Just Family igishingwa yari igizwe na Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Nyuma baje kugenda batatana kubera ibibazo bitavuzweho rumwe birimo no kuraguza mu bari barigize, ari na byo byariciyemo ibice buri wese agaca inzira ze kugeza mu ntangiriro za 2016, ubwo babiri mu baritangije bafataga icyemezo cyo kuryubura.
Mbere y’uko risubika ryamenyekanye mu ndirimbo zizwi zirimo iyitwa “Bindimo;” “Rimwe Gusa;” “Nyorohereza” ft Jay Polly; “Buri Buri” n’izindi. Nyuma bubuye ibikorwa bahereye ku yitwa “Hummer” ft Bulldogg; “Mureke Agende” ft Dream Boys; “Nashiriyemo” n’izindi.
Iri tsinda ryitabiriye Primus Guma Guma Superstar rigizwe na Bahati, Jimmy ndetse na Chris waryinjijwemo nyuma.
TANGA IGITEKEREZO