00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zamuka Mugore: Banki ya Kigali yatangije gahunda ifasha abagore kubona inguzanyo badasabwe ingwate

Yanditswe na Evariste Nsengimana, Sitio Ndoli
Kuya 7 March 2020 saa 08:34
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uba buri wa 8 Werurwe, BK Group Plc yatangije gahunda yise ‘Zamuka Mugore’, izorohereza abategarugori kubona inguzanyo itarenze miliyoni imwe, badasabwe ingwate.

Iyi gahunda yari imaze amezi atandatu mu igeragezwa, yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 6 Werurwe 2020, nyuma y’uko abayimenye mbere bagaragaje ko yabafashije kwiteza imbere.

Byitezwe ko abagore bazarushaho koroherwa n’uburyo babona ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo, ingwate ikazajya isabwa gusa abaguza amafaranga ari hejuru ya miliyoni imwe.

Iyi gahunda yamurikiwe ku mugaragararo mu bice bitandukanye by’igihugu kuri uyu wa Gatanu, mu bikorwa byabereye mu Karere ka Rusizi ari naho igikorwa cyabereye ku rwego rw’igihugu, mu Mujyi wa Kigali, i Musanze, i Muhanga n’i Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Karusisi Diane wifatanyije n’abakiliya b’iyi banki mu Karere ka Rusizi, yavuze ko gutangiza iyi gahunda byahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, ariko nka Banki ya Kigali ihora ishaka igikorwa cyafasha abagore kwiteza imbere.

Ati “Iyo gahunda twayise Zamuka Mugore, ni uburyo abagore bose bari mu bucuruzi bashobora kugana Banki ya Kigali bagafungurirwa konti, bakamenya kuzigama ariko bakanabona n’inguzanyo idasaba ingwate kugira ngo bakomeze batere imbere.”

Ni inguzanyo ihabwa umugore ufite umushinga akora kandi afite na konti muri Banki ya Kigali, imaze nibura amezi atandatu, nyirayo yizigama uko ashoboye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakiliya muri Banki ya Kigali, Ingabire Rose, yavuze ko iyi banki imaze kugira ubunararibonye mu myaka irenga 50 imaze gitanga serivisi z’imari ku bantu bafite amafaranga menshi, abafite aringaniye n’abandi.

Ati “Icyo twaburaga yari abagore. Banki ya Kigali natwe turi mu cyerekezo cy’igihugu cyo guteza imbere abagore, cyane cyane no mu kazi na ho duhora twiheraho.”

Yavuze ko ibyo bishimangirwa no kuba iyi banki iyobowe n’umugore kandi ushoboye, ndetse mu buyobozi bukuru bwayo abagore bihariyemo hejuru ya 50%. Kugeza ubu no mu zindi nzego, abagore bamaze kugaragaza ko bakora ibidasanzwe babonye uburyo bubibafashamo, bityo n’igihugu kikarushaho gutera imbere.

Igerageza kuri Zamuka Mugore ryatangiriye ku bagore basaga 50 bari hirya no hino mu gihugu, aho batanga ubuhamya ko yatumye bagura ibikorwa byabo, nk’uko Nishimwe Janvière ucuruza ibitenge muri Kigali yabisobanuye mu buhamya.

Ati “Mu by’ukuri sinagiraga konti muri Banki ya Kigali kuko numvaga ari iy’abantu bakomeye, bakura ibintu mu mahanga.”

Uyu mugore yaje gufungura konti muri Banki ya Kigali nyuma y’uko bamwe mu bakiliya be bo mu ntara bamusabye kuzajya bamwishyura bayikoresheje kuko ifite amashami mu gihugu hose.

Yaje gusobanurirwa n’umukozi wa Banki ya Kigali byinshi ku nguzanyo ya Zamuka Mugore, ahita afungura konti yayo kugeza ubwo yemerewe guhabwa inguzanyo ya miliyoni eshatu.

Ati “Nacuruzaga ibitenge biva mu Bushinwa no muri Congo, ariko icyo Zamuka Mugore yanzamuyeho, ubu nsigaye mfite n’ibitenge biva muri Ghana, umuntu wese ushaka ibiva muri Ghana n’abo dukorana barabimenye bahita bamurangira iwanjye. Byari byarananiye kubigeraho kandi mbishaka.”

Ubuhamya bwa Nishimwe kandi buhura n’ubw’abagore batandukanye bo mu Karere ka Rusizi bakora ubucuruzi, bakorana na Banki ya Kigali.

Bahati Patricia ucuruza amafi yagize ati “Gahunda ya Zamuka Mugore ni gahunda nziza cyane ku buryo ufungutse mu bwonko ugatekereza icyo gukora ugahaguruka, umugore wese yagera ku rwego ashaka.”

Bamurange Aimee Odette ucuruza telefoni we yagize ati “Iyi nguzanyo narayifashe, banki iransura aho nakoraga ubucuruzi buciriritse, icyo gihe nacuruzaga ibikoresho bya telefoni, bangurije miliyoni imwe nishyura neza, nta nzu nari mfite ariko ubu nageze ku ngwate ya miliyoni eshanu. Narenze ibikoresho ubu ndi gucuruza smartphones ndetse n’izindi telefoni zisanzwe.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yashimye iyi gahunda nshya ya BK kuko iri muri gahunda ya Leta yo gufasha umugore kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Muri gahunda ya Leta uburinganire ni ihame, kandi uko ubushakashatsi bwagiye bubigaragaza ni uko iyo urebye hakiri ubusumbane mu bijyanye no kubasha kugera ku mari, ni ngombwa rero ko habaho imishinga nk’iyi.”

Ubushakashatsi bwakozwe ku buryo Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari, FinScope Survey 2016, bwagaragaje ko Abanyarwanda 89% bagerwaho na serivisi z’imari. Iyi gahunda ya BK ni ingenzi cyane kuko imibare y’ubwo bushakashatsi, igaragaza ko mu bataragerwagaho na serivisi z’imari, 65 ku ijana ari abagore.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi, yifatanyije n'abakiliya b'i Rusizi mu gutangiza Zamuka Mugore
Abakiliya b'i Rusizi bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse n'Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi Diane ubwo hatangizwaga Gahunda ya 'Zamuka Mugore'
I Rusizi naho hari hateguwe umutsima wakaswe mu gutangiza 'Zamuka Mugore'
Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore uba buri wa 8 Werurwe, BK Group Plc yatangije gahunda yise ‘Zamuka Mugore’, izorohereza abategarugori kubona inguzanyo itarenze miliyoni imwe, badasabwe ingwate. Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 6 Werurwe 2020
Ubwo bakataga umutsima nyuma yo gutangiza iyi gahunda
Nyuma yo gutangiza iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali basangiye icyo kunywa
Banki ya Kigali yatangije gahunda ishobora guhesha inguzanyo abagore bafite imishinga badasabwe ingwate
Ibisabwa kugira ngo umugore ahabwe inguzanyo ya ‘Zamuka Mugore’
Nishimwe Janvière ucuruza ibitenge mu Mujyi wa Kigali yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro
Umuhuzabikorwa w’Imishinga mu Ihuriro ry’abagore bikorera, Mugisha Peace, yashimiye Banki ya Kigali yatekereje kuri iyi gahunda
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakiliya muri Banki ya Kigali, Ingabire Rose, ageza ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa
Abagore b'i Rusizi banyuzwe na Gahunda ya 'Zamuka Mugore' izabafasha kwiteza imbere
Nyuma yo gutangiza iyi gahunda, hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .