Nkiko Turatsinze Prosper yavukiye I Gikondo mu 1988. Usibye kuba umuririmbyi yanabanje gutunganyiriza abahanzi batandukanye indirimbo nyinshi zamenyekanye mu gihugu.
Nk’umuhanzi yabanje kumenyekana mu ndirimbo “Umuzungu” agikomeye ku izina “Mico Prosper” mu 2007 nubwo nyuma yaje gusubika akiharira akazi ko gukora indirimbo z’abahanzi gusa. Yabaye umwe mu bahanzi bari bagize The Super Level yari irimo na Urban Boyz.
Yongeye kubura umutwe mu ndirimbo “Umutaka” yakoze mu 2012 ikamushyira mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Yakoze izindi zamenyekanye nka “Sinakwibagiwe” ft Diamond; “Umugati” ft King James; “Amapingu;” “Kule” n’iyitwa “Simparara”.
TANGA IGITEKEREZO