Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Geraldine Mukandarikanguye, yabisabye ababyeyi kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017, mu muhango wo gutaha ibyumba 60 by’amashuri yubakiwe abana b’impunzi bo mu nkambi ya Mahama.
Yagize ati “Twifuza ko mu gihe muzaba musubiye iwanyu muzasubireyo mujyanye ubumenyi, niyo mpamvu nsaba ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bagomba gushyirwa mu mashuri, ababyeyi babo babifitemo uruhare runini, bakuru babo, ababarera bose bagomba kubigiramo uruhare kuko ibyo mwabasaba gukora ntabwo babyanga.”
Iri shuri ryanatashywe mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, (Unicef) ryatangizaga ubukangurambaga mu nkambi ryise “Garura abana ku Ishuri” bugamije gushishikariza ababyeyi bose gushyira abana babo mu mashuri.
Umuyobozi Mukuru w’Inkambi ya Mahama wagejeje ku mpunzi ubutumwa bwa Midimar, Ngoga Aristarque, yavuze ko ababyeyi batita ku kujyana abana mu mashuri bakabaye babiryozwa ndetse ko bagiye kuzafatirwa ibihano nk’uko igihugu kibacumbikiye na cyo kitihanganira abadashyira abana mu mashuri.
Yagize ati“Minisitiri wa Midimar yantumye ku babyeyi batohereza abana babo mu mashuri ngo mbabwire ko hari ingamba bakwiye gufatirwa. Mwa babyeyi mwe murarye muri menge, ubu ngubu itegeko ry’u Rwanda rihana umuntu wese utajyana umwana ku ishuri."
Yongeyeho ati “Abafatanyabikorwa turaza kuganira igikwiye gukorerwa umubyeyi utajyana umwana ku ishuri, nagiraga ngo mbatangarize ko urutonde rw’abantu batohereje abana babo ku ishuri turarufite, ubu hagiye gukurikiraho ingamba, kandi zizaza zikarishye.”
Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri Unicef, Sara McGinty, yavuze ko batangije ubwo bukangurambaga bagamije gusaba ababyeyi guha agaciro uburezi bw’abana babo.
Ati “Tumaze iminsi dutanga ibikoresho ku bana bo mu nkambi zitandukanye ariko cyane cyane hano mu nkambi ya Mahama, kugira ngo turebe ko abana bahabwa uburezi bufite ireme, tuzakomeza dutange ibishoboka byose kugira ngo uburezi bw’umwana bukomeze gutera imbere.”
Ibi aba bayobozi bavuze bifite ishingiro kuko kugeza ubu ibyumba by’amashuri byatashywe uyu munsi bifite agaciro k’amafaraganga y’u Rwanda miliyoni 700 kandi abanyeshuri bose Unicef yabahaye ibikoresho byose bikenerwa mu ishuri.
Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ritangaza ko mu nkambi hamaze kugera impunzi zisaga 53,000, harimo abana biga basaga 7,000. Ibyumba byatashywe bizigiramo abana bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, mu gihe abandi bigira ku ishuri rya Paysanat riherereye hanze y’inkambi.


TANGA IGITEKEREZO