Bruce Melodie ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso binyuze mu kuririmba. Muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.
Melodie yitangiye kuririmba mu mwaka wa 2012, icyo gihe yafashwaga na Producer Fazzo, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ituje nyuma agenda avangamo na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka “Ndumiwe” na “Ikinya” yamuzamuye cyane mu 2017.
Muri uwo mwaka yabaye umuhanzi wo mu Rwanda wa mbere mu gutumirwa muri Coke Studio Africa. Ni umwe mu bamaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar baza mu myaka ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO