Nyuma y’inkuru ko uwo wakundaga atakiri muri ubu buzima utangira kugira ibyiyumviro bitandukanye birimo agahinda kenshi, uburakari, umujinya, kwishinja ko ari wowe wabiteye n’ibindi. Ingaruka kandi zishobora no kugera ku mubiri wawe ugasanga unaniwe kurya, no kuryama.
Nubwo gupfusha udashobora kubona ahantu na hamwe ubihungira, urubuga Help Guide rutangaza ko hari inzira umuntu yanyuramo akabasha kubana n’ububabare afite, ariko kandi bikamufasha kugabanya agahinda no kongera kuryoherwa n’ubuzima.
Uru rubuga rugaragaza ko intambwe ya mbere mu gukira igikomere watewe no gupfusha, ari ukwemera ko ufite agahinda aho guharanira kubirwanya no kubyikuramo.
- Ugomba kandi kwemera ko ibyago wagize bishobora gutuma ugaragaza amarangamutima atandukanye nko kugira intege nke, kurira n’ibindi, ndetse ukanizirikana ko urugendo gukira igikomere rwihariye kuri buri wese.
- Uwagize ibyago kandi agirwa inama yo kwiyegereza abantu azi neza ko bamwitayeho, kugira ngo bakomeze kumuha hafi, ndetse bamufashe mu bikorwa bitandukanye bimutera imbaraga mu rugendo arimo rwo gukira ibikomere.
- Igihe upfushije uwawe, irinde gutekereza ko kubyiyibagiza ariyo nzira izatuma agahinda gashira vuba, kuko ahubwo bizatuma urugendo rwo gukira ruba rurerure.
- Wikumva ko iteka ugomba guhora uri umunyembaraga, ubwoba, agahinda, n’amarira ntacyo bitwaye na gato ndetse ntibikugaragaza nk’umunyantege. Niba uri umubyeyi wikumva ko kurira ari ugutsindwa imbere y’abana bawe cyangwa abandi bagufata nk’icyitegererezo, kuberaka amarangamutima yawe nyayo ahubwo bituma nabo babasha gukira vuba.
- Kutabona amarira nabyo nta kosa ririmo, ndetse ntibisobanuye ko utababajwe n’uwawe wapfuye. Buri wese agira uburyo bwe bwihariye yakiramo inkuru y’incamugongo.
- Ntabwo ukwiye kwiha igihe runaka cyo kuba warangije kuririra uwawe wapfuye kuko ntawe ugena igihe amarana agahinda. Ikindi kandi uzirikane ko gukomeza kubaho kandi neza bidasobanuye ko wibagiwe uwawe wakundaga ariko mukaba mutakiri kumwe.
Nk’uko byagaragajwe n’Umuhanga mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu, Elisabeth Kübler-Ross, umuntu uri mu byago bitandukanye anyura mu byiciro bitanu birimo kubihakana akumva ko nta kuntu byamubaho, uburakari aho aba yibaza impamvu ariwe bibayeho, kumva yasubiza ibihe inyuma ku buryo agira amahirwe yo gutuma bitabaho, agahinda gakabije ndetse no kubasha kwakira ibyabaye.
Nubwo atari ihame ko buri wese aca muri ibi byiciro kugira ngo abashe gukira igikomere cyo gupfusha uwo yakundaga, kumenya ko bibaho bigufasha kumva ko ibyo uri gucamo ari ibintu bibaho, kandi ko igihe n’ikigera uzakira.
TANGA IGITEKEREZO