Khalfan ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip-Hop. Yatangiriye umuziki mu itsinda ryitwa Home Boys nyuma abarigize baza gushyirwa muri Tuff Gang na Jay Polly ubwo yari imaze igihe isenyutse ariko biza gusubirwamo ava mu barigize bongeye kwiyunga.
Yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki ubwo yakoranaga indirimbo na Bulldogg na Fireman bise “Uvutse Ni Inde?” Yanakoranye na Bull Dogg amufasha kuririmba (Backup singer) mu irushanwa rya PGGSS3, ari nabwo benshi batangiye kumumenya.
Khalfan ubusanzwe yitwa Nizeyimana Odo, yavutse mu 1992 avukira ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa gatandatu mu muryango w’abana umunani, yarangije amashuri yisumbuye mu 2011, uretse kuba ari umuhanzi, yanakoze akazi k’ibijyanye n’amashanyarazi.
TANGA IGITEKEREZO