Uncle Austin uririmba mu njyana ya Dancehall na Afrobeat, abihuza n’akazi k’ubunyamakuru akora kuri Kiss FM yagiyeho nyuma y’igihe kirekire akora kuri KFM.
Uyu muhanzi umaze iminsi akunzwe mu ndirimbo “Everything” yahuriyemo na Meddy, azwi mu zindi zirimo “Ibihe Byose;” “Wantwaye Umutima;” “Nzakwizirikaho;” “Urancanga;” “Ku Bwawe;” “Ndagukunda Nzapfa Ejo;” “Urwo Ngukunda” ft Buravan n’izindi.
Ni umwe mu bazamukiweho n’abahanzi benshi mu Rwanda binyuze mu gukorana indirimbo na bo abandi akabafasha gukorerwa indirimbo ya mbere. Muri abo harimo Buravan, Teta Diana na Princess Priscillah.
TANGA IGITEKEREZO