Izina ry’uyu muraperi ubusanzwe witwa Muhire Jean Claude ryamenyekanye cyane biturutse ku ndirimbo y’umwimerere wa Hip Hop yitwa “Isengesho ry’Igisambo” yakorewe na Producer Lick Lick igasohoka mu 2013. Nyuma yumvikanye mu zindi zizwi nk’iyitwa “Sentiment” ft Bruce Melodie; “Isugi” ft Bulldogg n’iheruka kubica bigacika yitwa “I am Back” yakoranye na Bruce Melodie.
Ubuhanzi bwe yabutangiriye mu 2005 aho yari mu itsinda ryitwa “Magic Boys” yari ahuriyemo na Bulldogg na Fireman. Ryaje gusenyuka bagenzi be bajya mu rya Tuff Gangz, asubukuye umuziki akora ku giti cye.
Uyu muraperi w’imyaka yavukiye i Kanombe (mu Mujyi wa Kigali) ku wa 25 Ugushyingo 1990. Yakunze kuvuga ko ari umuvugizi w’imbabare n’abatagira kirengera, ari nabyo yiyemeje gutangamo ubutumwa yiyita “Ambasaderi”. Jay C ni umwe mu bahanzi binjye muri Primus Guma Guma Superstar bwa mbere mu 2018.
TANGA IGITEKEREZO