Iri tsinda rihuje abasore batatu bahoze ari abahanzi ku giti cyabo mu Rwanda ari bo Tizzo, Olivis na Derek. Bagiye kuzuza imyaka igera kuri itanu bakorana nk’itsinda kuko batangiye ku itariki 25 Nyakanga 2013.
Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza” ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Ariyo yatumye bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe bagakora itsinda. Nyuma yo kwihuza bakoze izindi zamenyekanye nka “Aisha;” “Udukoryo Twinshi;” “Amafiyeri;” “Lift;” “Chuck Norris” ft Riderman n’izindi.
Buri umwe mu bagize Active yakoze indirimbo zamenyekanye mbere ndetse bose bafite ubumenyi mu kubyina bibagira itsinda ryihariye mu Rwanda. Mugabo Olvis yabanje kumenywa mu ndirimbo “Hitamo,” Sano Derek wananyuze muri Kina Music yari azwi mu ndirimbo zirimo “Mbona Unyemera” naho Tizzo yabiciye mu yitwa “Mbona Bikaze”.
TANGA IGITEKEREZO