’abana be

Amafoto: UNICEF Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .