00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bafite ubumuga berekanye impano zihariye mu buhanzi (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 1 December 2017 saa 07:32
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwitegura Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga, kuri uyu wa Kane abana bafite ubumuga bahuriye mu gitaramo bashimangiriyemo impano zabo zishingiye ku buhanzi bw’imivugo, kuririmba no gucuranga, gucinya umudiho wa Kinyarwanda uherekejwe n’imbyino gakondo n’ibindi.

Iki gitaramo cyari kinogeye ijisho cyabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2017; cyateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD), Inama y’Igihugu y’Abana (NCC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF.)

Intego nyamukuru yacyo ishingiye ku kugaragaza ko abafite ubumuga bifitemo ubushobozi bwo gukora nk’uko bigaragara mu ngingo y’ingenzi yagarutsweho cyane yubakiye ku butumwa "Turashoboye."

Abacyitabiriye bagaragarijwe ubushobozi abafite ubumuga bafite binyuze mu butumwa bwatanzwe n’Itorero Mashirika ryakuriyemo abanyempano batandukanye bo mu Rwanda. Uyu munsi harimo, abaturutse muri Tanzania na Uganda baje kwitabira iserukiramuco ryiswe "East African Nights of Tolerance” ryatumiwemo ababyinnyi bo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Abagize Mashirika baserutse mu myiyereko ishushanya ko abafite ubumuga bafite ubushobozi bwo kwidagadura, kubaho mu bufatanye no gutahiriza umugozi umwe kandi barangwa n’urukundo ruganisha ku kubaka icyerekezo cy’ahazaza.

Abagize Mashirika bafatanyije n’abana bafite ubumuga bagaragaje ko bibitseho impano z’ubuhanzi bukungahaye ku muco Nyarwanda wo kuvuga imivugo, kuririmba no kubyina mu buryo bwa gakondo.

Ubutumwa bubumbiye mu bihangano byabo biri mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza bujyanye no gushimangira ko n’ubwo bafite ubumuga bakwiye guhabwa amahirwe bakagaragaza ibyo bashoboye.

Abataramye bagaragaje ubuhanga mu gucuranga no kuririmba mu njyana za kizungu aho basubiraga mu ndirimbo zamamaye cyane zirimo Nerea ya Sauti Sol, Tajabone ya Ismael Lo n’izindi.

Mu muvugo wuje ubuhanga wandikanye amagambo y’ubwenge, Ashimwe Ange Theonéstine, yagaragaje ko ubumuga atari ukutagira ubushobozi bwo kugenda, kureba no kuvuga ahubwo ni ukudashobora gukunda, kubaho no gutanga. Yavuze ko isi ibakeneye bagahindura amateka ya bo atuma hari ababafata nk’abadashoboye akaba mashya.

Ashimwe Ange Theonéstine

Muhawenimana Emilienne ubarizwa mu Itorero rya Mashirika yatangarije IGIHE ko ubutumwa batanze buzingiye ku kugaragaza impano zabo.

Yagize ati “Ubutumwa rusange ni ukugaragaza ko umuntu wese ufite ubumuga ashoboye. Twiyerekanye mu buryo butandukanye, twabyinnye n’udafite amaguru abyinira hasi, atega amaboko. Byose byaganishaga ku nsanganyamatsiko ivuga ko twese dushoboye.”

Iki gitaramo cyagaragaje impano ziri mu bato zikeneye gushyigikirwa ngo zizatange umusaruro binyuze no kwigira ku bihugu bituranye n’u Rwanda bateye indi ntambwe.

Muhawenimana Emilienne ubarizwa mu Itorero Mashirika agaragaza ko abafite ubumuga na bo bafite ubushobozi nk'abandi

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly, yatangaje ko impano zagaragaye mu gitaramo cyateguriwe abafite ubumuga zihariye.

Yagize ati "Abana bafite ubumuga bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu bijyanye n’ubuhanzi, bigaragara ko babiha umwanya uhagije. Ikibazo kikigaragara muri sosiyete ni uko bagihezwa ndetse ntibahabwe uburenganzira bwabo ku burezi, ubuvuzi n’ibindi. Akenshi usanga bakurira mu bigo biri kure y’aho bavuka bikabavutsa uburenganzira ku nkomoko yabo. Dukeneye gukomeza gushyigikira impano bafite ariko tukanibutsa imiryango n’inshuti ko na bo bagomba kubigiramo uruhare kugira ngo bahabwe uburenganzira."

Yakomeje agira ati "Aba bana bafite ubumuga ni bo bazazana impinduka muri sosiyete. UNICEF yishimira kuba ifasha kugera ku nzozi n’intumbero byabo. Impano zabo zikwiye gushyigikirwa zikarushaho kwaguka."

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa ariko hagikenewe kongerwa imbaraga.

Yagize ati “Iki gikorwa kigaragaza ko abafite ubumuga bashoboye. Leta ifite gahunda yo gukomeza kubinjiza muri gahunda zayo. Hari byinshi byagezweho birimo amategeko abarengera, n’ay’abana by’umwihariko yashyizweho ndetse n’inzego zibareberera bijyana n’uburyo bwo gutanga ibitekerezo ku bibazo bibabangamiye. Dukora ibishoboka byose mu gushyigikira impano z’abafite ubumuga. Mu mwaka ushize berekanye imideli, ibyo bakora birashimishije kuko kera ntabwo byabagaho. Hari byinshi dukora ariko ntabwo byose twabirangiriza rimwe ari na yo mpamvu dukenera abafatanyabikorwa dukorana."

Mu 2015 habayeho kumurika imideli mu gikorwa abantu bagaragarijwemo uko abafite ubumuga babaho, imyambarire bakenera n’ibindi hagamijwe ku kurushaho kwita ku buzima bwabo.

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) kuva ku ya 24 Ugushyingo 2017, iri mu bikorwa birimo no kureba uko inyubako za leta zubahiriza ihame ryo kubaka ibikorwaremezo bidaheza abafite ubumuga hagamijwe kongera ubukangurambaga. Mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga barenga gato ibihumbi 444 436.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga watangiye kwizihizwa n’Umuryango w’Abibumbye mu 1992, muri uyu mwaka uzaba ku ya 3 Ukuboza 2017. Ibirori bizabera i Gahini mu Karere ka Kayonza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Iterambere rirambye kandi ritagira uwo riheza.”

Bosco w'imyaka 17 ni umunyempano uririmba Tajabone ya Ismael Lo adategwa. Aracyafite inzozi zo gukandagira muri studio agasohora indirimbo ze
Bosco na mugenzi we Dushimimana Salomon w’imyaka 15 umufasha gucuranga piano
Uyu musore yatangiye kuririmba mu 2010 agitangira ishuri
Byukusenge Anesie yavuze umuvugo ugaragaza uburyo yakuze n’imibereho yifuza mu minsi izaza
Mashirika batangiye baririmba bati “Holy Holy Adonai”, "Mwami ushyizwe hejuru"
Bagaragaje ubuhanga budasanzwe bwo gukora siporo
Ikimenyetso cy'ubumwe, umurunga ushobora kugeza ku ntsinzi muri byose
Abagize Mashirika bifatanyije n'abaturutse muri Uganda na Tanzania batanga ubutumwa bugaragaza ubushobozi bafite
Banagaragaje impano zidasanzwe mu gucinya akadiho mu njyana Nyarwanda
Mukabaramba Alvera na we yizihiwe atangira gucinya akadiho
Ashimwe Ange Theonéstine ni umunyempano umaze kwigarurira imitima ya benshi. Aha yagaragazaga uko gukundwa na musaza we byamuremyemo icyizere cy’ubuzima
Banagaragaje ubuhanga mu kuvuga imivugo igaragaza ko bifitiye icyizere cy'ahazaza
Abafite ubumuga bagaragaje impano zihariye mu kugorora imihogo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibireho myiza y'abaturage muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera aganira n'Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Ted Maly
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis (iburyo)
Jolis Peace yaririmbye indirimbo yumvikanamo ubutumwa bushimangira ko n'abafite ubumuga bashoboye
Peace n'abana bafite ubumuga baririmba bati "Disability is not inability"
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .